HOSPITALITE Home » Ukraine: Abanyafurika bigaga yo gihirahiro!

Ukraine: Abanyafurika bigaga yo gihirahiro!

Spread the love
Hashize amezi atatu u Burusiya butangije ibikorwa bya gisirikare muri Ukraine, byatumye umubare munini w’abasivili bahungira mu bindi bihugu by’i Burayi barimo n’abanyeshuri bo mu bice bitandukanye bya Afurika.
 
Aba banyeshuri barimo abo muri Afurika y’Iburasirazuba bahangayikishijwe n’uko bazasoza amasomo yabo kuko kaminuza bigagamo zafunzwe kubera intambara. Batangije ubusabe bwo gushakirwa izindi kaminuza bakomerezamo amasomo.

Abanyeshuri bigaga muri Ukraine ni abari bafite buruse za leta cyangwa abirihiraga. Imibare ya za Minisiteri z’uburezi mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, yerekana ko nibura abanyeshuri 400 bo muri aka karere bigaga muri Ukraine bahungishijwe.
Urubuga, Change.org, ruzwi ho gufasha abantu gushaka ubutabera, rwatangije ubusabe bw’uko abo banyeshuri b’Abanyafurika bashakirwa ahandi biga.

Korrine Sky watangije ubu busabe, arifuza imikono irenga 2500. Ku wa Kane ni bwo abarenga 2100 bari bamaze kubusinya.
Ubwo busabe buvuga ko ’bahamagarira UNESCO, Ihuriro ry’Uburezi ku Isi, Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, kaminuza zo mu Burayi, mu Bwongereza, Canada, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibindi bihugu bishishikajwe n’uburezi gufasha aba banyeshuri kubona uko bakomeza amasomo.
Ati “Turashaka ko abanyeshuri b’Abanyafurika amasomo yabo yarogowe n’intambara yo muri Ukraine bahabwa buruse bagakomeza amasomo yabo bakayarangiza.”
Muri Ukraine higaga abanyeshuri benshi b’Abanyafurika baturuka muri Nigeria, Maroc, Misiri, Kenya, Uganda, Tanzania, mu Rwanda n’ahandi.

2 thoughts on “Ukraine: Abanyafurika bigaga yo gihirahiro!

  1. Reka tubitege amaso! Gusa bakwiye kubyumva kabisa. None se bareke kwiga Koko?
    Kandi ibishorwa muri iriya ntambara birimbura si bicye. Rero ibyubaka nabyo bishorwemo.

Comments are closed.

Ignore ce message si tu es déjà membre !


pour poursuivre la lecture et avoir accès à l’ensemble des archives

This will close in 20 seconds

Discover more from RADIO & TV EN LIGNE

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading