HOSPITALITE Home » Inkomoko y’imvugo Yigize rwankubebe

Inkomoko y’imvugo Yigize rwankubebe

Spread the love

Uyu mugani baca ngo: “Yigize rwankubebe”, bawuca iyo babonye umuntu w’intwali wanamiza mu mahina, ntagamburuke aho rukomeye; ni bwo bagira, bati: “Naka uriya yigize rwankubebe!” Iryo zina ryakomotse kuri Sekanyambo w’umunyagisaka (Kibungo); riserurwa n’abagore be b’impanga: Mutamu na Mukasi; ahagana mu mwaka w’i 1600.


Sekanyambo uwo bise Rwankubebe, yari umunyagisaka w’umugesera, abyiruka ku ngoma ya Kimenyi Rwahashya (uwo bitaga Kimenyi IKIMENYI), i Gisaka kitaraba icy’u Rwanda; mu Rwanda himye Mibambwe Gisanura. Sekanyambo yari afite abagore babili b’impanga: umwe yitwaga Mutamu, undi akitwa Mukasi; na bo bari abageserakazi b’Abazirankende, bakaba bene Rukara na Gakwanzi.

Nuko umunsi umwe, rero Sekanyambo ajya i Mukiza gukeza Kimenyi; aramwakira amuhaka neza, amugabira n’inka nyinshi, Sekanyambo azifata neza. Zimaze kubyara ajya kuzimurika; Kimenyi asanga zifashwe neza aramushima cyane, bituma amuragiza n’izindi. Icyo gihe ariko n’ubwo Sekanyambo yari afite ubutoni kuri Kimenyi, yashakaga no kumucika ngo yiyizire mu Rwanda. Hakaba umutasi utuye ku nkiko y’i Gisaka n’u Rwanda witwa Kabwebwe. Sekanyambo atangira kumwiyuzuzaho, kugira ngo azabone uburyo bwo gucikana inka ze azizane mu Rwanda atagira gitangira; zikaba zarabyaye ibimasa byinshi kuruta inyana. Akuramo ikimasa kimwe cyiza arakimuha. Kabwebwe aragishima. Noneho Sekanyambo atangira gucikisha inka yari aragiriye Kimenyi atishisha; akazohereza mu Rwanda rwihishwa. Akomeza kuzicikisha uruhongohongo. Bukeye rubanda babibonye bamurega kuri Kimenyi, bati: “Inka zawe Sekanyambo yazimariye mu Rwanda!” Kimenyi abyumvise arazitumiza ngo zizaze kumumurikirwa, ariko agira ngo abonereho urwabo rwo kuzigenzura. Sekanyambo na we yumvise amagambo y’intumwa ya Kimenyi, acura inama; abwira abagore be: Mutamu na Mukasi, ati: “Umva rero mwa bakobwa mwe, dore inka za Kimenyi nsigaje ingerere; none rero, “Yera limwe ntiyera kabili”: ngiye kongera nkuremo izindi zambuke izisigaye nzamwereka izo, mubwire ko izindi zapfuye akore icyo yagakoze!” Abagore, bati: “Inama ni iyo!”

Nuko inka azahukamo arobanura inziza, arazambutsa ziza mu Rwanda, izisigaye mbarwa arazishorera ajya kuzimurikira shebuja; ariko agenda yiyubikije n’impu yatiye amacuti ye, kugira ngo abone uko yemeza Kimenyi ko zimwe zapfuye. Azigejeje i Mukiza, Kimenyi azikubise amaso arumirwa; ati: “Ese shahu inka zanjye wazishyize he?” Undi ati: “Zarapfuye mba nkuroga, ahubwo dore n’imiguta yazo!” Kimenyi abyumvise kandi azi neza ko zarengerejwe mu Rwanda, ararakara; ategeka ko baboha Sekanyambo. Bamuta ku ngoyi. Bamaze kumuboha inkuru igera ku bagore be.

Babyumvise bashaka ingemu, basaza babo na babyara babo barabaherekeza, bari umuryango mugari cyane. Bashyira nzira, begereje i Mukiza kwa Kimenyi, bajya inama y’uko bari bubigenze.

Bati: “Nihagende abagore be bonyine n’undi muntu ubakurikiriye kure; ajyane umuheto we n’ikirimba cy’imyambi; maze namara kubaca urwaho abarasanye, na twe turahera ko tumutabara tumucikane”.

Mutamu na Mukasi baraboneza basanga umugabo wabo aho aboheye, bamusaba umurinzi ngo babonane. Umurinzi arabemerera bamuganana mu bwibereko. Wawundi ufite umuheto n’ikirimba cyuzuye imyambi arirasa abihereza Sekanyambo. Undi arishima, ati: “Ubwo nshyikiriye umuheto wanjye, nimushibure inkundura mbakurikiye mbarasira” Bafumyamo bariruka. Umurinzi amaze akanya arababwa ajya kubareba. Ageze aho bari bari asanga bogoroye kare. Induru ayiha umunwa, ati: “Sekanyambo aracitse!” Akarubanda kose barahurura bamwirukaho. Bagiye kumwotsa igitutu, aba amaze gushyikira abagore be n’ababaherekeje; biroha mu ishyamba rya Ngezi. Bamaze kuryinjiramo Sekanyambo arababwira, ati: “Nimwogorore nsigare mu gico, ninkomeretsamo ab’inkwakuzi abandi ntibari bube bakidukurikiye”.

Ajya mu gico arihisha, babandi baje babakurikiye bamugeze hafi babaza abashumba baharagiye, bati: “Nta bantu banyuze aha nk’abahunga?”. Abandi bati: “Haciye abagabo biruka amasigamana bari kumwe n’abagore babiri. Ubwo biroha mu ishyamba; basatiriye aho Sekanyambo yaciye igico, arafora ararekera ahamyamo umwe aramuhirika arirahira, ati: “Uwa Ruvusha rw’Umukogoto nkubita rukirema!”. Arongera arekura umwambi arahamya, ati: “Uwa Ruvusha rw’Umukogoto nkubita rukirema!”. Amaze kugarika ingogo eshatu n’inkomere rugeretse; abahuruye bati: “Nimukuke twoye guhwana n’imiyaga; kuko batabonaga ubarasa; Baravunura barataha.

Nuko Sekanyambo n’abe bamaze kwahuranya ishyamba rya Ngezi, atuma abo bari kumwe kujya kumuzanira inyana ebyiri z’amashashi zari zasigaye ahari iwe; zigeze aho arazishorera aboneza agana ku nkiko y’u Rwanda n’i Gisaka. Ayegereje, abandi banyagisaka bashaka kumutangira; yanzika urugamba arabamurura, arambuka n’abagore be bombi, ashyika mu Rwanda nta gisare. Amaze kugera i Rwanda aricara ariruhutsa, abaza abagore be, ati: “Mbese bakobwa mumbona, uko murora mubona ndi iki” Abandi, bati: “Uri Rwankubebe nta kindi!” Mu kinyarwanda bivuga inkurubanwa intagamburuka. Kuva ubwo rero babona umuntu w’intwali itagamburuka, bakamugereranya na Sekanyambo, bati: “Uriya muntu ni inkurubanwa ntiyisukirwa, yigize rwankubebe.

Kwigira rwankubebe ni ukwanamiza mu mahina bitagamburuka; kuba inkurubanwa.

4 thoughts on “Inkomoko y’imvugo Yigize rwankubebe

  1. Sekanyambo uwo bise Rwankubebe, yari umunyagisaka w’umugesera, abyiruka ku ngoma ya Kimenyi Rwahashya (uwo bitaga Kimenyi IKIMENYI), i Gisaka kitaraba icy’u Rwanda; mu Rwanda himye Mibambwe Gisanura. Sekanyambo yari afite abagore babili

  2. Nuko umunsi umwe, rero Sekanyambo ajya i Mukiza gukeza Kimenyi; aramwakira amuhaka neza, amugabira n’inka nyinshi, Sekanyambo azifata neza. Zimaze kubyara ajya kuzimurika; Kimenyi asanga zifashwe neza aramushima cyane, bituma amuragiza n’izindi. Icyo gihe ariko n’ubwo Sekanyambo yari afite ubutoni kuri Kimenyi, yashakaga no kumucika ngo yiyizire mu Rwanda. Hakaba umutasi utuye ku nkiko y’i Gisaka n’u Rwanda witwa Kabwebwe. Sekanyambo atangira kumwiyuzuzaho, kugira ngo azabone uburyo bwo gucikana inka ze azizane mu Rwanda atagira gitangira; zikaba zarabyaye ibimasa byinshi kuruta inyana.

Comments are closed.

Ignore ce message si tu es déjà membre !


pour poursuivre la lecture et avoir accès à l’ensemble des archives

This will close in 20 seconds

Discover more from RADIO & TV EN LIGNE

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading