HOSPITALITE Home » Amateka y’u Rwanda 04 : Ingoma y’u Bukunzi

Amateka y’u Rwanda 04 : Ingoma y’u Bukunzi

Spread the love

1. Ingoma y’u Bukunzi

Ingoma ya Bukunzi nayo yari iy’Abarenge bo mu muryango w’Abahima bakomoka kuri Rurenge sekuruza wa bo, bakaba bari abo mu bwoko bw’Abasinga.
Ubwami bwa Bukunzi bwari buherereye muri Perefegitura ya CYANGUGU muri komini ya Karengera, Kagano na Nyakabuye (mu karere ka Nyamasheke).
Ingoma-Ngabe yabo yari “NYAMUGANZA” Ingoma ya Bukunzi yigaruriwe na Kigeli I Nyamuheshera ariko ntiyahatwara burundu, ahubwo abaha ubwigenge bucagase, ni ukuvuga ko bakomeje kugengwa n’umwami wa bo, ariko igice kimwe cy’amakoro y’Ibwami kikajya I Rwanda, bakomeza kujya bamusororera.
Abami b’icyo gihugu bari abavubyi bakavubira imvura u Bukunzi n’u Rwanda.

Abami bakurikiye Ndabarasa nabo ntibagize icyo babikoraho, maze Abadage bageze mu Rwanda birabatangaza bituma baguyaguya umwami umwami w’u Bukunzi NDAGANO RUHAGATA ngo yegukire umwami w’u Rwanda burundu ariko biranga, kugeza n’aho boherejeyo abasirikare birananirana arinda apfa urw’ikirago mu w’1923.
NGOGA BIHIGIMONDO wasimbuye Ndagano Ruhagata, umwami wa nyuma wa Bukunzi bamushyize muri gereza kuva mu w’1923 kugera mu w’1925.

Muri uwo mwaka nibwo yaguye mu buroko maze Ababiligi begurira u Bukunzi Abami b’u Rwanda. Nibwo bahagabiye uwitwa RWAGATARAKA aba umutware waho. Ingoma ya Bukunzi izima ityo.

2. Ingoma y’u Busozo

Ingoma ya busozo nayo yari iy’abarenge bo mu muryango w’abahima bakomokaga kuri murenge sekuruza w’abarenge ,bakaba bari abo mu bwoko bw’abasinga .

Igihugu cya busozo cyari muri perefegitura ya cyangugu muri komini nyakabuye,(agace gato ko muri karere ka nyamasheke) bugarama, gishoma,gisuma, kamembe,gafunzo na cyimbogo(ubu ni mu karere ka rusizi nabwo bwigaruriwe na kigeli II NYAMUHESHERA nabo abaha ubwigenge bucagase nk’uko yabigenjeje mu bwami bwa Bukunzi.

Icyo gihugu na cyo cyari icy’Abavubyi , umwami uherutse w’Ubusozo ni RUHINGA I .yazunguye se NYUNDO watanze mu w’ 1904.

N’ ibya Bukunzi, ni ukuvuga mu w’1925 kugeza mu w’1926. Ubwo RUHINGA I ntibamwica kuko yitanze mu maboko yabo ,ahubwo bamucira ahandi , ubwami bwa Busozo nabwo babugabira Rwagataraka ngo abe umutware wabwo. Nguko uko ubwami bwa busozo bwazimye burundu.

3. Ingoma y’u Bugesera

U Bugesera bwari igihugu cy’imigina n’ibishanga by’ imifunzo n’ibihugu biciyemo imigende n’ibinamba by’amasanzure y’akanyaru n’akagera.

Abami bategekaga bari Abagesera b’Abahondogo , Ikirangabwoko cyabo cyari INYAMANZA.

Agatsinda n’ingabe y’u Bugesera yitwaga RUKOMBAMAZI, cyari igihugu kirimo ikiyaga cya Mugesera ari na ho iryo zina ryaturutse.

Umwami wategekaga u Bugesera kugeza butsinzwe n’umwami w’u Rwanda ni NSORO IV NYAMUGETA.

4. Ingoma y’u Bushiru

Ubwami bw’u Bushiru bwategekwaga n’Abami n’Abami b’Abagesera, ingoma-ngabe yabo yari NKUNDABASHIRU.

Bari batuye muri Komini Karago na Giciye (ubu ni mu Karere ka Nyabihu).

Igihugu cy’u Bushiru cyari gikaze cyane n’ubwo cyari gito kuko cyarangwaga n’imirwano ikaze y’ibihe byose.

YUHI IV GAHINDIRO niwe mwami w’u Rwanda wahigaruriye.

Nyamara ari we cyangwa abo yohereje kumuhagararira ntawigeze ahatura kuko batinyaga ubugome bwabo kandi ngo bagiraga n’uburozi bukaze.

Ignore ce message si tu es déjà membre !


pour poursuivre la lecture et avoir accès à l’ensemble des archives

This will close in 20 seconds

Discover more from RADIO & TV EN LIGNE

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading