HOSPITALITE Home » Perezida w’u Burusiya yirukanye Aba-Jenerali umunani bashinjwa kugenda biguruntege mu kwigarurira Ukraine.

Perezida w’u Burusiya yirukanye Aba-Jenerali umunani bashinjwa kugenda biguruntege mu kwigarurira Ukraine.

Spread the love
Vladimir Putin, Perezida w’u Burusiya n’ingabo ze

Vladimir Putin, Perezida w’u Burusiya yirukanye abajenerali be umunani bakuru, nyuma yo kunanirwa gutunganya imirimo n’ibikorwa by’ubutasi byatumye ingabo ze nyinshi zicirwa mu ntambara iri guhuza iki gihugu na Ukraine, kandi u Burusiya ntibutsinde vuba.

Oleksiy Danilov, ukuriye akanama gashinzwe umutekano muri Ukraine, yavuze ko abayobozi mu gisirikare cy’u Burusiya bagera ku munani birukanywe kuva amakimbirane hagati ya Ukraine n’u Burusiya yatangira.

Bivugwa kandi ko Putin yarakariye abayobozi ba serivisi ishinwze umutekano (FSB), kubera ko bamuhaye amakuru atari ukuri yavugaga ko Ukraine ifite intege nke z’intambara.

Philip Ingram, impuguke mu bijyanye n’umutekano wanabaye Umuyobozi mukuru w’ubutasi mu Bwongereza, yatangarije ikinyamakuru ‘The Times’ ko bigaragara ko Putin yababajwe cyane n’inzego z’ubutasi ze zitakoze neza.

Yagize ati : “Arabashinja kuba baramuhaye inama mbi, zatumye afata ibyemezo bibi kuri Ukraine.”

Ingram ahamya ko gufata nabi ibyemezo byatumye u Burusiya butakaza abasirikare benshi kuruta uko byari byitezwe mu gitero cyabo, ubu kimaze ibyumweru bibiri.

MailOnline yanditse ko imibare yizewe y ’ingabo z’u Burusiya zimaze gupfira ku rugamba idahari kandi ko bigoye kuyimenya , ariko Ukraine yo yizeye ko u Burusiya bumaze gutakaza ingabo zigera ku 12.000 mu minsi 16 intambara imaze.

Ignore ce message si tu es déjà membre !


pour poursuivre la lecture et avoir accès à l’ensemble des archives

This will close in 20 seconds

Discover more from RADIO & TV EN LIGNE

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading