HOSPITALITE Home » Abakobwa ba Putin ni bantu ki? Ni ibiki bizwi ku muryango we?

Abakobwa ba Putin ni bantu ki? Ni ibiki bizwi ku muryango we?

Spread the love

Abo bakobwa ni abana ba Putin n’uwahoze ari umugore we Lyudmila.
Aba bashakanye mu 1983 ubwo Lyudmila yari umukozi mu ndege naho Putin ari umukozi wa KGB. Urugo rwabo rwamaze imyaka 30, rwaguka mu gihe Putin yageze ku gusongero ka politiki y’Uburusiya.
Mu 2013 baratandukanye. Putin yagize ati: “Cyari icyemezo twumvikanyeho: dusigaye tubonana bigoye, buri wese afite ubuzima bwe bwihariye.” Lyudmila yavuze ko Putin “yaheranywe neza neza n’akazi”.
Umukobwa wabo mukuru, Maria Vorontsova, yavutse mu 1985. Yize ibinyabuzima (biologie) muri kaminuza ya St Petersburg aniga ubuvuzi muri kaminuza ya leta i Moscow

Putin n’umuryango we bagaragajwe mu ifoto yo mu 2002 yatumye bamenyekana

Perezida Vladimir Putin w’Uburusiya igihe cyose yaririndaga iyo hazaga ibibazo ku muryango we.
Mu 2015, muri kimwe mu biganiro byinshi n’abanyamakuru yirinze gusubiza ku bibazo bibaza ku bakobwa be.
Yagize ati: “Abakobwa banjye baba mu Burusiya kandi biga gusa mu Burusiya, banteye ishema. Bavuga neza indimi eshatu z’amahanga. Nta muntu njya nganira nawe iby’umuryango wanjye.
“Umuntu wese afite uburenganzira ku buzima bwe bwite, babayeho ubuzima bwabo kandi mu kwiyubaha.”
Ashobora kutifuza kubavuga, ariko abandi barabikoze. Ikiciro gishya cy’ibihano bya Amerika kibasiye Maria Vorontsova w’imyaka 36, na Katerina Tikhonova w’imyaka 35.

Umwe mu bategetsi ba Amerika yagize ati: “Twizera ko imitungo myinshi ya Putin ihishwe mubo mu muryango we, niyo mpamvu tubibasiye.”
Amerika ivuga ko aba bagore bahanwe kuko “ari abana bakuru ba Putin, umuntu ufite imitungo cyangwa inyungu ku mitungo bifunzwe.”
Itangazo rya Amerika rivuga ko Katerina Tikhonova ari “umuhanga mu ikoranabuhanga ufite akazi gafasha leta [y’Uburusiya] n’uruganda rw’ibya gisirikare”.
Rikavuga ko Maria Vorontsova “akuriye porogaramu ziterwa inkunga na leta zahawe miliyari z’amadorari avuye muri Kremlin zo gukora ubushakashatsi bugenzurwa na Putin ubwe.”
Ku rutonde rw’abafatiwe ibihano harimo n’umuryango wa minisitiri w’ububanyi n’amahanga Sergei Lavrov hamwe na banki zikomeye.
Mu gihe bicye ari byo byemejwe kumugaragaro ku buzima bw’umuryango wa Putin, inyandiko, inkuru z’ibinyamakuru n’imbwirwaruhame nkeya ibyo zavuze birahagije gutanga ishusho y’uko bimeze.

Maria (ibumoso) agiye gutora mu Burusiya mu 2007 ari kumwe n’ababyeyi be, Putin na Lyudmila
Maria Vorontsova ubu arakora ubushakashatsi muri kaminuza anononsora ubuvuzi bw’imvubura z’imisemburo (endocrine system).
Yandikanye n’abandi igitabo ku kugwingira mu bana, kandi ashyirwa ku rutonde rw’abashakashatsi mu kigo cya Endocrinology Research Centre i Moscow.
Maria kandi ni umushabitsi. BBC Russia yamenye ko afatanyije kompanyi iri mu mugambi wo kubaka ikigo kinini cyane cy’ubuvuzi.
Maria yashakanye n’umugabo w’umucuruzi w’umuholandi Jorrit Joost Faassen, wizege gukora mu kigo cy’ingufu cya leta y’Uburusiya, Gazprom, nubwo bivugwa ko baba baratandukanye.
Abantu bavugana nawe kuva intambara muri Ukraine yatangira bavuga ko ashyigikiye se, kandi ko afite amakenga ku makuru y’amahanga kuri iyi ntambara.
Ugereranyije, murumuna we Katerina Tikhonova we yagaragaye kenshi muri rubanda, nibura kubera impano ye yo kubyina ‘Rock’n’Roll’. We n’umukunzi we babaye aba gatanu mu irushanwa mpuzamahanga ryabyo ryo mu 2013.
Katerina yakoze izina rye kubera impano ye atiswe gusa umukobwa wa Putin

Muri uwo mwaka, yashakanye na Kirill Shamalov, umuhungu w’inshuti y’igihe kinini ya Perezida Putin.
Ubukwe bwabo bwabereye ahantu hihariye muri St Petersburg, abahakora bavuze ko abageni bahageze bari mu igare rinini rikururwa n’ifarashi eshatu zera.
Shamalov yafatiwe ibihano na Amerika mu 2018 kubera uruhare rwe mu by’ingufu mu Burusiya. Minisiteri y’imari ya Amerika ivuga ko “umutungo we watumbagiye cyane nyuma y’ubukwe bwe”. Gusa aba bombi baje gutandukana.
Nyuma y’ibitero kuri Ukraine, abarusiya babiri b’impirimbanyi barafashwe kubera kuba mu nzu y’igitangaza iri ahitwa Biarritz mu Bufaransa bivugwa ko ari iya Shamalov.

Katerina ubu nawe ari mu bushakashsatsi muri kaminuza hamwe no mu bushabitsi. Mu 2018 yagaragaye gato kuri televiziyo avuga ku buhanga bwa ‘neurotechnology’ ndetse no mu nama ku ishoramari mu 2021.
Aba bagore bombi nta numwe bikekwa ko yaba amarana igihe kinini na Putin.
Putin kandi afite abuzukuru. Yabakomojeho mu kiganiro n’abanyamakuru kuri telephone mu 2017, ariko ntiyavuze ngo ni bangahe cyangwa se ni abo ku wuhe mukobwa we.
Yagize ati: “Ku bijyanye n’abuzukuru banjye, umwe yamaze gutangira ishuri ry’incuke. Gusa munyumve, ntabwo nshaka ko bazakura nk’ibikomangoma. Ndashaka ko bazakura nk’abantu basanzwe.”

Ignore ce message si tu es déjà membre !


pour poursuivre la lecture et avoir accès à l’ensemble des archives

This will close in 20 seconds

Discover more from RADIO & TV EN LIGNE

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading