HOSPITALITE Home » AMATEKA: UTURERE TWO HAMBERE TW’U RWANDA

AMATEKA: UTURERE TWO HAMBERE TW’U RWANDA

Spread the love

 u RWANDA rwari rugizwe n’uduce twinshi nkuko n’ubu biri byitwa uturere, dutandukanye gusa rukaba rwarahinduye ayo mazina. Ngayo  amazina ya kera ndetse naho yaba aherereye ubu.

1.Ubwanacyambwe ni Nyarugenge, Kicukiro n’uduce tumwe twa Gasabo

2. Uburiza ni uduce tumwe twa Rulindo harimo za Mugambazi..

3. Ubumbogo ni Gasabo y’icyaro n’uduce tummwe twa Rwamagana.

4. Ubuganza ni Kayonza hafi ya yose, Igice kinini cya Rwamagana n’uduce twa Gicumbi nka Rutare…

5. Igisaka ni Ngoma na Kirehe n’uduce tumwe turi kuri Rwamagana

6. Indorwa ni Nyagatare na Gatsibo

7. Umubali ni ibice bya Gatsibo na Kayonza biri muri parike y’Akagera.

8. Urukiga ni Gicumbi n’uduce tumwe twa Gatsibo, Rulindo
nahamwe muri Burera.

9. Umurera ni Burera, Musanze na Gakenke (ariko aha
harimo ibice bikomeye nk’Ubukonya, Ubugarura…)

10. Ubushiru ni Nyabihu

11. Ibigogwe ni Nyabihu

12. Icyingogo ni muri Ngororero

13. Ubugoyi ni Rubavu n’uduce tumwe twa Rutsiro

14. Nyantago ni Ibice bimwe bya Karongi

15. Ubwishaza ni Karongi.

16. Ikinyaga ni Rusizi na Nyamasheke (hakabamo ibice
byari bikomeye nk’Ubusozo n’Ubukunzi)

17. Akanage ni Rutsiro

18. Ubunyambiriri ni Nyamagabe

19. Ubufundu ni Nyamagabe n’uduce tumwe twa
Nyaruguru.

20. Inyaruguru ho ni Nyaruguru yo hagati.

21. Ubuyenzi ni Nyaruguru y’epfo muri za Nshili na Kivu.

22. Mvejuru, Buhanga, Ndara ni Ibice bimwe bya Nyaruguru,
Huye na Gisagara (around Nyakizu)

23. Bwanamukari ni muri Huye na Gisagara

24. Ubusanza ni mu duce tumwe twa Nyanza, Huye na
Gisagara (za Rusatira, Rubona…)

25. Induga ni Muhanga Ruhango na Nyanza ndetse na
Kamonyi

26. Amarangara ni ibice bimwe bya Muhanga na Ruhango
nka Mukingi, Kanyarira

27. Ndiza ni ibice bya Muhanga nka Nyabikenke n’uduce
duke twa Kamonyi.

28. Amayaga ni igice cya Kamonyi y’epfo, Muhanga,
Ruhango, Nyanza na Gisagara (igice cyose gikora ku
Kanyaru)

29. Ubugesera ni akarera kose ka Bugesera

Muzakurikorane mumenye impamvu ubugesera bukibumbiye hamwe nkuko byahoze!

3 thoughts on “AMATEKA: UTURERE TWO HAMBERE TW’U RWANDA

  1. Gusa mbona utuduce twaritwaga neza hhhhh izimvugo zizwi nabakuze cyne pe ubu harumunsi zizibagirana burundu

  2. Ibumbogo ntabwo narinziko Ari gasabo kbx mukomeze mujye mudusubiza inyuma mutwibutse amateka nabatayazi mutubwire twumvireho.

Comments are closed.

Ignore ce message si tu es déjà membre !


pour poursuivre la lecture et avoir accès à l’ensemble des archives

This will close in 20 seconds

Discover more from RADIO & TV EN LIGNE

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading