HOSPITALITE Home » NTIBYIZANA: GERAGEZA IBI 30 UZUBAKA UREMYE!

NTIBYIZANA: GERAGEZA IBI 30 UZUBAKA UREMYE!

Kerry Harris, 63 sits for a portrait outside Mother Brown's Dining Room in the Bayview neighborhood in San Francisco, California, on Wednesday, Oct. 31, 2018. Kerry described eating many meals at Mother Brown's Dining Room when he was homeless and said that it helped him get back on his feet to have food and a nurturing community. He is no longer homeless.

Spread the love

Urugo rwiza ni ijuru rito! Niba wemera uku kuri ukwiye no kwemera uku kuri kundi  kugira guti:” ntankuba ebyiri mu gicu kimwe!” Ku badasoma /batemera Bibiliya nk’ibyanditswe byera,… izi ngingo zabafasha badashingiye kuri icyo gitabo rwose cyane ko  batacyemera, ariko ntacyo byababuza ho mu kuzumva neza. Ikindi kandi bibaye byiza ugakurikirana izi ngingo imwe ku y’indi kugeza kuya 30 wakunguka kurushaho; byaba ari akarusho noneho wiganye izi ngingo  n’umuntu  mudahuje igitsina, maze ukajya umubaza uko abyumva  mukabiganira ho ingingo ku ngingo.

Ngeisa mu 2007

Dore rero izo ngingo 30 zafasha umugore kubana neza n’umugabo nkaba nkwifuriza kuzikurikiza wowe ukurikirana ibyo ngeisa yandika. Gusa wabyanga wabyemera kutazikurikiza bizakubyarira akarambaraye kandi simbikwifuriza musomyi mwiza:

1. Ntukigere uzamura ijwi ku mpamvu iyo ariyo yose imbere y’umugabo wawe haba mu ruhame cg mwiherereye. Yabifata nk’agasuzuguro niyo kaba atari ko, kandi gucisha macye  by’urura umugabo kabone n’iyo yaba yazabiranijwe n’uburakari ate!(Imigani 15:1).
2. Ntuzagaragarize umuryango wawe cg incuti intege nke z’umugabo wawe. Kuko nawe ubwawe byakugiraho ingaruka wanze ukunze, mujye mubikirana amabanga rero. Ntimukimene inda mwa bagore mwe!(abef. 5-12).
3. Ntuzigere ugaragaza kamere yawe igihe uganira n’umugabo wawe kuko utazi uko azabifata. Umugore ukunda kuburana no kwishyira aheza, ntagira urugo runezerewe, abagabo benshi birabavuna kubyihanganira, bagashaka aho bahungira. (imigani 15-13).
4. Ntukagereranye umugabo wawe n’abandi bagabo kuko utazi ubuzima babayeho. Bishobora kugabanya urukundo agufitiye… kugeza kuri zero.
5. Ntugafate nabi incuti z’umugabo wawe kuko utabakunze. Ujye ureka umugabo wawe ariwe umenya uko abatwara (imigani 11:22).
6. Ntuzibagirwe ko umugabo wawe yagushatse, ngo ugereke akaguru ku kandi. Ntabwo ari umukozi wawe rwose cg undi uwo ariwe wese. Kora inshingano zawe kandi ugaragaze ko uzishimiye. Bizaguhesha ishema!(itang. 2:24).
7. Ntuzagire undi uha inshingano zo kwita ku mugabo wawe. Abandi bagukorera ibintu byose ariko ibijyanye n’umugabo wawe ni inshingano zawe z’umwihariko, uwo uzaha izo nshingano uzaba umwihereye umugabo wawe -ntibizagutangaze! (abef 5:33).
8. Ntuzarenganye umugabo wawe ngo ni uko ntacyo atahanye. Ahubwo ujye umusubizamo imbaraga, abagabo ni nk’abana bato, -kumuca intege hari icyo atagezeho wanabikora utabizi … Ujye witwararika cyane. (gutegekwa kwa 2; 3-28).
9. Ntugasesagure kuko umutungo w’umugabo wawe ari uwagaciro ntukwiye kwangirika. N’aho waba ari wowe soko y’uwo mutungo, gusesagura bizagutesha agaciro mu maso y’umugabo  rwose.
10. Ntukagerageze kwirwaza kugira ngo uhunge inshingano zo mu buriri… Abagabo bari hagati ya 60% na 80% mubaciye inyuma abagore babo, bavuga ko iki kibazo aricyo cyabibateye.  Ujye wubahiriza umugabo wawe rero nkuko abishaka , wenda byamurinda ubuhehesi hamwe no kumwereka  Imana. Gusa imibonano mpuza bitsina ni ikintu cy’ingenzi k’umugabo kuko ukomeje kumwiyima undi ashobora gufata izo nshingano ako kanya. Nta mugabo wakwihanganira ibyongibyo igihe kirekire (ndetse na bamwe basenga cyane). Wibuke ko ibindi umugabo yagushakaho byose,  icyo aricyo kiri imbere … kibuze rero uhinduka rubanda nk’a bandi ako kanya -naho atabikubwira.
11. Ntuzigere ugereranya umugabo wawe n’abandi mwaryamanye cg inshuti zawe za kera, ntibazakuze mu ubwenge narimwe mu gihe utera akabariro. Urugo rwawe rushobora gusenywa nibyo byiyumvo ugirango ni imikino…
12. Ntugasubizanye/ntuzasubirikanye n’umugabo wawe mu ruhame, ujye ureka akore ibintu uko abishoboye. Bitazatuma nawe agusubizanya inabi mu ruhame, niba ushaka kumukosora ujye ubikorera ahiherereye kandi ubanze kwisegura cyane.(abef 4.31).
13. Ntugatonganye cg ngo uhinyuze umugabo wawe imbere y’abana. Nta mugore w’umutima ukora ibyo, nubikora ashobora kuzakwihorera ariko ukagajuka mu maso ye (abef. 4-31).
14. Ntukibagirwe kureba ko umugabo wawe yambaye neza mbere yuko abandi babikurebera. Uzabimurebera azarema mu mugabo wawe indi mitekerereze ni ruto ni ruto  amutware umutima (Imigani 12-4).

15. Ntugakundire incuti zawe ko zisanzura ku mugabo wawe cyane… Utazamuteza ibigusha. Jya umuba hafi abandi nibamusekera umusekere kubarusha.
16. Ujye ukaraba kandi wambare neza kuko umugabo wawe azengurutswe n’abagore bafata igihe cyo kwiyitaho bagamije byinshi birimo no kwirehereza ho umutima w’umugabo  waguhisemo mu bandi (sam 25-3).
17. Ababyeyi, umuryango, cg incuti ntabwo aribo bafite ijambo rya nyuma mu rushako rwawe, ujye uzirikana icyatumye ubasiga ugasanga umugabo wawe, n’ucyibagirwa uzaba ishenye kabaye (luka 21:16).
18. Ntugashingire urukundo ku mafaranga, icyubahiro n’ikuzo. Nonese wakomeza gukunda umugabo wawe igihe waba umurusha kwinjiza imali nyinshi ute?. Igihe waba wubashywe kumuruta? Aho byakorohera kumwumva nk’umugabo, ubaye wari waramuciye icyo yari cyo wenda atakiri cyo! Sha, -umugabo wawe ntazaba akagabo narimwe kuko naba ko uzaba akagore ke!
19. Ntuzibagirwe ko abagabo bakenera kwitabwa ho wokanyagwa we, no gutegwa amatwi, ntuzigere umuburira umwanya. Kuganira ni ikingi y’ingo
zinezerewe cyane kuganira atari uko byacitse gusa.(abagaratiya 6:9).

Kureba kure utageza amaso harutwa na hafi ubona neza! Nta wundi ukuri hafi nk’umugabo wawe.

20. Ibitekerezo byawe nibitanga umusaruro igihe watanze inama igakoreshwa -ntuzirate, ngo umwigereranyeho ko umurusha ibitekerezo byiza. Ubutaha uzatanga inyunganizi zawe ahubwo bikaba bibaye  birebire. Mujye mukorera hamwe! (abagrat 6:10).
21. Ntugacire umugabo wawe urubanza kuko nta mugabo n’umwe unezezwa n’umugore w’ingare (abef 4.29).
22. Umugore w’umunebwe ntagira icyo yitaho. Ntanamenya ko umubiri we ukeneye gusukurwa no kwoga, burya ntamugabo utabengukwa umugore we buri munsi , uramenye utazagawa… Ntawutazi imbusane yo kubeguka!(imigani 24.27, imigani 20.13).
23. Hari imitekere umugabo wawe akunda? Ujye ugerageza guhinduranya amafunguro. Nta mugabo utita kw’ifunguro ategurirwa, rwose ibyokurya  byo kumeza bidahwitse byagusenyera. (imigani 31.14).

24. Ntukifuze ibintu cyane ku mugabo, unezezwe iteka n’ibibonetse, kandi murakoze  ntihenda ntikabure gukurikira icyo uhawe cyose… ibyo atakuboneye ahangayikishwa ni uko  ushobora kubyifuza kubandi -bikaba bikuruye ibirenze ibyo wacyekaga mu ntekereza z’umugabo wawe (luka 11.3).

25. Ujye umenya kwakira neza umugabo wawe cg undi wese winjiye iwawe. Niyo yaba ari ikirahure cy’amazi ufite. Umutima n’imyitwarire myiza nibwo bwiza bw’umugore mwiza (imigani 31.11).
26. Ntukifatanye n’abagore bananiwe ingo zabo cg bananiwe urushako rwabo, umugabo ahangayikishwa ni uko uzagendera mu nkweto yabo ukaba nkabona… Kandi akenshi niko bigenda.(imigani 22.14).
27. Urugo rwawe rugira agaciro kuko uruhaye agaciro. Kwifata nabi no kugaya iwawe bizakuzanira kuhamburwa ubure byose. (abaheburayo 13.4).
28. Imbuto zo munda yawe ni umugisha uva ku Mana, ujye ukunda abana bawe ubigishe neza (imigani 22.6).
29. Ntabwo ukuze cyane byagira ingaruka ku rugo rwawe ngo urutererane. Ntukareke kurwitaho ku mpamvu iyo ariyo yose. (Imigani 31.28)

30. Umugore usenga Imana aba yuzuye kandi aba yujuje ibisabwa. Iteka ujye usengera umugabo wawe n’umuryango wawe. N’ abagabo badasenga iyo bumva  abagore babo basenga bibarema agatima. Kandi Imana niyo irinda umudugudu. Iyo itabaye maso abarinzi  babera amaso ubusa.(Abates 5,)

5 thoughts on “NTIBYIZANA: GERAGEZA IBI 30 UZUBAKA UREMYE!

  1. Wowwwwww izi ngingo uwabasha kuzikurikiza Yaba indakemwa mumico no mu myitwarire kbx!

Comments are closed.

Ignore ce message si tu es déjà membre !


pour poursuivre la lecture et avoir accès à l’ensemble des archives

This will close in 20 seconds

Discover more from RADIO & TV EN LIGNE

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading