HOSPITALITE Home » Reka mbabwire inkuru y’umugore ushobora kuba ari we “Nyirakigunu” (avarice) wa mbere ku isi!!

Reka mbabwire inkuru y’umugore ushobora kuba ari we “Nyirakigunu” (avarice) wa mbere ku isi!!

Spread the love
✓Yitwa Hetty Green,yavutse tariki 21/11/1834 nta kintu yigirira,apfa muri 1916 ashaje neza kandi ari umugore wa mbere ukize kurusha abandi bose,ku buryo yajyaga anaguriza Leta.
Ibanga rye?

✓Kutagira ubuntu,kutarekura,kudasesagura! Yari uwa mbere! Umva ko bene wacu “bagera”!

Igihe yari afite imyaka 6 gusa,yabonye ikinyamakuru cyavugaga ukuntu wacunga neza udufaranga duke ubona ukazaba umukire! Yatangiye kugisomera papa we!
Agize imyaka 13,niwe wacungaga udufaranga twose two mu rugo: ibigomba guhahwa, kwishyura fagitire, mbese ku ifaranga rya famiye yari ashoboye!! Se yaracurije arunguka,aka gakobwa kakajya kamuherekeza kurangura,no mu zindi ngendo z’ubucuruzi.
✓Yabyumvaga kimwe na se! Yaramubwiye ati:
NTUKAGIRE UWO UHA IKINTU CY’UBUNTU N’IYO KABA AKANTU GATO, NTABYO KUGIRIRA ABANTU IMBABAZI”•

Niba ushaka gukira,hari amasomo wamwigiraho!! GUSESAGURA bibi!!•••••
Ariko ibyo KUTAGIRA UBUNTU byo,no KUTIFATA NEZA,njye byanteye ubwoba!••••••
Mwe murabibona gute?

Muri 1860 nyina yarashaje(“yarapfuye”) amusigira ibihumbi 8 (ni amadolari).Yakomeye ku nama za se,akorana umwete, nta n’igiceri iki kimwe kiguye hasi!
Muri 1865 se yarashaje nawe,ariko amusigira umutungo ufite agaciro ka miliyoni 5 z’amadolari.
Muri uwo mwaka 1865,nyirasenge utaragiraga abana nawe yarashaje,ariko asiga yanditse ko 1/2 cy’umutungo we kizahabwa uyu mukobwa, ikindi gice (miliyoni 2 z’amadolari)kigakora ibikorwa by’ubugiraneza.Ibyo yarabyanze, ahimba inyandiko yindi igaragaza ko byose ari we muragwa wabyo nta n’urumiya uru rumwe ruvuyemo,ariko urukiko rutahura ko iyo nyandiko ye yari “indyogo”?!

Ntiyanyuzwe,yirukanishije wa mucamanza waruciye,birangira iby’ubugiraneza biburijwemo,yose arayikubira!
Yashatse umugabo nawe wari umunyemari uyobora ama Banki babyarana hungu na kobwa.

✓Yatandukanye n’umugabo we bapfa GUSESAGURA.Uwo mugabo yaje kwicwa n’umutima muri 1902.
Uyu mugore utangaje yakomeje gukira cyane ashora imali mu bibanza i New York,mu mabuye y’agaciro,muri za gari ya moshi, aragenda aba umuherwe utinyitse kandi wubashywe cyane.
Ibanga rye? KUDASESAGURA!
✓Yabaga mu kazu gato cyane
✓Ntiyakarabaga intoki kugira ngo adasesagura isabuni n’amazi
✓Yaryaga rimwe gusa ku munsi kugira ngo adasesagura (kandi nabwo akarya porici akayishyushya ku kuma gato kugira ngo atamara Gaz vuba) cyangwa akagura utugati na cookies

twa make
✓Ntabyo kwakira abashyitsi baje kurya iwe,nta birori,nta gutaha ubukwe
✓Yiyuhagiraga amazi akonje no mu mbeho kugira ngo agabanye fagitire ya Gaz.
✓Iyo yajyaga mu ngendo,yashakishaga utu Lodges (uducumbi) twa make cyane.Ntiyajyaga mu ma hotels

yo ku rwego rwe!
✓Yigeze kumara ijoro ryose ashakisha aga timbre katakaye mu nzu,gafite agaciro n’imiya ebyiri 2 cents.
✓Yambaraga ikanzu imwe y’umukara,akagura indi ari uko ishaje,ntiyahinduraga ikariso kuko n’ubundi ntawe yayerekaga!

✓Yivurizaga mu mavuriro ya rusange/ya Leta,ntiyajyaga mu yigenga kuko yarahendaga!Yanze ko umwana we abagwa(operation) kuko yabonaga bihenze cyane, amadolari 150 yose??!!!! Byamuvuriyemo gucibwa akaguru!!
Nawe ubwe yanze kubagwa kuko byahendaga (amadolari 150),yumvaga ari akayabo!
✓Yabujije umuhungu we kurongora ngo batazamurira amafaranga! Kurongora ni ugusesagura!!

Muri 1916 yapfuye ashaje neza, afite miliyari 4 na miliyoni 400 z’amadolari! Byose yabisigiye abana be bombi yabujije gushaka,nabo baza gupfa babura uwo babiraga nuko amaherezo bikoreshwa icyo atashakaga:
AMAFARANGA YE YAGIYE MU BIKORWA BY’UBUGIRANEZA BIFASHA ABABABAYE!!

1 thought on “Reka mbabwire inkuru y’umugore ushobora kuba ari we “Nyirakigunu” (avarice) wa mbere ku isi!!

  1. Ariko inkuru ziragwira, ngumiwe gusa nta kindi narenzaho. Nzibera uku mbaye ho birahagije. Iby’abakire sinabivamo.

Comments are closed.

Ignore ce message si tu es déjà membre !


pour poursuivre la lecture et avoir accès à l’ensemble des archives

This will close in 20 seconds

Discover more from RADIO & TV EN LIGNE

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading