HOSPITALITE Home » Intego ya Russia yo gucamo ibice Ukraine ntiyagerwaho – umukuru w’ubutasi bwa gisirikare

Intego ya Russia yo gucamo ibice Ukraine ntiyagerwaho – umukuru w’ubutasi bwa gisirikare

Spread the love
Umukuru w’ubutasi bwa gisirikare bwa Ukraine yaburiye ko Uburusiya burimo gushaka gukora icyo yita “ibyabaye muri Koreya” bukabikora kuri Ukraine, nyuma yuko bunaniwe gufata umurwa mukuru Kyiv ngo bukureho leta yemewe n’amategeko.

Brigadiye Jenerali Kyrylo Budanov avuga ko ibyo Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin ashyize imbere ari ugufata uburasirazuba n’amajyepfo, nyuma yuko igitero cye kuri Ukraine ahanini cyagumye hamwe.
Budanov avuga ko mu gihe Putin yaba ashoboye gufata icyo gice, yahita agerageza gushyiraho ku ngufu umurongo utandukanya icyo gice n’igice gisigaye kindi cya Ukraine – ibisa gacyeya n’ukuntu byagenze nyuma y’intambara yo muri Koreya.

Ariko avuga ko kimwe mu bibazo bikomereye Uburusiya ari ugushyiraho no kugumishaho umuyoboro wo ku butaka hagati y’uburasirazuba n’umwigimbakirwa wa Crimea. Avuga ko muri iyo nzira uwo muyoboro uzitiwe n’umujyi wa Mariupol “utameneka [utajegajega]”.

Uko byagenda kose, ni ko Budanov abiteganya, iki gisa na leta nticyashoboka, kubera ukwihagararaho kw’abaturage bahatuye no kubera ko hagiye kwigaragaza icyo yise “urugendo rushyigikiwe byuzuye”.
Hagati aho, agace gashyigikiwe n’Uburusiya gasanzwe karitangaje ko ari Repubulika ya Rubanda ya Luhansk ko mu burasirazuba bwa Ukraine, vuba aha gashobora gukora amatora ya kamarampaka ku kwinjira mu Burusiya, nkuko bivugwa na Leonid Pasechnik, umutegetsi waho uharanira ko kigenga, wasubiwemo n’ibiro ntaramakuru RIA bya leta y’Uburusiya.
Mu kwezi kwa kabiri, Perezida Putin yatangaje ko yemeye ubwigenge bwa Donetsk na Luhansk, uturere tubiri bwo mu majyepfo ashyira uburasirazuba twitandukanyije na Ukraine, buri kamwe kakitangaza ko ari Repubulika ya Rubanda.
Icyo cyemezo cya Bwana Putin cyo kwemera utwo turere nka repubulika zigenga, cyamaganwe n’umuryango w’ubwirinzi bwa gisirikare bw’Uburayi n’Amerika (OTAN/NATO) ndetse n’ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi.

Ignore ce message si tu es déjà membre !


pour poursuivre la lecture et avoir accès à l’ensemble des archives

This will close in 20 seconds

Discover more from RADIO & TV EN LIGNE

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading