HOSPITALITE Home » 12 Bishwe n'Abitwaje Ibirwanisho muri Kongo

12 Bishwe n'Abitwaje Ibirwanisho muri Kongo

Spread the love
Abagabo b’abarwanyi bishe abantu 12 mw’ijoro ryakeye mu mudugudu wo mu burasirazuba bwa Repuburika ya demokarasi ya Kongo hafi y’inkombe z’ikiyaga cya Albert.

Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu mu karere wabitangaje uyu munsi kuwa kabiri. Uyu muryango hamwe n’umuvugizi w’igisilikare, bamaganiye icyo gitero kuri CODECO, umwe mu mitwe y’abarwanyi bakorera mu burasirazubwa bwa Kongo, ahogogojwe n’ubushyamirane.
Abenshi mu barwanyi ba CODECO, bakomoka mu bahinzi b’Abalendu, bamaze igihe kirekire bashyamirana n’aborozi b’abahema. CODECO ntiyabashije kuboneka ngo igire icyo itangariza ibiro ntaramakuru byo mu Bwongereza, Reuters.


Jules Ngongo, umuvugizi w’ingabo mu ntara ya Ituri, utavuze umubare w’abapfuye yagize ati: “Twamenyeshejwe ko abarwanyi ba CODECO bongeye kwica abantu, muri Sheferi ya Bahema-Nord. Ingabo zacu zagiye yo guhashya umwanzi”
Imibare yatangajwe kw’ikubitiro, ivuga abantu 12 bapfuye na babiri bakomeretse. Byatangajwe na Dieudonne Lossa, perezida w’umuryango wa sosiyete sivili mu ntara ya Ituri.
Uyu muryango ukurikiranira hafi ubwicanyi buhabera.

Mu gitero gikomeye kugeza ubu muri uyu mwaka, CODECO yishe abantu bagera muri 60 mu nkambi y’abateshejwe ibyabo, mu kwezi kwa kabiri.
Guverinema ya Kongo, yashyizeho ubuyobozi bwa gisilikare mu ntara ya Ituri no mu ya Kivu ya ruguru bituranye, igihe kirenga umwaka, hageragezwa guhosha urugomo. Nyamara, ibitero byariyongereye, kuva icyo gihe.

Ignore ce message si tu es déjà membre !


pour poursuivre la lecture et avoir accès à l’ensemble des archives

This will close in 20 seconds

Discover more from RADIO & TV EN LIGNE

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading