HOSPITALITE Home » ONU-Ukraine: Ibisasu bya rokete byakubise kuri Kyiv mu gihe Guterres yemeye ibyo UN yananiwe

ONU-Ukraine: Ibisasu bya rokete byakubise kuri Kyiv mu gihe Guterres yemeye ibyo UN yananiwe

Spread the love
Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky (ibumoso) aha ikaze i Kyiv umunyamabanga mukuru wa ONU António Guterres
António Guterres yavuze ko ako kanama kananiwe gukumira cyangwa gusoza intambara yo muri Ukraine.
Yavuze ko ibi ari “isoko y’akababaro kenshi, kubihirwa hamwe n’uburakari”.
Yongeyeho ati: “Reka mbisobanure neza: kananiwe gukora buri kintu cyose gafite mu nshingano zako mu gukumira no gusoza iyi ntambara”. Aka kanama k’umutekano ka ONU, kagizwe n’ibihugu 15, by’umwihariko gafite inshingano yo gutuma ku isi habaho amahoro n’umutekano.

Ariko karanenzwe, harimo no kunengwa na leta ya Ukraine, kubera kunanirwa kugira icyo gakora kuva iyi ntambara yatangira mu kwezi kwa kabiri.
Uburusiya ni kimwe mu bihugu bitanu by’ibinyamuryango bihoraho by’ako kanama kandi bwaburijemo imyanzuro irenze umwe kuri iyi ntambara.

Ibyo Bwana Guterres yabivugiye mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa kane nimugoroba ari kumwe na Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky, usanzwe yaranenze akanama k’umutekano ka ONU.
Yagize ati: “Ndi hano kugira ngo nkubwire Bwana Perezida, n’abaturage ba Ukraine, ko tutazaterera iyo [tutazacika intege]”.

Ariko Bwana Guterres yanashyigikiye umuryango ayoboye, yemera ko nubwo akanama k’umutekano “kagagaye”, ONU irimo kugira ibindi ikora.
Yabwiye itangazamakuru mpuzamahanga ati: “ONU ifite abakozi 1,400 muri Ukraine barimo gutanga ubufasha, ibiribwa, amafaranga [n’] ubundi buryo bw’ubufasha”.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo ku wa kane, Perezida Zelensky yavuze ko Bwana Guterres yagize amahirwe yo kwibonera we ubwe “ibyaha byose byo mu ntambara” byakozwe n’Uburusiya muri Ukraine.
Bwana Zelensky yongeye kuvuga ko ibikorwa byakozwe n’Uburusiya mu gihugu cye ari “jenoside”.

Ibisasu bya rokete byakubise ku murwa mukuru Kyiv wa Ukraine mu ruzinduko rw’umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye (ONU/UN) muri uwo mujyi, aho yanenze akanama k’umutekano k’uyu muryango aboyoboye.

Muri urwo ruzinduko rw’umukuru wa ONU, ibisasu bibiri byakubise mu karere ka Shevchenko rwagati muri Kyiv, abantu batatu bajyanwa mu bitaro bakomeretse, nkuko umukuru (mayor) w’uyu mujyi yabivuze.

Bwana Guterres yanasuye ahantu henshi Ukraine ishinja Uburusiya gukorera ibyaha byo mu ntambara. Uburusiya buhakana iki kirego.

Mu mujyi wa Borodyanka, mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Kyiv, Bwana Guterres yaganiriye n’abanyamakuru ari imbere y’inyubako zashenywe n’ibisasu.

Yavuze ko aho hantu hatumye yibaza uko byaba bimeze bibaye ari nko ku muryango we bwite, avuga ko intambara yo muri Ukraine ari “ikintu kitumvikana mu kinyejana cya 21”.

Kandi Bwana Guterres yanatakambye asaba kurokora abantu babarirwa mu bihumbi bari mu mujyi wa Mariupol mu majyepfo ya Ukraine, urebye washenywe n’ibisasu biremereye Uburusiya bwawumishijeho mu gihe cy’ibyumweru.

Yagize ati: “Mariupol ni amakuba ari mu yandi makuba. Abasivile babarirwa mu bihumbi bacyeneye ubufasha bwo kurengera ubuzima, benshi ni abageze mu zabukuru bacyeneye ubuvuzi, cyangwa bafite ubushobozi bucye bwo kugenda. Bacyeneye inzira yo kunyuramo bahunga bava muri iri curaburindi”.

Kugeza ubu Uburusiya bwanze ibyo Ukraine yakomeje gusaba byo kureka abarinzi ba nyuma ba Ukraine n’abasivile baheze mu gace k’uruganda rwa Azovstal ruri muri uwo mujyi bagahungishwa.

Ariko Bwana Guterres nyuma yabwiye itangazamakuru mpuzamahanga ko Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin “urebye” yemeye kureka abasivile bagahunga bava muri uwo mujyi.

Uburyo bwabayeho mbere bwo kugerageza guhunga bwarahagaze, kandi abategetsi baho bashinje Uburusiya ko bwakomeje kumisha ibisasu.

Ignore ce message si tu es déjà membre !


pour poursuivre la lecture et avoir accès à l’ensemble des archives

This will close in 20 seconds

Discover more from RADIO & TV EN LIGNE

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading