HOSPITALITE Home » DR Congo: Abasirikare ba Pakistan, Russia na Serbia nibo bapfiriye muri kajugujugu ya MONUSCO

DR Congo: Abasirikare ba Pakistan, Russia na Serbia nibo bapfiriye muri kajugujugu ya MONUSCO

Spread the love

Alvin Johnson Mutembo, umusore utuye mu murenge wa Buvunga uri munsi gato y’ikigo cya Rumangabo yatangarije URTV ko na n’ubu tucyandika iyi nkuru bari bacyumva urusaku rw’amasasu.

Ifoto ya Alvin Johnson Mutembo. Kajugujugu yarashwe.

Izi mpande zombi ziri mu mirwano muri teritwari ya Rutshuru zirashinjanya guhanura kajugujugu y’Umuryango w’Abibumbye yaburiwe irengero mu gace k’imirwano ka Chanzu, biragoye kumenya uruvuga ukuri.Ingabo za MONUSCO ziri mu burasirazuba bwa Congo zatangaje ko iyi kajugujugu y’ubutasi yabuze igeze mu gace ka Chanzu “karimo imirwano hagati ya M23 na FARDC”.MONUSCO ivuga ko abasirikare batandatu ba Pakistan, umwe w’Uburusiya n’uwa Serbia bari muri iyo ndege imibiri yabo yabonetse kandi yagaruwe i Goma, ahari kicaro cya MONUSCO muri ako karere.Kugeza ubu MONUSCO ntiratangaza impamvu yo guhanuka kw’iyi ndege yayo.
Umuvugizi wa leta ya gisirikare ya Kivu ya ruguru Gen Sylvain Ekenge yaraye abwiye abanyamakuru ko iyi ndege “yarashwe na M23 igeze mu gace ka Chanzu kagenzurwa n’uwo mutwe”.Ati: “Yarashwe iri mu butumwa bw’amahoro bwo kureba uko abantu bahunga kubera ibitero bya M23 no kureba ibikorwa by’ubutabazi bakeneye”.Willy Ngoma uvugira M23 kuwa kabiri nimugoroba yabwiye itangazamakuru ko ari “igisasu bya FARDC cyakubise iyi ndege”.Mu itangazo yasohoye nyuma nijoro, M23 ivuga ko mu gihe FARDC yariho irasa ibisasu kuri Chanzu imwe muri kajugujugu ebyiri za MONUSCO yafashwe n’igisasu cya mortier mu byarimo birasirwa ku kigo cya gisirikare cya Rumangabo.
Chanzu, agace indege ya MONUSCO yaburiyemo
Ingabo za Pakistan zatangaje kuri Twitter ko abasirikare babo batandatu ba MONUSCO bari “muri iyi kajugujugu ya Puma” bari mu bapfuye, muri bo harimo umupilote w’ipeti rya Liyetona Colonel.
Fawad Hussain minisitiri w’itumanaho n’itangazamakuru wa Pakistan yise aba bapfuye abantu “b’umutima w’intwari”.

M23 ivuga ko “bidatangaje ko FARDC yarashe iyi ndege ibishaka mu gukoresha uburyo bwose bwo kuzana ingabo z’amahanga kubafasha muri iyi mirwano nyuma y’uko batsinzwe”.

Kugeza ubu biragoye kumenya neza uruhande ruvugisha ukuri ku ihanurwa ry’iyi ndege ya MONUSCO, ingabo zimaze imyaka irenga 20 muri ako gace zaratumwe kubungabunga amahoro.
Imirwano hagati ya M23 na FARDC imaze gutuma abantu barenga 6,000 bahunga, nk’uko bitangazwa n’umuryango utabara imbabare Croix Rouge.

Ignore ce message si tu es déjà membre !


pour poursuivre la lecture et avoir accès à l’ensemble des archives

This will close in 20 seconds

Discover more from RADIO & TV EN LIGNE

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading