HOSPITALITE Home » NTIBYIZANA: AMAKOSA Y’ ABAGABO ABABAZA BIKABIJE ABAGORE.

NTIBYIZANA: AMAKOSA Y’ ABAGABO ABABAZA BIKABIJE ABAGORE.

Spread the love

Abagore si bo bonyine bagomba kwita ku rugo gusa n’ubwo hari ababitekereza gutyo ndetse n’abagabo sibo bonyine baba bagomba gutunga umuryango n’ubwo hari ababyumva uko. Urugo ruba ari urwa babiri, hari ubwo usanga umwe akorera undi amakosa rero akamubabaza wenda atari anabizi.

Mwalimu André Isaac

Uyumunsi  turavuga kuri rwa rukundo rw’umukobwa n’umuhungu rwakuze rukavamo urushako, kubaka urugo, by’umwihariko turareba ku makosa abagabo bakora bikababaza cyane abagore babo igitecyerezo cyawe ningenzi .

1.Guharanira guhaza ukwifuza kwawe mu gitanda:

Ubu abenshi barahita bibaza impamvu iki ari cyo kije ku mwanya wa mbere! Ni uko ari ryo kosa ribi abagabo bakunda gukora kandi rikababaza cyane abagore babo, aho usanga abagabo bakabije ubwikunde iyo bigeze mu gihe cy’imishyikirano mpuzabitsina. Umugabo akenshi yibanda kuguhaza ukwifuza kwe, akumva ko ibyishimo bye bigomba kugera ku ndunduro ntiyite ku kunyurwa k’umugore we. Mu bihe byiza nk’abashakanye mugirana mukwiye kwishima mwembi kuko muri babiri kandi buri wese yifuza kwishima. Uko uharanira guhaza kwifuza kwawe ba ari nako uharanira guhaza ukwe nawe abikore uko. Ibi bisaba kumvikana no kubiganiraho, kandi ibiganiro nk’ibyo bisaba byibuze kuba mwembi mutuje kandi mukabwizanya ukuri.

2.Gukoresha nabi amafaranga:

Kugira ibintu byinshi wagura, ugakoresha amafaranga mu bidasobanutse umugore yakubaza ukamwibutsa ko ari ayawe, ntagire uruhare mu kumenya umutungo wanyu cyangwa ngo yemererwe kumenya uko konti ihagaze, ni rimwe mu makosa abagabo bakunda gukora. Guhisha umugore wawe ubundi ntibikwiye nk’uko nawe adakwiye kuguhisha kuko iyo ubikoze bituma yumva ko umwishisha kandi agatekereza ko hari n’ibindi umuhisha. Birakwiye ko mwizerana bivuye ku mutima ndetse no mu butunzi ntimuhishanye kuko nyuma ya byose murabana.

3.Kutisanzura ku bana banyu:

Usanga akenshi abagabo baharira abagore babo akazi ko kwita ku bana, ni nabyo rwose umugore aba akwiye kwita ku rugo, isuku, abana, ibyo kurya n’ibindi. Ariko byibuze nawe mugabo, ukwiye kwibuka ko abana ari abanyu mwembi, nutiha abana bawe ngo ubahe umwanya, ubaganirize, ubakinishe, babone uruhare rwawe nk’umubyeyi bazakwisanzuraho bate? Ibi bibabaza cyane umugore wawe iyo abonye utikoza abana bawe ukumva ko byose ari we bireba.

4.Kutita ku ngano y’umubiri wawe:

Abagabo benshi baba bashaka ko abagore babo baguma kuri taye nziza nyamara bo ntibabyikorere. Ni kenshi uzabona umugabo nyuma yo gushaka umugore agiye akangana uko yishakiye nyamara agahoza umugore we ku nkeke amubwira ko agomba kugabanya ibiro, atagomba kubyibuha cyane ngo ave kuri taye nziza kandi bikababaza cyane abagore kumva ibyo basabwa babyitaho ariko abagabo bo ntibabikore uko bikwiye.

5.Kunanirwa gutegura ejo hazaza:

Nk’umugabo, ukwiye gutuma umugore n’abana bawe batuza bagatekana kuko iyo ejo hazaza hanyu habaye hafi bareba cyane umugabo nka nyiri urugo. Niba utangiye kubaho udategura ejo hazaza hanyu, ukabinanirwa rwose, ntuteganyirize imitungo yanyu n’abana banyu kaba kabaye. Ntuzabe umugabo ubaho bya none gusa; teganyiriza uko uzabaho mu za bukuru, nyuma yo guhagarika akazi, mu busaza bwanyu no mu rupfu, nyuma y’uko abana banyu bakoze ubukwe n’ibindi.

6.Kutumva umugore wawe:

Abagabo benshi bakunze kwigira ba ntibindeba ndetse umugore yanatangira kumubwira akamucecekesha amwumvisha ko ibyo yenda kumubwira abizi, ntibemere kumva ibitekerezo byabo. Iri ni ikosa ribabaza cyane abagore, birakwiye ko abagabo bitoza kumva ibyo abagore babo bababwira kuko kuba warigeze kumva ibisa nabyo ntibisobanuye ko ari byo agiye kuvuga.

7.Kutizera umugore wawe:

Kutizera umugore wawe ni ikosa rimuca intege na cyane ko rimugaragariza ko nta gaciro umuha. Mukwiye kuganira kuko akwiye kumenya gahunda zawe na cyane ko iyo mutangiye kubana mutaganira bigoye ko mwahuza.

8.Utuma umuryango n’inshuti zawe bubahuka umugore wawe:

Uba watsinzwe kabaye iyo utangiye kwemerera inshuti n’umuryango wawe kubahuka no gusuzugura umugore wawe, kuko buriya umuntu wese usuzuguye umugore wawe aba agusuzuguye nawe! Birakwiye ko wirinda kuvuga nabi umugore wawe mu bantu kugira ngo batazabyuririraho bamusuzugura. Nta n’ibibi bakwiye kumenya bye kuko mwabikemura muri 2 wowe nawe, nibagira n’ibyo bamenya bibe ibyiza bamwubahira ibindi ni amabanga yanyu mwembi.

9.Wanga gusaba imbabazi iyo wakosheje:

Abagabo akenshi mu cyo bita guharanira icyubahiro cyabo, usanga bakunda gukosa ariko ntibabe baca bugufi ngo basabe imbabazi, nyamara gusaba imbabazi ntibizakwambura icyubahiro cyawe ahubwo bizatuma umugore abona agaciro umuha abikubahire. Ni ikosa ribi gukora ibidakwiye ntunabisabire imbabazi, biteza umwiryane mu rugo rwanyu.

10.Ukunda kugereranya umugore wawe n’abandi:

Igereranya ubundi rizarikora! Guhora ugereranya umugore wawe n’uwa kanaka cyangwa abandi batandukanye ubwabyo bimwereka ko ataguhagije cyangwa wumva utanyuzwe n’uko ari. Yego birashoboka cyane ko hari abagore benshi rwose uhura nabo, ariko kuba warabarenze bose ugahitamo uwo mubana hari impamvu, wakubashye iyo mpamvu ukareka kwisenyera?! Guhora umugereranya n’abandi ntibimuha umutekano n’amahoro, ukwiye kumukundira ko ari umugore wawe utagendeye ku byo afite cyangwa akora n’ibyo adafite atanakora.

Ibindi:

Ntago warondora amakosa y’abagabo ngo uyavemo. Sibo gusa kandi, urutonde rw’amakosa yaba ay’ abagabo yaba ay’ abagore ntiwarurangiza. Ntituvuze ku gukebuka ikimero cy’undi mugore uciye ku mugabo ari kumwe n’umugore we, twihoreye nkana ingeso mbi yo kugera no guheheta muri rusange. Nti tuvuze kudaha agaciro umuryango umugore avuka mo, kwanga amafunguro nta mpamvu no kudashima guhihibikana umugore yagize…

Nawe ongeraho irindi uzi ahagenewe gutanga igitekerezo maze duhwiturane birushije ho!

Facebook Notice for EU! You need to login to view and post FB Comments!

7 thoughts on “NTIBYIZANA: AMAKOSA Y’ ABAGABO ABABAZA BIKABIJE ABAGORE.

  1. Izimpanuro nizo cyne rwose gusa byose byicwa nokudashyira hamwe kd inkingi yabyose nukuganira

  2. Izi mpanuro zirakwiye kuko Ingo myinshi murino minsi zifite ibibazo byuko abagabo baharira inshango zo kwita kurugo abagore, umgabo yamara kumva ko yahashye akagirango birarangiye Kandi abana nabo baba bamukeneye yewe numugore harigihe usanga amuheruka amutereta ubu akaba atamwikoza ata naramwegukanye! Ntabwo aribyo rero urugwiro murakoze kuba mutugezaho zino mpuguro turizera ko ejo arihe za! Murakoze cyane!

  3. Ikijyanye rero nimicungire yumutungo ntabwo bikwiye ko hahira icyo abashakanye bahishanya kuko iyo muhishanye miba muhize imbogamizi mu iterambere ahubwo icyo mwaronse muba mukwiye kukijyaho inama bityo hakabaho kujya inama kucyo mwabinye gito se cyangwa kinini bigatuma habaho imyumvire yagutse hagati yabashakanye ku mutungo wabo. Murakoze

  4. Nibyo Koko abantu bakwiye kuganira bakabazanya niba umwe ageza mugenzi we kubyishomo bya burundu kuko iyo bitabaye ibyo umwe akishima undi atanyuzwe ashobora kujya gushakira ibyo byishimo abandi bikaba byabaviramo uburwayi bunyuranye bwandurira mu mibonano mpiza bitsina ndetse n’urwikekwe bikaba byabaviramo amakimbirane akurura kwicana cyangwa ubutane cyagwa ubuharike.

Comments are closed.

Ignore ce message si tu es déjà membre !


pour poursuivre la lecture et avoir accès à l’ensemble des archives

This will close in 20 seconds

Discover more from RADIO & TV EN LIGNE

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading