HOSPITALITE Home » Mbacire umugani: INTAMA NA BIHEHE i NYANZA

Mbacire umugani: INTAMA NA BIHEHE i NYANZA

Spread the love
Umunsi umwe, Bihehe yagiye i Nyanza, isanga basinziliye. Iterura ingoma, iyigeranye ku manga ingoma iragwa, ilivugiza. Bihehe irahunga. Ihura n’intama.

Bihehe iti: “wa mugabo we, urava he?”
Intama iti: “ndava i Nyanza.”
Bihehe iti: “hali mateka ki? “
Intama iti: “hali iteka rica urugomo.”
Bihehe iti: “wibeshya !”
Intama iti: “reka dusimbuke iriba riri hariya, nitumara gusimbuka ndakubwira andi mateka y’i Nyanza.”
Bihehe iti: “ni koko.”
Intama iranyaruka, irasimbuka. Bihehe isimbutse yikubita mu iriba. Intama irigendera, isiga Bihehe muri iryo riba yivurugutamo. Intama igeze kure gato, ihura n’agakima. Agakima kati “ni iki ko wiruka ?” Intama iti: “ni Bihehe.” Agakima kageze ku iriba, kabonamo Bihehe. Kati: “urakora iki aho ngaho ?” Bihehe iti “naguye muli iri riba, ariko uwankuramo namugororera.” Agakima kayihereza umurizo, karayikurura ivamo. Bihehe imaze kuvamo, yanga kurekura umurizo.
Agakima kati: “ndekura se !” Bihehe iti: “nkurekure ungiriye neza ?” Agakima kandi karahagoboka. Kati: “jugunya ako gakima hejuru, nikamanuka umire.” Bihehe ikajugunya hejuru, igiye gusimbuka kugafata igwa muri rya riba. Udukima turigendera.
Bihehe iti: “Ayi we! umushotsi wa mbere unsanga aha aravuza induru, maze abantu benshi baze banyice ! “lsi ntigira inyiturano.
✓Uwiturwa ineza n’uwo yayigiriye aba agira Imana.
Umugoroba mwiza mwese!!

INKIMA

Ignore ce message si tu es déjà membre !


pour poursuivre la lecture et avoir accès à l’ensemble des archives

This will close in 20 seconds

Discover more from RADIO & TV EN LIGNE

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading