Olena Volodymyrivna Zelenska, umugore wa Volodymyr Zelensky, Perezida wa Ukraine arabogoza!

Spread the love
Olena Volodymyrivna Zelenska, umugore wa Volodymyr Zelensky, Perezida wa Ukraine , yasabye isi muri rusange kwegeranya imbaraga bagahagarika ibikorwa by’intambara yatangijwe na Vladmir Putin uyobora Uburusiya.
 Mu butumwa yanyujije mu rwandiko , Zelenska, yabwiye abatuye isi ko u Burusiya bukomeje guhitana benshi mu banyagihugu ba Ukraine, anasaba ubutabazi bwo gufunga inzira z’ikirere zishobora gucamo ibizasu bya kirimbuzi.
Uyu mugore yashimye ubufasha bw’umuryango mpuzamahanga, n’ibihugu bituranyi birimo kwakira bikanafasha impunzi z’intambara zituruka muri Ukraine. Yasobanuye ko abamaze kwica n’ibitero by’u Burusiya barimo abatarebwa n’intambara benshi anavuga amazina y’abana (Alice, Polina, na Arseniy) bishwe n’ibisasu.

Asaba ubutabazi, Madame Zelenska yanditse ati :  « Turasaba abafite imbaraga gufunga ikirere. Bafunge ikirere twebwe iby’intambara yo kubutaka tuzabyimenyera ubwacu. »
Muri iyi baruwa, ndahamiriza isi ; ko intambara muri Ukraine atari intambara y’ahantu gutyo gusa ». Iyi ni intambara mu Burayi, hafi y’imipaka y’Ubumwe bw’Uburayi. » Yakomeje agira ati ; « Niba tudahagaritse Putin, ukangisha intambara y’intwaro kirimbuzi, nta hantu hazaba ubuhungiro ku isi hose. »
Zelenska n’umugabo we Zelensky
Ibyumweru bibiri biruzuye muri Ukraine havuga amasasu umunsi ku wundi, mu ntambara ihuje ingabo za Vladimir Putin zateye iza Volydmyr Zelensky. Ababarirwa mu magana barapfuye , mu gihe abayinga Miliyoni 2 bahunze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *