HOSPITALITE Home » Amateka y’u Rwanda 05 : Ingoma y’u Bugamba-Kigamba

Amateka y’u Rwanda 05 : Ingoma y’u Bugamba-Kigamba

Spread the love

1. Ingoma y’u Bugamba-Kigamba

Abami b’icyo gihugu ni Abagesera b’Abahinza. Ingoma-ngabe yabo yari KAYENZI, nyuma yaho yaje kuba IRAVUMERA kubwa NKWAKUZI I RUVUGAMAKE ari nawe mwami w’ikirangirire uzwi cyane mu mateka y’ubwami bwa Bugamba. Babarizwaga muri Komini Kibilira ho muri Gisenyi (Ubu ni mu Karere ka Nyabihu).

2. Ingoma y’i Gisaka
I Gisaka cy’Abagesera b’Abazirankende cyarimo uturere dutandatu:
– MIGONGO y’iburasirazuba (Komini Rukira na Rusumo ho muri Kibungo ubu ni mu Karere ka Kirehe).
– MIRENGE y’iburengerazuba (Komini Sake na Mugesera ho muri Kibungo, ubu ni mu Karere ka Ngoma).
– GIHUNYA rwagati (Komini Kigarama, Kabarondo na Birenga ho muri Kibungo, ubu ni mu Karere ka Kayonza n’igice cy’Akarere ka Ngoma).
– U BUGANZA bw’epfo (Komini Muhazi, Rutonde ubu ni mu Karere ka Rwamagana n’igice cya Gatsibo).
– U BUGANZA bwa ruguru (Komini Giti, Rutare, Gituza na Gatsibo, ubu ni mu karere ka Gicumbi na Gatsibo).
– U BUGANZA bw’iburasirazuba (Komini Rukara, Kigarama, Murambi, Kayonza na Mukarange. Ubu ni mu Karere ka Gatsibo n’agace ka Kayonza).
Ingoma y’I Gisaka yarambukaga ikarenga uruzi rw’Akagera ikagera i Karagwe k’Abahinda. I Gisaka cyarigengaga, ingoma ngabe yacyo ikitwa RUKURURA.
Umwami uzwi cyane mu mateka y’i Gisaka ni uwitwa RUGEYO ZIGAMA.

3. Ingoma y’u Bugara

Iyi ngoma yategekwaga n’Abami b’Abacyaha. Ikirangabwoko cyabo cyari IMPYISI, ingoma-ngabe yabo yari RUGARA.

Icyo gihugu cyabumbaga ibihugu bikikije ibiyaga bya Burera na Ruhondo (Komini Ruhondo na Cyeru ho mu Ruhengeri, ubu ni mu karere ka Burera), kigashora muri Mukungwa na Base (Komini Kigombe, Nyakinama na Nyamutera, ubu ni mu Karere ka Musanze).

Umwami wa bo wamamaye ni NZIRA YA MURAMIRA, umwami w’u Bugara wahiritswe ku mayeri ya Ruganzu Ndoli yigize “Cyambarantama”.

4. Ingoma ya Nduga

Ubwami bwa Nduga bwari ubw’Ababanda, ikirangabwoko cyabo cyari IGIKONA. Ingoma-ngabe yabo yari NYABIHINDA.

Nduga y’Ababanda nacyo cyari igihugu kinini kandi gikomeye mu bihe byo hambere.

Nduga ngari yari ibumbye Perefegitura ya GITARAMA yose uko yakabaye (Muhanga, Kamonyi na Ruhango) ukongeraho na Nyabisindu, Shyanda, Ntyazo na Muyira ho muri Butare (mu Karere ka Nyanza n’agace gato ka Huye).

Umwami wa Nduga y’Ababanda uzwi cyane ni MASHIRA WA NKUBA YA SABUGABO.

Uyu yivuganywe na Sebukwe Mibambwe I Mutabazi Sekarongoro umwami w’i Rwanda rwa Gasabo. Mashira amaze gupfa, bamushyize mu mandwa, akabandwa n’abantu bari bazi icyo gihugu.

Ababanda bari batunze inka nyinshi.

5. Ingoma y’u Bwanamwali

Abami b’icyo gihugu ni Ababanda. Ingoma-ngabe yabo ikitwa RUGORUHINDINGOMA. Babarizwaga muri Komini Giciye ho muri Gisenyi, ubu ni mu karere ka Nyabihu.

Amateka ntabwo agaragaza neza abami bategetse icyo gihugu.

Ignore ce message si tu es déjà membre !


pour poursuivre la lecture et avoir accès à l’ensemble des archives

This will close in 20 seconds

Discover more from RADIO & TV EN LIGNE

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading