HOSPITALITE Home » Amateka y'u Rwanda 03 : Ingoma y'u Budaha n'u Bwishaza

Amateka y'u Rwanda 03 : Ingoma y'u Budaha n'u Bwishaza

Spread the love

2. Ingoma y’u Budaha n’u Bwishaza

Ibihugu by’u Bwishaza n’u Budaha byategekwaga n’Abarenge bari igitsina cy’Abahima bakomoka kuri Rurenge sekuruza w’ingoma yabo.
Abami b’icyo gihugu bari Abasinga b’Abasangwabutaka. Izina Abasinga rikomoka ku ijambo ry’Urunyankore ryitwa “Asinga” bakunda kongereho irindi jambo, bakavuga ngo “Asinga bona” rishaka kuvuga “Usumba bose”. Wasobanura mu Kinyarwanda, ugasanga rivuga “Abatsinze” kuko bari bafite ibihugu byinshi bayobora muri uru Rwanda, birimo u Budaha n’u Bwishaza.
Nibo baba baradukanye amasuka n’inyundo, bari bafite imitarimba bafukuzaga amariba y’inka zabo.
Amariba maremare yo mu Rwanda rwo hambere nibo bayafukuye.
Ingoma-Ngabe yabo yitwaga MPATSIBIHUGU. Bakunze kuvuga ingoma y’u Budaha n’u Bwishaza yari nini cyane, igizwe na Perefegitura ya Gisenyi na Kibuye (mu turere twa Nyabihu, Rutsiro, Karongi, Rubavu na Ngororero).
Mu zindi ntara twavuga, izo muri Cyangugu ari zo BIRU (komini Gafunzo na Cyimbogo) mu karere ka Nyamasheke, CYESHA (komini Kirambo), mu karere ka Karongi na Nyamasheke.
Mu majyaruguru, hari BWITO, BYAHI na KARUMONGI muri KONGO.
Abarenge ubwoko bwabo bwari Abasinga, indangabwoko yabo ikaba SAKABAKA.
Abarenge bari biganje mu Rwanda rwagati, ariko cyane cyane Masaka ya Rugarika ho mu Rukoma muri komini Runda (akarere ka Kamonyi).
Runda ni wo wari umurwa mukuru wabo. Ingoma y’u Budaha n’u Bwishaza bw’Abarenge, yabayeho ahasaga mu wa 400 nyuma ya Yezu, kimwe n’izindi ngoma za mbere zahanzwe n’Abasinga, ari zo: U Bwanacyambwe n’u Buliza.

3. Ingoma y’u Buliza

Ingoma y’u Buliza yategekwaga n’Ibikomangoma by’Abongera, izi ngoma zombie zayoborwaga n’Abasinga (kimwe n’iy’u Bwanacyambwe). Ingabe yabo yari BUSHIZIMBEHO.

Igihugu bategekaga cyari kigizwe n’intara z’UBUMBOGO (muri komini Musasa, Rushashi na Tare ho muri Kigali, ubu ni mu Karere ka Gakenke).

Cyari kigizwe na none n’UBULIZA nyirizina (muri Komini Rutongo, Mugambazi na Shyorongi ho muri Kigali, ubu ni mu Karere ka Rulindo). Umwami w’u Buliza uzwi cyane ni MUGINA, umurwa we ukaba wari Nyamitanga ho kuri Jali, nyuma u Buliza bwaje kwigarurirwa na Cyilima Rugwe amaze kwica Mugina umwami w’u Buliza.

4. Ingoma y’u Bwanacyambwe

Ingoma y’u Bwanacyambwe nayo yategekwaga n’Ibikomangoma by’Abongera kimwe n’iy’u Buliza.

Ni ukuvuga ko nacyo cyayoborwaga n’Abasinga. Ingabo yabo yari KAMUHAGAMA.

Igihugu bategekaga cyari kigizwe n’intara y’u Bwanacyambwe nyirizina (muri komini Nyarugenge, Rubungo na Kanombe ho muri Kigali, ubu ni mu turere twa Nyarugenge, Gasabo na Kicukiro).

Cyari kigizwe na none n’u Buganza bw’epfo (muri komini Muhazi, Mukarange na Rutonde ho muri Kibungo na Bicumbi ho muri Kigali, ubu ni mu turere twa Rwamagana, Kayonza na Gatsibo).

Umwami w’u Bwanacyambwe uzwi cyane ni NKUBA YA NYAKABONJO, nyuma ingoma y’u Bwanacyambwe nayo yaje kunyagwa na Kigeli Mukobanya, maze Nkuba ya Nyakabonjo ahungira I Bugufi amaze kuneshwa. Muri icyo gihe ni bwo ingoma y’Abongera yazimye burundu.

5. Ingoma y’u Bunyambilili

Ingoma y’u Bunyambilili nayo yari iy’Abarenge bo mu muryango w’Abahima bukomoka kuri Rurenge sekuruza wa bo, bakaba bari abo mu bwoko bw’Abasinga.

Ubwami bw’u Bunyambilili bwari buherereye muri Komini Musebeya, Muko na Karambo byo ku Gikongoro (mu Karere ka Nyamagabe).

Ingoma-ngabe yabo yitwaga “NKUNZURWANDA”. Ikirangabwoko cyabo cyari “Inumvu eshatu z’inumbiri”

Abami b’u Bunyambilili bari abami b’imbuto n’amatungo. Bagiraga imihango yo guhosha ibyorezo by’indwara n’inzara. Bagiraga amazina y’icyubahiro cy’ubwami: Gisurere, Tegera, Rukambura.

Mu bami b’imbuto n’amatungo, uzwi cyane mu mateka ni Batsinda Gisurere IV (watanze yarabatijwe Ildephonse) mu w’1983. Yari atuye I Nyamirishyo h’i Suti ya Banege, mu Bunyambilili.

Ignore ce message si tu es déjà membre !


pour poursuivre la lecture et avoir accès à l’ensemble des archives

This will close in 20 seconds

Discover more from RADIO & TV EN LIGNE

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading