HOSPITALITE Home » INDIMU UMURAZA UKWIYE IRI JORO

INDIMU UMURAZA UKWIYE IRI JORO

Spread the love

MENYA IMPAMVU UKWIRIYE KUJYA URAZA INDIMU IKASE IRUHANDE RW’UBURIRI BWAWE

Indimu ni rumwe mu mbuto zitangaje cyane kandi zifite umumaro urenze uko abantu bayitekereza, niba utekereza ko umumaro w’indimu ari ukuyishyira ku biryo kugira ngo birusheho kuryoha cyangwa se umuntu ayirya kugirango areke kugugarara munda gusa, uribeshya cyane.

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe imwe mu mimaro itandukanye yo kuraza indimu ikase mu cyumba cyawe, biragutangaza cyane kuko utari ubizi.

Dore imwe mu mimaro yo kuraza indimu ikase iruhande rw’uburiri bwawe:
Indimu ikase ifasha ikuza imitekerereze y’umuntu: Umuhumuro w’indimu ikasemo kabiri ufasha umuntu gutekereza neza ndetse ugafasha ubwonko gukora neza kuruta mbere.
Indimu ifasha gusinzira byoroshye: Niba gusinzira nijoro bijya bikugora cyane ndetse ukaba hari ibyo wifuza gutekerezaho kugira ngo bigufashe kuzagira ibyo ukemura ku munsi ukurikiyeho, fata indimu ubundi uyikatemo kabiri uyiraze iruhande rwawe, bizatuma uhumeke neza, bigufashe kuruhuka neza nk’uko abahanga mu by’ubuzima babivuga.
Indimu ikase ikuraho stress: Impumuro y’indimu ifasha ubwonko bwacu gukora neza bityo bukabasha kwikemurira ibibazo umuntu atagombye kugira stress ngo imurenge nkuko T.Hasegawa, umwe mu bashakashatsi mu ishuri tekinike ryo mu gihugu cy’u Buyapani yabitangaje aho yifashishije imbeba maze akaziha bimwe mu bintu bikoze mu ndimu ari naho yaje gusanga indimu igabanya stress ku rwego rwo hejuru.
Indimu ikase ifasha umuntu kubyuka ameze neza: Kuraza indimu ikase mu cyumba cyanwe bizagufasha kubyukana akanyamuneza bitewe n’uko umunaniro wose uba wararanye uhita ushira, ubwonko bugakora neza bityo umuntu akabyuka ameze neza cyane bikanatuma yirirwana umunezero.
Indimu ikase ifasha umuntu gusinzira nk’uruhinja : Tuzi neza ko iyo umuntu arwaye ibicurane atajya apfa gusinzira neza kuko aba ahumekera mu kanwa, iyo ufashe indimu ukayegereza amazuru rero bigufasha guhumeka neza ubundi ugasinzira wivuye inyuma.
Kuraza indimu mu cyumba bisezerera imibu burundu : Niba wajyaga uzengerezwa n’imibu iba iguruka iruhande rwawe nijoro maze wacana itara ikakwihisha, impumuro y’indimu yakumara uwo muhangayiko kuko impumuro yayo ituma imibu yose igenda. Nk’uko mumaze kubyiyumvira rero indimu ni kimwe mu bisubizo wari waraburiye umuti mu gihe wabaga ugejeje amasaha yo kuryama.

7 thoughts on “INDIMU UMURAZA UKWIYE IRI JORO

  1. Ooooooooohhhhhhhhhhhhhhhhhh ntabwo narinziko indimu ikora ibi Bintu byose ushobora no kwirukana imibu! Turaza kujya tuzikoresha abandi tuzihinge ahubwo!

  2. Yegoko! Ubuse ni ukuri. Ni Nibaye aribyo indimu zaba zikaze. Ndabigerageza…. ariko nibidakunda sinzongera gusoma ibyo mwandika.

  3. Menyesha inshuti zawe Radio ijwi ry’urugwiro uraba utanze inkunga ikomeye kd abazayimenya bazagushimira

  4. Indimu ni ingirakamaro cyane kubuzima bwacu ,twese twihatire kuyimenya n kuyikoresha

Comments are closed.

Ignore ce message si tu es déjà membre !


pour poursuivre la lecture et avoir accès à l’ensemble des archives

This will close in 20 seconds

Discover more from RADIO & TV EN LIGNE

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading