HOSPITALITE Home » Russia irimo kugerageza guhishira ibyaha byo mu ntambara – Zelensky

Russia irimo kugerageza guhishira ibyaha byo mu ntambara – Zelensky

Spread the love
Ku italiki 5 Mata, Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yashinje Uburusiya kugerageza guhishira ibimenyetso by’ibyaha byo mu ntambara byakozwe n’ingabo zabwo mu turere zigaruriye.

Bwana Zelensky yashinje ubutegetsi bwa Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin gukora igikorwa cy'”icengezamatwara” kigamije gutuma hashidikanywa ku makuru y’ubwicanyi ingabo ze zakoreye abaturage b’abasivile b’Abanya-Ukraine.
Biteganyijwe ko kuri uyu wa kabiri Bwana Zelensky ageza ijambo ku nama yihutirwa y’akanama k’umutekano k’umuryango w’abibumbye.
Yagize ati: “Tugomba no kumenya ko nyuma yuko hatahuwe ubwicanyi bwinshi bwakorewe abasivile mu karere ka Kyiv, abigaruriye ahantu bashobora kugira ukundi kuntu bifata gutandukanye ku bijyanye n’ibyaha byabo mu kindi gice cy’igihugu cyacu aho baje”.

Ati: “Bamaze gutangiza igikorwa kitari ukuri cyo guhishira guhamwa n’ibyaha kwabo mu bwicanyi bwinshi bakoreye abasivile muri Mariupol. Bazakora ibiganiro bibarirwa muri za makumyabiri, bongere gutunganya amajwi n’amashusho yafashwe, ndetse bazica abantu bagambiriye by’umwihariko gutuma bimera nkaho bishwe n’undi muntu wundi”.

Yongeyeho ati: “Bakoresheje ayo mayeri ubwo bahanuraga indege ya Boeing ya Malaysia hejuru ya [akarere ka] Donbas [muri Ukraine]. Babyegetse kuri Ukraine. Ndetse banahimbye inkuru nyinshi zitari ukuri. Banageze n’aho bavuga ko imirambo yari “yajugunywe” ikuwe mu ndege mbere yuko indege ihanuka”.

Yasabye abategetsi b’ibihugu bikomeye by’i Burayi n’Amerika gufatira ibindi bihano ubutegetsi bwa Bwana Putin, avuga ko ibihano “noneho bigomba kuba bifite ingufu”.
Mu ijambo rye ryo ku wa mbere nijoro, Perezida wa Ukraine yanasezeranyije ko igihugu cye kizakora ibishoboka byose mu gutahura no kugeza mu butabera abo gishinja ibyaha byo mu ntambara bo mu ngabo z’Uburusiya.

Ignore ce message si tu es déjà membre !


pour poursuivre la lecture et avoir accès à l’ensemble des archives

This will close in 20 seconds

Discover more from RADIO & TV EN LIGNE

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading