HOSPITALITE Home » UMUNSI UMWE UZAKURA UNDI USAZE!

UMUNSI UMWE UZAKURA UNDI USAZE!

Spread the love

Uzibagirwa umukobwa wagukundiraga uko uri, umusimbuze uzagukundira icyo wabaye cyo! Uzibagirwa ya nshuti yawe mwakuranye mwasangiye akabisi n’agahiye, kubera ko gusa atagize amahirwe yo gutera imbere nkawe! Uzibagirwa na rwa rusisiro rw’iwanyu aho wakuriye aho wakinnye karere, aho wavomaga amazi kuri kano, uhasimbuze umujyi mwiza uzahitamo guturamo! Uzasuzugura inshuti zawe mwiganye kera, uzajya ubita abo ubuzima bwananiye, gusa uzibagirwa ko ubuzima ari gatebe gatoki! Uzibagirwa ka gasozi k’iwanyu aho abasokuruza bawe baruhukiye, wihebere imigi ikomeye aho kwifuza kwawe kuri! Uzirukana iwawe mubyara wawe, wirengagize ko hari igihe ba so wanyu bagucumbikiraga wisanga! 

Ntuzongera kunywa ku mazi yo ku isoko y’iwanyu uvuga ngo ni mabi, nyamara niyo warereshejwe none dore warakuze!

Uzahamagara abana b’umuvandimwe wawe bishywa bawe, kandi ba so wanyu barakwitaga umwana wabo! Uzajya ubangamirwa no gusurwa bitunguranye na so, kandi warakuriye iwe na ndetse na nuyu munsi ahora agutegeye amaboko! Uzumvira umugore wawe agusaba kwirukana nyoko iwawe nyamara ntako atagize mu buto bwe ngo akwiteho rimwe na rimwe agahagarika  imigambiye minini ku bwawe!

Uzanga gufasha umuvandimwe wawe ari mu bibazo witwaje ko ngo yakuze agomba kwirwanaho, wirengagiza ko ibihe bishobora gusenya byose uretse gusa isano y’amaraso! 

Umunsi umwe nshuti yanjye, uzahugira ku mugore wawe n’abana, wibagirwa ibiruhuko byiza wakoreraga kwa ba so wanyu, ubugwaneza bwa ba nyogosenge, inkweto nziza babyara bawe bagukuburiye, ukuntu bakuru bawe bakurengeraga! Uzanibagirwa ko wasezeranyije murumuna wawe ko igihe cyose uzamuba hafi!

Uzibagirwa aho warutuye maze usigare ubaza abari abaturanyi bawe ni bahakiba icyondo nkaho wasize bari kuhatera ciment… cyangwa ngo ese muracyarya ibijumba, ibigori…. nkaho wasize bari kuhubaka uruganda rwa spaghetti cyangwa chocolate. Kandi amaherezo uzatabaruka bkse bahurure… icyo gihe uzaba ushaje usezeye isi.

MURI MAKE UZIBAGIRWA MU BY’UKURI UWO URI WE!

Facebook Notice for EU! You need to login to view and post FB Comments!

3 thoughts on “UMUNSI UMWE UZAKURA UNDI USAZE!

  1. Gusaza nibyatwese kuk ntitwaramba kwisi nk’imisozi gusa iyaba twamenyagako tuzasaza ntitwirate ubwiza dufite kumubiri kd uzahinyagara

Comments are closed.

Ignore ce message si tu es déjà membre !


pour poursuivre la lecture et avoir accès à l’ensemble des archives

This will close in 20 seconds

Discover more from RADIO & TV EN LIGNE

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading