HOSPITALITE Home » Amahame 6 yagufasha gusohoza inshingano n’abashakanye!

Amahame 6 yagufasha gusohoza inshingano n’abashakanye!

Spread the love

“Ni byiza ko isura y’igikomangoma cy’akataraboneka warose uyegeza kure y’intekerezo zawe mu gihe wubatse urugo”: Iyi ni imwe mu mvugo z’abavuga igifaransa.

Abasore n’inkumi, batari bake , babyirukana inzozi zo kuzubaka ingo z’akataraboneka. Kubana n’abagore b’ikimero cyangwa n’ abagabo b’Icyusa n’ubwema. Kuguma muri izi nzozi warubatse bishobora gutera akaga, karenze ako ukeka ko kakugeraho.

  1. Kwemera ibyo uwo mwashakanye munyuraniyeho.

Kubusanya ibidushitura (ibikurura amarangamutima yacu) ni ikintu akenshi gituma tuba abo turibo twe twenyine, ntawundi dusa. Ibyo bituma tudasa na runaka wundi.

Buhoro buhoro, uretse gusa gutahura ibyo mudahuza byose, ariko ni byiza kwegeza kure isura yo kumva ko ibintu bizaba nk’uko iwanyu byari bimeze. Nubwo bimeze bityo; ariko nibyiza kwegeza kure mu ntekerezo inzozi z’uwo wahoze wifuza, mbere yo kubaka. Kwemera ibyo unyuraniyeho n’uwo mwashakanye, niko gukunda nyakuri. Ni ukubaka urugo kabone n’ubwo ruba rushingiye ku kumva ibintu kunyuranye.

  1. Kugira agaciro kamwe.

Agaciro tugira gashobora kubakira ku mashuri twize, kamere yacu, umuco n’imimerere twakuriyemo, n’ubunararibonye dufite.

Ni ko kenshi gutwarwa kwambere kwimukira ukuri gushyize mu gaciro, bi kagaragara ko ababana rwose batumvikana kutuntu runaka tw’ingenzi. Uko buri wese akurikiranya ibyo agira nyambere, ibyo bikuririra ku uko yiha agaciro. Nubwo akenshi bidakunda kubaho, ariko iyo bibayeho urugo ntiruramba. Mu kwirinda icyo kibazo nibyiza ko abantu ba bakwiye kubanza kumenyana, kuganira byimaze yo: ku buzima, ku muryango, kuri sosiyete muri rusange…Ibyo birinda ko ejo hazagira ugira ibimutungura kuwo babanye. Ni ishyano kubona ko uwo mwashakanye agusebya.

  1. Kuganira bizira amakemwa

Guceceka cyane byaba ubupfu, ariko no kuvuga cyane ni nkabyo. Ni byiza gushyira mu rugero! Kugirana urugwiro mu kuganira no kwisanzuranaho, nubwo byaba bitoroheye buri wese, ni ikintu kingenzi gituma ababanye barushaho kumva babaye umwe. Ningombwa cyane kwitonda ngo utagwa mu mu tego wenda wo kunegura kutavaho mugenzi wawe yaba yaragize karande.

  1. Kuzuzanya n’ikizere

Incuti iruta izindi, ni uwo ukunda bisumbyeho koko, maze mukaba munabanye, ariko nta guhuga, nta kwibabaza, nta kwirushya; ni uwo niwe wahisemo, ni uwo wamenye neza, ukuzi kandi nawe neza, niwe wubakiyeho, uwo musangiye kwibuka ibyababayeho n’imishinga muteganya, mu gasangira ibyago n’amahirwe. Ni uwo mubana. Hari ababingwa usanga bafite incuti ziruta aba bashakanye. Ubwose ibyo ni ibintu koko?

Kuganira iby’ubucuti mu mu ryango bisa nk’ibidasanzwe,ariko urugo ruhamye rwubakirwa ku bucuti bwimbitse. Kubaha, gutega amatwi ni ishingiro ry’urugo. Urukundo nirwo rutera ikizere, iyo ruramye, ruhamye,ruba moteri nyayo yo kubana neza.

  1. Imibonano mpuzabitsina iboneye

Ni uburyo bwo gushimangira ubucuti bw’ababana no kumenyana biruseho. Si byiza kumva ko imibonanompuza bitsina izahora ikorwa uko yakozwe cyera, ni ingenzi kugira udushya. Ni byiza gucunga ko ntanumwe ushobora kuyihutarizwamo. Kandi gutungurana, kuganira kuri izo ngingo no gushyira mu ngiro ibyo mwaganiriye ni ingenzi

  1. Kugira imishinga muhuriyeho

Icyerekezo cyambere cy’ababana ni umunezero uhamye. Ni umushinga nk’iyindi. Ndetse ni umushinga w’ubuzima bwose, kandi utanga ishingano zitoroshye, ariko zinezeza.

Mu gushimangira ibi, umuryango uba ukwiye kwikingira ibishobora kuzaza ahazaza: inzu, anterepurize rusange, urubyaro,..Imiryango itari mike ishobora gusenyuka kubera kudatera imbere mu mishinga tubonye aha haruguru.

10 thoughts on “Amahame 6 yagufasha gusohoza inshingano n’abashakanye!

  1. Nibyokoko kubaka bitarimo guhana agaciro nokubahana uko si ukubana ubwo umushinga ubawawishe kare

  2. Sinzi nukuri umuntu ntiyaragakiye gushaka undi kubwinzozi zumutungo ashaka kugeraho izubakiye kuribyo ntizimara kabiri murakoze kubwizinama

  3. Niyompamvu utagomba gukundira umuntu amafaranga kuko mumimerere sinasomyemo amafaranga Nukuri murakoze izinama ziratwigisha

  4. Niyompamvu gufata umwanzuro wokubana numuntu ugomba kuba wiyemeje kwakirabyose bizababaho igihe muzaba mubana

  5. Abasore n’inkumi, batari bake , babyirukana inzozi zo kuzubaka ingo z’akataraboneka. Kubana n’abagore b’ikimero cyangwa n’ abagabo b’Icyusa n’ubwema. Kuguma muri izi nzozi warubatse bishobora gutera akaga, karenze ako ukeka ko kakugeraho.

Comments are closed.

Ignore ce message si tu es déjà membre !


pour poursuivre la lecture et avoir accès à l’ensemble des archives

This will close in 20 seconds

Discover more from RADIO & TV EN LIGNE

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading