HOSPITALITE Home » Imihango y’ingoma mu Rwanda rwo hambere

Imihango y’ingoma mu Rwanda rwo hambere

Spread the love

Nubwo ingoma zakoreshwaga mu mihango imwe n’imwe, ariko nazo ubwazo zakorerwaga imihango ituma igihugu kirushaho kugira umutekano n’ubusugire bwacyo. Iyi ntera y’imihango y’ingoma yo itumenyesha noneho yuko mu bihe by’Abahinza, ingoma ubwayo yashoboraga kwigirira umuhango wayo bwite ivugira ku mpamvu iyi n’iyi.

Ku mboneko z’ ukwezi

Ingoma z’Abahinza zaburaga ukwezi, zikamenyesha rubanda yuko ukwezi kwabonetse, zikagira umurishyo wabaga uzwi wavugiraga iyo mpamvu.

Gucishwa ingoma

Iyo umuntu yabaga yagomeye Umwami, cyangwa se yigometse ku muryango, yacishwaga ingoma akaba ikiroroge, ntabe akigira agaciro mu bandi. Icyo yabaga yakoze ntigihame umuryango, ubwo yicwa ntabazwe, ngo yapfuye bugunzu, bati uwo nguwo yakubitiwe ku ngoma, kuko habaga umurishyo w’Ingoma wavugaga umenyesha yuko kanaka uwo ari igicibwa.

Gukiza ubwandure

Ingoma yakizaga ibyaha by’ubwandure abantu banduje abandi. Nko kwica cyari icyaha cyahamaga umuryango. Ariko uwicaga yarakubitiwe ku ngoma, niwe wiberaga gatozi, ubwe agakurikiranwaho inzigo, aho afatiwe agahorwa. Ingoma na none yahanaguragaho icyaha icyaha ku muntu wanduraga icyaha bimugwiririye, nk’uwicaga undi atabishakaga cyangwa se uwakekwaga uburozi nta gihamya, Ingoma yashyirwaga ku nama igahururiza Kanaka uwo igateza ubwega akarokoka.

Gushoka ingoma

Ingoma yashokwaga n’umuryango wasubiranyemo iyo wakekanaga amarozi. Babanzaga gusambira amatotoro y’inyoni cyane izitaribwa, n’ay’inyamaswa z’inkazi, n’ibyatsi bishobora kugwa nabi umuntu nka rwiziringa. Babigwiza bagahurira ahantu bateganije bubatse akararo. Ushobora akazana ingoma akavangavanga ya macuho yose, ibyatsi byo baba babisekuye, ingoma iba iteretse imbere yabo.

Umushozi akabumbabumbiramo iyo mvange mu ruhanga rwagati akahaca ikinogo, akazana inzoga y’ubuki agasuka muri icyo kinogo, abashoka bakisuganya. Ushora abanza kubitongera mu byivugo bya “Rukarabankaba rwubura abububa” akarangiza avuga ati “Uwanyagasani agiye kugasekanwa”. Maze agashoramo umuheha bagatangira gushoka.

Haba hashoka umugabo n’umugore, baza bakurikiranye, umugabo imbere agapfukama atumbiriye ingoma agaterura avuga ati: “Jye kanaka nkamenya kuroga, hari Data, hari Mama, hari Nyogokuru, hari Marume, hari Masenge, mbese uwacu wese tukamenya kuroga…iyi ngoma inshahure ituruka mu mpyiko no mu mpindura maze indimburane n’urubyaro”. Agafata umuheha akawugarika agasoma, akongera agasoma awucuritse ati: “iyi nshuti inshurike nsige urungano”.

Hakaza umugore we nawe akabigenza atyo, nyuma bombi bakaza muri ka kararo. Impundu zikavuga iyo ntakibaye muri ako kararo. Impundu zitavuga hakaba hari uwirabuye, akabyimba inda, bakamutsinda aho .

Iyi mihango ni ikimenyetso cy’uruhare runini Abahinza bari bafite mu mibereho ya rubanda, koko rero nibo bagengaga imyaka n’amatungo, bakagena ubuhinzi n’isarura, bakaba abashumba bakuru b’amatungo, bakamenya iby’imvura n’imicyo, bagaca imanza bakaburanisha, bakagena imirwano n’ihora, bakarengera ingoma n’imihango yayo, mbese bari umwuka w’igihugu n’umutima wacyo. Mu by’ukuri , ingoma Nyiginya yaje inakira ingoma Mpinza.

3 thoughts on “Imihango y’ingoma mu Rwanda rwo hambere

  1. Iyo umuntu yabaga yagomeye Umwami, cyangwa se yigometse ku muryango, yacishwaga ingoma akaba ikiroroge, ntabe akigira agaciro mu bandi. Icyo yabaga yakoze ntigihame umuryango, ubwo yicwa ntabazwe, ngo yapfuye bugunzu, bati uwo nguwo yakubitiwe ku ngoma, kuko habaga umurishyo w’Ingoma wavugaga umenyesha yuko kanaka uwo ari igicibwa.

    1. Ese Ubu ni ko bikiri kubatunze ingoma?
      Hari n’abazijinjanye mu byumba by’uruganiriro byabo nk’imitako.

Comments are closed.

Ignore ce message si tu es déjà membre !


pour poursuivre la lecture et avoir accès à l’ensemble des archives

This will close in 20 seconds

Discover more from RADIO & TV EN LIGNE

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading