HOSPITALITE Home » ICYIZA GIHORA ARI CYIZA, N’IKIBI NI UKO!

ICYIZA GIHORA ARI CYIZA, N’IKIBI NI UKO!

Spread the love
IYUMVIRE NAWE IBY’UYU MUGABO

Muri 2018 Ugushyingo(November) taliki 29 nyirinzu nari ntuyemo yari hafi kunsohora munzu ye kubera ko ntari nshoboye kwishyura amafaranga y’inyongera ku nzu kuko ubukode ibiciro byari byazamutse.

Nabishyize ku rukuta rwanjye rwa Facebook nshakisha ubufasha ariko ntakirenze nabonye uretse  2 likes  na 0 comments.

Nohereje messages ku bantu 250 bose nari mfitiye nimero za telephone nsaba kugurizwa amafaranga ibihumbi 15,000 gusa, ikibabaje abantu 10 bonyine nibo bagize igisubizo bampa n’ubwo kituzuzaga ibyifuzo byanjye.

Muri bo 6 mw’10 bambwiye ko ntayo bafite nta kuntu bamfasha, 1 muri 4 bari basigaye yambwiye ko yamfasha uko yifite ampa amafaranga make yanganaga n’ubushobozi bwe ariko abandi basigaye bampaga impamvu nyinshi zitandukanye kandi zidafututse ndetse abandi ntibanyitabe mbahamagaye

Nyuma na nyuma byaje kurangira nyirinzu anyirukanye munzu ye nabuze ayo kwishyura ntaho mfite ho kuba aho kuryama nkomeza kugendagenda ncaka uko nabaho kubw’ibyago umujura anyiba ikofi yanjye yabagamo ibyangombwa gusa ariko muri ako kanya akinyiba yagonganye n’imodoka yirukaga cyane ubwo nawe yirukankaga ampunga ngo ntamufata ahita apfa isura yangiritse cyane utapfa kumenya uwo muntu.

Umunsi ukurikiyemo amakuru yakwirakwijwe n’abantu batandukanye ko napfuye ariko ikibabaje ni uko bakimara kumenya ayo makuru abantu bagera ku 2500 banditse kurukuta rwanjye rwa Facebook bavuga ukuntu bari banzi abandi barata ibigwi byanjye n’ukuntu nabanye nabo neza ntakibazo cyanjye, noneho inshuti zanjye nizeraga zihuza abantu bahuriza hamwe amafaranga angana na 1,800,000 yo kuzakiriza abashyitsi n’abandi bantu bazaza kunshyingura.

Abandi twakoranaga nabo bishyize hamwe batanga amafaranga 450,000 yo kugura isanduku nayo gukodesha ama tents(amahema akoreshwa mu birori) ndetse n’intebe bazicaraho.

Imiryango nayo yarongeye yishyira hamwe ibintu bitari bisanzwe bitapfaga no kubaho ariko urupfu rwanjye rwongeye kubahuruza bituma benshi muri bo bongera kubonana, amakuru nakiriye ni uko bahurije hamwe amafaranga angana na 300,000 kandi buri wese yigize umukorerabushake kugira ngo bigaragare ko afite umutima wa kimuntu wo gufasha.

Bongeye guhuza ibitekerezo bakoresha imipira 100 iriho ifoto yanjye kandi buri mupira wari uhagaze amafaranga 2500 ubwo yose hamwe yatwaye akayabo k’amafaranga 250,000  kugira ngo bigaragare ko nari nkunzwe ariko nawe urebe aho bashakaga kubigaragariza, abantu. Turi babi n’ukuri!

Mu kiriyo cyanjye buri wese yashakaga guhabwa ijambo ngo agire icyo avuga kimuvuye kumutima gusa ibyo byose byari nka comedy kubona abantu bahurujwe n’urupfu rw’umuntu muzima bakitanga batyo kandi baranze kumfasha nkibakeneye igihe nari kujya nibuka ineza bangiriye kuruta gushaka gushimwa n’umurambo utabitayeho utazi n’ibiri kuba kandi abenshi muri bo ntibari bazi ko ndiho ndi muzima nta n’ikibazo mfite uretse ubukene bwari bwanzonze.

Hari hari ibihuha byinshi bitandukanye bavuga ngo nishwe n’inshuti zanjye abandi ngo iwacu bantanzemo igitambo, tutibagiwe n’abavuze ibyiza bankesha bavuga ukuntu nari umuntu w’abantu ukuntu nabanaga neza n’abandi ndetse igitangaje abenshi babivugaga n’abatarashakaga no kunyikoza nkitwa ko ndi muzima ariko urupfu rwarabahuruje rubavugisha amangambure karahava.

Inshuti zanjye nkeya ntizigeze zibona n’akanya na gato ngo zigire icyo zivuga kandi zari zizi ukuri ko ndi muzima gusa igitangaje ni uko zari iza mbere mubakekwagaho urupfu rwanjye……….

Ubu se wakwizera ukuntu byaje kugenda ubwo nagaragaraga ngenda nemye ndi muzima nta n’ikibazo mfite?!!!!!

Abenshi basenze amasengesho abaho n’atabaho ngo batewe n’abazimu ngo Imana ibatabare gusa yabaye imfabusa kuko ntari umuzimu

INAMA NAKWIHERA NI IYI:

Ntuzereke abantu urukundo mugihe bagiye mutakiri kumwe, uzarubereke igihe bashobora kurwakira kandi bagaterwa ishema n’umunezero nibyo ubakoreye……

Uzahamagare abantu mu gihe bashobora kukwitaba ureke byabindi wiriza ay’ingona ngo wabakundaga kandi batari bukumve.

Ntabwo ndi umwanditsi cg umusizi ariko ibi nibyo mbona biri mu bantu b’iki gihe

IYI NIYO NKURU Y’UBUZIMA BWANJYE, DUKUNDA ABAPFUYE KURUTA ABAZIMA KUBERA IKI???

Wowe uri gusoma iyi nkuru ndifuza ko wamfasha ukayisangiza abandi (share) byibuze muma group 3 tukigisha za nshuti z’ingwizamurongo gusa naya miryango iri hanze aha itakimenyana cg ngo iganire ahubwo igahuruzwa n’ibyago gusa.

Burya ikintu cyiza gihora ari cyiza n’ubwo nta muntu n’umwe wagikora kandi n’ikibi gihora ari kibi kabone nubwo abantu bose bagikorera icya rimwe

Jya ubizikana kuko umutima mwiza wawe ni ukwiteganyiriza umunezero uhoraho!

3 thoughts on “ICYIZA GIHORA ARI CYIZA, N’IKIBI NI UKO!

  1. Niyo urohamye mumazi ahokugirango bakurohore bashishikarira gufata video paka ushizemo umwuka kd warigutabrwa

Comments are closed.

Ignore ce message si tu es déjà membre !


pour poursuivre la lecture et avoir accès à l’ensemble des archives

This will close in 20 seconds

Discover more from RADIO & TV EN LIGNE

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading