HOSPITALITE Home » Perezida Volodymyr Zelenskyy Yitabiriye Inama y’i Doha mu Buryo Butunguranye

Perezida Volodymyr Zelenskyy Yitabiriye Inama y’i Doha mu Buryo Butunguranye

Spread the love
Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelenskyy


Volodymyr Zelenskyy yasabye Umuryango w’Abibumbye n’ibihugu bikomeye ku isi kumufasha nkuko amaze igihe abigenza inshuro nyinshi mu magambo amaze kuvuga ibihe bitandukanye kuva intambara Uburusiya bwashoye kuri Ukraine itangiye taliki ya 24 z’ukwa kabiri.

Isenywa ry’mujyi wa Mariupol uri ku cyambu washegejwe n’ingabo z’Uburusiya yarigereranije n’iryabaye ku mujyi wa Aleppo naryo rikozwe n’Uburusiya mu ntambara ya Siriya. Yavuze ko Uburusiya bukomeje gusenya iyi mujyi yo ku byambu kandi ko ingaruka zabyo zizagera ku isi yose.

Ibura ry’ingano igihugu cya Ukraine cyoherezaga mu mahanga rimaze gutera ibibazo mu Misiri aho zakoreshwaga cyane.

Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelenskyy yagaragaye ku buryo butunguranye kuri Video kuri uyu wa gatandatu mu nama yaberaga i Doha muri Qatar, asaba iki gihugu n’ibindi bikungahaye mu byerekeye ingufu, kongera umusaruro wabyo bikaziba icyuho cy’izo Uburusiya bwoherezaga mu mahanga.

Ignore ce message si tu es déjà membre !


pour poursuivre la lecture et avoir accès à l’ensemble des archives

This will close in 20 seconds

Discover more from RADIO & TV EN LIGNE

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading