HOSPITALITE Home » Russia – Ukraine: Joe Biden ni iki yavuze mu ijambo amaze kugeza ku gihugu?

Russia – Ukraine: Joe Biden ni iki yavuze mu ijambo amaze kugeza ku gihugu?

Spread the love
Umunara wa televiziyo i Kyiv waturikijwe n’igisasu cy’ingabo z’Uburusiya kuwa kabiri

Perezida Joe Biden yavuze ko Perezida Vladimir Putin “ni we wenyine” wateje intambara kuri Ukraine yongeraho ko “kandi azabyishyura igiciro gikomeye mu gihe kirekire”.
Ijambo rye muri iki gitondo [mu ijoro muri Amerika] ryibanze kuri iyi ntambara, yavuze ko Putin yibeshye kuri Ukraine kuko yahasanze “urukuta rw’imbaraga atigeze atekereza”.
Gusa ingabo z’Uburusiya zikomeje kugenda zifata imijyi itandukanye ya Ukraine ari nako zugariza umurwa mukuru Kyiv.
Uburusiya nta kimenyetso bugaragaza cyo guhagarika ibitero, ibisasu bikomeje kuraswa kuri Kyiv no ku mujyi wa kabiri wa Kharkiv.
Mu gitondo kuwa gatatu abasirikare b’Uburusiya bamanukiye mu mitaka ku mujyi wa Kharkiv, nyuma y’ibisasu byaharashwe kuwa kabiri bikica ababarirwa muri za mirongo b’abasivile.
Guturika gukomeye kw’igisasu rwagati mu mujyi wa Kharkiv kuwa kabiri


Mu kiganiro cyihariye i Kyiv, Perezida Zelensky yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ko asaba abarusiya guhagarika kurasaba ibisasu ku basivile maze bagasubukura ibiganiro.
Yagize ati: “Birakwiye ko nibura bahagarika kurasa abantu, nibahagarike kurasa twicare ku meza y’ibiganiro.”
Ifoto ya Perezida Zelensky nyuma yo kuganira na Reuters

Mu masaha yashize, ingabo z’Uburusiya bivugwa ko zafashe umujyi wa Kherson uri mu majyepfo, umwe mu bagize inama y’ubutegetsi yawo yavuze ko hapfuye abantu bagera kuri 200, benshi muri bo b’abasivile.
Mu gihe imodoka nyinshi z’intambara z’Abarusiya zikomeje gusatira Kyiv aho zigeze kuri 25km mu majyaruguru y’uwo murwa mukuru.
Nyuma y’imirwano ikomeye yaranzwe n’ibisasu byinshi kandi biremereye, abarusiya bafashe umujyi wa Kharkiv, bivugwa ko hapfuye abantu 11 n’inkomere nyinshi.
Hagati mu mujyi wa Kharkiv

Igitero cyo kuwa kabiri kuri uyu mujyi Perezida Zelensky yakise “icy’iterabwoba”, ati: “Nta muntu uzababarira. Nta muntu uzabyibagirwa. Iki gitero kuri Kharkiv ni icyaha cy’intambara.”

Ni iki Amerika imaze gukora kugeza ubu?

Mu ijambo rye, Biden yashimye ko igihugu cye n’inshuti zacyo byateye intambwe mu gushyigikira Ukraine mu minsi irindwi ishize muri iyi ntambara.
Ibi ni bimwe mu byo Amerika yemeye kugeza ubu:
guha Ukraine untwaro z’agaciro ka miliyoni $350
gutanga ubufasha bw’ubutabazi bw’agaciro ka miliyoni $54
kuvana banki z’Uburusiya mu kwishyurana kw’amabanki ku isi, Swift
gufatanya n’ibindi bihugu gufatira no kwambura imitungo y’abategetsi
gufunga ikirere cya Amerika ku ndege zikoreshwa cyangwa z’abarusiya
Gusa Biden yongeye gushimangira ko Amerika itakohereza ingabo kurwana n’abarusiya muri Ukraine.
Yashimiye mugenzi we Volodymyr Zelensky wa Ukraine n’abatuye icyo gihugu ku “kutagira ubwoba kwabo, ubutwari bwabo, no kwiyemeza kwabo, biha icyitegererezo isi.”
Yasabye ambasaderi wa Ukraine muri Amerika – wari mu cyumba yavugiragamo ijambo – guhaguruka agashimirwa.
Umuturage wa Ukraine ari kwitoza gutera icupa ryaka umuriro riturika nk’igisasu, ibizwi nka cocktail Molotov

Biden mu ijambo rye kandi yemeje ibyo guhagarika indege zose z’ubucuruzi cyangwa z’abantu ku giti cyabo z’Uburusiya mu kirere cya Amerika.
Icyemezo nk’iki giheruka gufatwa n’ibihugu bimwe by’Iburayi hamwe na Canada.
Biden yasabye abanyamerika “kuvana urugero rwiza ku bushake bw’icyuma bw’abaturage ba Ukraine.”
Ati: “Putin ashobora kugotesha Kyiv ibifaru, ariko ntazigera yigarurira imitima na roho z’abaturage ba Ukraine.”

Ni Putin “wenyine wakoze ibi”
Biden mu ijambo rye yavuze ko Vladimir Putin “niwe wenyine wakoze ibi” ateza intambara kuri Ukraine, yongeraho ko ibi “azabyishyura igiciro kinini mu gihe kirekire”.
Perezida Biden avuga ijambo rye

Yavuze ko ubutegetsi bwa Putin bushyigikiwe n’abaherwe bafite imbaraga n’abategetsi bamunzwe na ruswa, “bibye miliyari z’amadorari kuri ubu butegetsi bw’ubugome”.
Yavuze ko azakorana n’inshuti za Amerika z’Iburayi bagafatira amato, indege n’ibindi bintu by’agaciro by’abo bantu.
Ati: “Tugiye kuza twibasire ibyo mwabonye mu buryo bubi.”
Amerika n’Ubumwe bw’Uburayi bamaze gusohora urutonde rw’abo baherwe bafite ihuriro n’ubutegetsi bashyiriweho ibihano.
Aho ingabo z’Uburusiya zimaze gufata

Ignore ce message si tu es déjà membre !


pour poursuivre la lecture et avoir accès à l’ensemble des archives

This will close in 20 seconds

Discover more from RADIO & TV EN LIGNE

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading