HOSPITALITE Home » Ukraine: Abarusiya basubiye inyuma mu majyaruguru, bubura ibitero mu majyepfo

Ukraine: Abarusiya basubiye inyuma mu majyaruguru, bubura ibitero mu majyepfo

Spread the love
Umusirikare wa Ukraine uri gufotora ibyangiritse muri Bucha, hafi ya Kyiv

Uburusiya bukomeje kwamaganwa n’abategetsi b’amahanga kubera ubwicanyi ku basivile muri Ukraine, abategetsi mu Burusiya bo bahakanye ko ingabo zabo zakoze ubwicanyi buri kuvugwa.

Hagati aho mu gihe abarusiya bari kuvana ingabo mu majyaruguru bakajije ibitero mu bice by’amajyepfo n’uburasirazuba bwa Ukraine.

Zimwe mu ngingo z’ingenzi z’ibigezweho:

Ukraine yashinje ingabo z’Abarusiya kwica “ku bushake”, nyuma y’uko imibiri amagana y’abasivile ibonetse mu mijyi mito iri hanze ya Kyiv mu gihe ingabo zabo zari zihavuye
Ibihugu by’iburengerazuba bigiye gufatira ibindi bihano Uburusiya mu kwihimura kuri ubwo bwicanyi. Ubwongereza n’Ubufaransa byavuze ko bizashyigikira iperereza ry’Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha
Ariko Uburusiya buvuga ko nta musivile abasirikare babwo bagiriye nabi i Bucha na Irpin, buvuga ko amafoto yerekanywe ari icengezamatwara
Hagati aho Uburusiya bwavanye ingabo zabwo mu majyaruguru, ariko busubukura ibitero mu majyepfo, bibanze kuri Odesa na Kherson ku cyumweru no kuwa mbere kare kare
Ubusuriya bukomeje kandi kurasa kuri Mariupol, imirwano muri uwo mujyi nayo irakomeje mu gihe bagerageza guhungisha ibihumbi by’abawuhezemo

Mu by’ukuri, iyi ni jenoside – Zelensky

Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine yavuze ko ibitero by’Uburusiya ku gihugu cye ari “iyicarubozo ku gihugu cyose”. Mu kiganiro yahaye CBS News mu ijoro ryo ku cyumweru, yavuze ko abaturage ba Ukraine barimo kurimburwa n’Uburusiya.
Nazar na Timur bahungiye muri Pologne babazwe kenshi kugira ngo bagarure kureba nyuma yo gukomerekera mu bitero by’ibisasu by’abarusiya
Abajijwe niba ibyo bikorwa bigize jenoside, yasubije ati: “Mu by’ukuri, iyi ni jenoside. Kurimbura igihugu cyose n’abagituye. Turi abaturage ba Ukraine. Dufite ab’ubwenegihugu burenga 100.
“Ibi ni ukwica no kurimbura ubwo bwenegihugu bwose.”
Mu yindi video yasohotse nyuma nijoro, Zelensky yavuze ko “umuntu wese uhamwa n’ibi byaha azashyirwa mu Igitabo cy’Abicanyi, azashakishwa agahanwa.”

Abasivile bagera ku 3,500 barakomeretse abandi arapfa

Ibiro by’uburenganzira bwa muntu by’Umuryango w’Abibumbye (ONU/UN) byatangaje ko abasivile bagera ku 3,455 bakomeretse cyangwa bagapfa muri iyi ntambara.
Iri shami rya UN rivuga ko muri abo abarenga 1,400 bapfuye naho 2,000 bagakomereka.
Iyo mibare ariko ni ikigereranyo cyo hasi kandi ONU ivuga ko imibare nyayo ishobora kuba irenze iyi.
Ahishwe hakanakomereka benshi kugeza ubu ni mu duce twa Donetsk na Luhansk mu burasirazuba, aho Uburusiya burwanira ko utu duce twemerwa nka leta zigenga.
Volodymyr Zelensky yagejeje ijambo ku bari mu birori bya Grammys Awards

Ijambo rya Zelensky muri Grammys Awards
Ijambo ryafashwe rya Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine ryerekanywe mu gikorwa cya Grammy Awards mu ijoro ryo ku cyumweru.
Yagize ati: “Abanyamuziki bacu bambaye ibibarinda amasasu aho kwambara amakositimu.
“Baririmbira inkomere mu bitaro, yewe no kubatagishobora kubumva. Ariko muzika izacengera.”
Yabwiye abari muri ibyo birori ko igihugu cye kirimo kurwanira “uburenganzira bwacu bwo kubaho, gukunda, no kuvuga” ariko ko bombe z’abarusiya zirimo gucecekesha imihanda.
Ati: “Mudufashe mu buryo bwose mushoboye, ariko mudacecetse. Nimukwize umuziki mu gacerere.”

Uburusiya bwasabye akanama k’umutekano ku isi guterana byihutirwa

Moscow ubu yasabye ko haba inama y’igitaraganya y’akanama gashinzwe umutekano ku isi ka UN kubera ibirego iregwa by’ubwicanyi muri Bucha, hafi ya Kyiv.
Uburusiya burasaba ko iyi nama y’ibihugu 15 bigize urwo rwego iterana uyu munsi kuwa mbere,
Intumwa y’Uburusiya muri ako kanama, Dmitry Polyansky, yavuze ko basabye ibyo kugira ngo “habe umucyo ku bushotoranyi bukabije bw’abahezanguni ba Ukraine”.
Kuva iyi ntambara itangiye mu byumweru birenga bitanu bishize, Uburusiya bwashwanye n’ibindi bihugu bigize ako kanama, by’umwihariko Amerika, kubera ibirego byo kwibasira abasivile.

Ibitero kuri Odesa na Kherson

Mu gihe abarusiya bari gusubira inyuma mu majyaruguru, ku cyumweru no kuwa mbere mu gitondo humvikanye ibitero ku mujyi wo ku cyambu wa Odesa.
Ibitero bishya kandi byashyizwemo imbaraga ku mujyi wa Kherson nawo wo mu majyepfo ashyira uburasirazuba.
Odesa – ahatuye abaturage bagera kuri miliyoni imwe – yatangiye kuraswaho ku cyumweru mu gitondo.

Abategetsi baho bavuga ko misile z’abarusiya zibasiye “ibikorwa remezo by’ingenzi”, nubwo nta baturage bahaguye cyangwa bakomeretse.

Uburusiya nyuma bwavuze ko bwibasiye ibikorwa bitunganya ibitoro muri ako karere byifashishwa mu gufasha ingabo za Ukraine.

Abandi basivile bapfuye ku cyumweru

Guverineri w’agace karimo umujyi wa Kharkiv mu burasirazuba bushyira amajyaruguru yatangaje ko hari abasivile bapfuye ku cyumweru bishwe n’ibisasu by’abarusiya.
Mu itangazo yashyize kuri Telegram, Oleh Synyehubov yagize ati: “Mu ijoro barashe akarere ka Slobidsky ka Kharkiv.
“Mu buryo bubabaje, hari abapfuye n’inkomere mu baturage b’abasivile.
“Kugeza ubu, bagera kuri 23, barimo n’abana. Imibare iracyagenzurwa.”
Kharkiv niwo mujyi wa kabiri wa Ukraine, uri hafi y’umupaka n’Uburusiya.

Ignore ce message si tu es déjà membre !


pour poursuivre la lecture et avoir accès à l’ensemble des archives

This will close in 20 seconds

Discover more from RADIO & TV EN LIGNE

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading