HOSPITALITE Home » Urungano: IGIKA cya mbere
Spread the love
Rate this post
Hari ku wagatanu ubwo najyaga bwa mbere mu kabyiniro kitwa Kigali next club hamwe n’inshuti zanjye , hari ku munsi wari wiswe ijoro ryabari n’abategarugori , (ladies night) ariko mbere yo kwerekezayo nabanje kubeshya ababyeyi banjye ko ngiye mu munsi mukuru w’amavuko y’umwana twigana , byarangoye kubeshya kuko mu buzima bwanjye ntari naregeze ntinyuka kubeshya ababyeyi banjye .Ibyo byose nabikoze ku bw’inama mbi z’inshuti zanjye Teta na Ange, kubera ko igihe cyose nabaga ndikumwe nabo bageragezaga kunyumvisha ko nasigaye inyuma , ndetse ntibanatinyaga kumbwira ko ntaho ntandukaniye n’abanyacyaro, ibyo byose nibyo byaje gutuma mfata umwanzuro wo kujya kureba ibyo byiza bandushije.

Byari ibyishimo byinshi kumva ko nemeye kujyana nabo, nanjye nari mfite amatsiko menshi ariko avanze n’ubwoba, kuko numvaga bavuga ko hakorerwa ibintu bibi nkubusinzi, uburaya nibindi byinshi, gusa inshuti zanjye zambwiraga ko ibyo byose ari ukubeshya.Twagezeyo saa yine zijoro ubwo turinjira ntangazwa namatara yamabara atandukanye yagendaga yihinduranya, wabonaga abaraho bose bishimye, babyina, baseka abandi basomana mbese buri wese wabonaga ari muri mood yifuza.

Hari hasohokeye abantu batandukanye bo mu bihugu bitandukanye, aba faransa, abanya merika n’abashinwa ndetse n’abandi benshi biganjemo abo mu bihugu bya East afrika,ubwo twatangiye kubyina  ariko njyewe mbanza kugira isoni, ariko Teta ahita ankurura atangira kumbyinisha ubwo nanjye ntangira kubyina, natangiye kumenyera noneho nanjye ntangira kubyina nkaho nsanzwe mbimenyereye mbese nari meze nk’ihene yaciye ikiziriko.
Ubwo Teta na Ange batangiye gutumiza inzoga batangira kunywa. Bampaye mbabwira ko njyewe ndi umurokore ntanywa inzoga , Ange yakomeje kumpatiriza ngo ninsomeho gatye ntacyo ndi bube , nakomeje kwihagararaho ariko burya ngo ntawe unanira umushuka ahubwo ananira umuhana , naje kwisanga natangiye gusomaho , hashize umwanya muto ya nzoga yatangiye kungeramo ubwo ntangira gucika intege .Muri ako kanya hahise hinjira abasore batatu baraza baradusuhuza , bari baziranye na TETA na Ange , baranyibwira nanjye ndabibwira , turangije kwibwirana ubwo noneho batangira gutumiza inzoga z’ubwoko bwose nanjye aho ndi nari nigize umunyamujyi ubwo si ukunywa ndasizora, kandi si nari nzi n’ubwoko bw’inzoga ndi kunywa napfaga kunywa, twakomeje kubyina  buri wese nuwe .

Mbonye agiye nanjye ndahaguruka kugira ngo nsange Teta na Ange aho nabasize, nkurikira inzira nabonaga imbere yanjye ariko naje kwisanga ya nzira ingejeje hanze ya club, ngerageje gushaka inzira insubiza muri cya cyumba Teta na Ange barimo mbura inzira yerekezayo neza, kandi ubwo ni nako nagendaga ndandabirana, nshatse telephone ngo mbahamagare baze bamfate, nibuka ko telefone yanjye ari Teta wayimbikiye. Mbonye binyobeye ntangira kwigira inama yo kujya gushaka moto ikantahana, nakomeje kumanuka nerekeza hepfo ya club ngo ndebe ko nabona moto ariko ndayibura kubera ko amasaha yari amaze gukura dore ko byari bigeze saa saba z’ijoro, nakomeje kwigira hepfo kugira ngo ndebe ko nayibona ariko nkomeza kuyibura, natangiye kumva ubwoba bunyishe ntangira kwibaza ibiri kumbaho, nahise mpagarara aho , mu mwanya muto nahise mfatwa nikizungera nuko nikubita hasi ubwo.
Nahise ntangira kuruka za nzoga nanyoye, muri ako kanya hahise haca abapolisi bari ku burinzi baba barambonye , baza bansanganira aho nari ndyamye, bahageze bagerageza kumvugisha ariko sinashoboraga kuvuga ibintu ngo byumvikane , umwe muri abo bapolisi arababwira ngo twigendere ni indaya yasinze ni zimushiramo arjya iwabo.

Bageze imbere gato undi mupolisi umwe muribo arababwira ati “Ibintu dukoze ntabwo ari byo, uriya mwana w’umukobwa dusize hariya hagize uza akamuhohotera ntabwo twaba turi aba polisi ba nyabo? Bose baramuseka cyane, umwe muribo aramubwira ati” ariko nawe Paul rwose wigize umunyampuhwe niriya ndaya igutere ikibazo koko? Ngaho genda umurarire wowe ufite umwanya”. Ubwo Paul yiyemeza gusubira inyuma, numvaga ibyo bavuga nubwo ntashoboraga kuvuga, ariko mu kanya gato ntangira gusinzira, yahise  akuramo ikoti yari yambaye ararinyorosa hanyuma yicara hafi aho yiyemeza kurara ancungira umutekano.
Bukeye mu gitondo narakangutse nisanga ndyamye iruhande rw’umuhanda, mugihe nkibaza uko byagenze ndebye kuruhande mbona umupolisi uhicaye , ubwoba buranyica ndakanaguzwa nshaka kwiruka biranga , muri ako kanya yahise aza aranyegera ambwira mu ijwi rituje ati“Wigira ubwoba ntacyo ngutwara,ampereza ukuboko nanjye ndamusuhuza , nahise ntangira kwibaza byinshi ntangira  no kwibuka ibyaraye bimbayeho byose , nuko mpita ntangira kurira .Wa mu polisi ahita amfata andyamisha ku gituza cye ampanagura marira ku maso hanyuma arambwira ngo ihangane wirira ,ahubwo mbwira uko byakugendekeye , ntibyari byoroshye kubisubiramo byose , ariko mbere yo kubimubwira yabanje kumbwira ko yitwa Paul nanjye mubwira ko nitwa Ketty.

Nagerageje kumubwira muri make ibyambayeho ariko sinabirangije byose kuko najyaga kuvuga ikiniga kikanyica nkarira, Paul yahise ahamagara moto mbona akoze mu mufuka akuyemo ikarita iranga akazi akora(BUSINESS CARD) arayimpereza hanyuma ampereza amafaranga ibihumbi bitanu , arambwira ati” Ketty genda uryame uruhuke nubona umwanya uzampamagare tuganire, nahise nurira moto no mu rugo , ngeze ku gipangu cyo mu rugo imitima yatangiye kumbana myinshi y’uburyo ndi bubabeshye , ndakomanga umukozi araza aramfungurira , ngeze mu gikari nsanga mama ari muri dushe papa aracyaryamye , nahise ninjira mu cyumba mvamo imyenda vuba vuba dore ko yari yahindutse itaka gusa nuko ntega igitambaro mu mutwe kuko umusatsi wari wasambaguritse, ngeze hanze nahise nkubitana na mama avuye muri dushe ambonye nta no kunsuhuza ahita ambaza ati’ Ketty waraye he? Koko Ketty uratinyuka ukarara mu gasozi utavuze?
Ubwo mpita mwegera ndamubwira nti” Mama ntundakarire kuko nanjye sinjye, ibirori bya wa mwana nakubwiye nari nagiyemo byatangiye bitinze, hanyuma birangiye ngiye gushaka imodoka intahana ndayibura neza ,ubwo mpitamo kurara ntyo. None se Ketty kuki utaduhamagaye ngo utubwire ugatuma turara duhangayitse? Mama  telephone yanjye umuriro wari washizemo mbura uko mbahamagara, mama yaranyizeraga cyane kuburyo ibyo namubwiraga byose yumvaga ko ntashobora kumubeshya, yahise ambaza ati “none se Ketty ko uzindutse cyane barakwirukanye? Ndaseka, ndamubwira nti” oya mama ahubwo nuko numvaga mbakumbuye wowe na papa, ahubwo se ko papa yatinze kubyuka mama?

Iso araye avuye mu masengesho atinze niyo mpamvu. Nuko mpita mbwira mama nti “Mama ndumva ibitotsi binyishe reka njye muri dushe ubundi mbe ndyamye naraye ntasinziye kubera ko baraye basakuza, mama ahita ambwira ngo nta kibazo mwana wa, ubwo ikinyoma cyanjye kiba kirafashe,mbere yuko njya muri dushe mama yambwiye ko agiye ku rusengero , ambwira ko papa nabyuka nza kumuha ifunguro rya mu gitondo ,nyimara kuva muri dushe nahise njya kuryama kuko numvaga umubiri wose wavunaguritse kubera kurara hasi, nyimara kugera ku gitanda aho kugirango nsinzire natangiye kwibaza kuri Paul, nibaza icyatumye angirira impuhwe kariya kageni kandi atanzi , njyewe ntangira kwiyumvisha ko wenda ashobora kuba anzi njyewe ntamuzi,natangiye kwibuka ibyabaye byose nshyira ubwenge ku gihe nanjye numva ndigaye nuko ndabyuka ndasenga nsaba Imana imbabazi, kuryama byarananiye neza kuko nageraga ku buriri ngahita ntekereza uburyo naraye ku muhanda nasinze nkumva mbuze amahoro , gusa ikizere nari mfite nuko ntamuntu wari wigeze ambona ngo abe yabibwira ababyeyi banjye.

Nakomeje gutekereza kuri Paul wamfashije ntaho anzi nta nikintu anca numva ntangiye kumukunda no kumwibazaho byinshi kuko n’ubwambere nari mbonye umuntu ushobora kwitangira ibibazo by’undi muntu bigeze hariya, nahise mfata ya karita ya mpaye ngo ndebeho nimero kugira ngo muhamagare mushimire igikorwa cyiza cy’urukundo yankoreye, ndebye telefone ndayibura mpita nibuka ko ari Teta uyifite, nahise mbyuka vuba vuba ndambara njya ku muhanda mfata moto ndiruka no kwa Teta I remera, ngezeyo nasanzeyo na Ange ariho yaraye , bambonye barasakuza cyane baza bansanganira , barambwira ngo twari twagize ubwoba ngo hari ibyakubayeho kuko twagushatse hose kuri club tukakubura, bashatse kumbaza byinshi mbabwira ko ikinzanye ari telephone yanjye , Ange araza aranyegera arambaza ati “ None se Ketty byaraye bikugendekeye bite ko twaherutse turi kumwe hanyuma tukaza kukubura? Ndamubwira nti” Nkubwiye ibyambayeho ntabwo nataha kuko ni birebire kandi birababaje, ahubwo reka ngende papa atabyuka akambura nsize aryamye tuzabonana ku cyumweru mbabwire ibyanjye, gusa ntabwo muri inshuti nziza, Teta yumvise mvuze ayo magambo ahita ambwira ati” Ketty nukuri turagusaba imbabazi ku byabaye byose kuba tutarabashije kukuba hafi kandi aritwe twari tuhamenyereye, ndamusubiza nti “ Mwebwe ntacyo mbashinja umusazi ni njyewe wishoye mu byo ntashoboye ,ubwo mpita mbasiga aho mfata moto nsubira mu rugo

4 thoughts on “Urungano: IGIKA cya mbere

  1. Icyumvikana ni uko uyu mukobwa ketty ari ikiraya ntagushidikanya. Gusa ngewe nikundiye uyu wasomye iyi nkuru. Ese uriya uri muri video niwe wayisomye cg niwe Ketty?

    1. Uri icyohe ubwose urumva ibyo bihuriyehehe? Saba number neza ureke kwiraza inyanza

  2. Iyi nkuru irarambirana pe! Ndayisomye ariko Indi nkayo sinzayisoma. Mujye muvuga mu ncamacye….

    1. Uri umunebwe sana! iyo se ufungura hariya bayisomye ko wayumva bitakugoye. Anyway ni ndende koko ariko iraryoshye. Mutwongere uko byakomeje

Comments are closed.

Ignore ce message si tu es déjà membre !


pour poursuivre la lecture et avoir accès à l’ensemble des archives

This will close in 20 seconds

Discover more from RADIO & TV EN LIGNE

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading