HOSPITALITE Home » Amateka y’u Rwanda 07 : Ingoma y’u Buhunde

Amateka y’u Rwanda 07 : Ingoma y’u Buhunde

Spread the love

23. Ingoma y’u Buhunde

Ingoma y’u Buhunde yari iherereye mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Kongo, Abami b’icyo gihugu bari Abahunde, amateka akaba atagaragaza neza Ingoma-ngabe y’icyo gihugu.
Umurwa mukuru wa bo wari Butembo ariyo Goma y’ubu. Umwami w’Abahunde wamamaye cyane ku mwaduko w’Ingoma-nyiginya ni MUVUNYI wa KALINDA wivuganywe n’igitero cyagabwe na Kigeli Rwabugili.

24. Ingoma y’Ijwi
U Bwami bw’Ijwi bwari buherereye mu Kivu rwagati, Ijwi akaba ari ikirwa kirumbaraye mu kiyaga cya Kivu. Abami b’icyo gihugu bari Abashi b’Abahavu.
Amateka ntagarargaza neza ingoma-ngabe y’Ijwi.
Iyo ngoma yari iri ku butaka bungana na Km2285, ari bwo ubu bubarirwa mu Karere k’Ijwi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Umwami wamamaye ku ngoma y’ikirwa cy’Ijwi ku mwaduko w’ingoma nyiginya ni KABEGO, akaba yarivuganywe n’igitero cya mbere Rwabugili yagabye kuri icyo kirwa.
Ibitero byo ku Ijwi byagabwaga mu mato y’indere aturira abantu 10, n’ay’inkuge yaturiraga abarenze 20.
Iki gitero cya mbere cyo ku Ijwi, cyari kibasiye KABEGO umwami wok u Ijwi wishwe na Rwanyonga rwa Mugabwambere.

25. Ingoma ya Nkole
Ingoma ya Ankole yari iherereye mu majyepfo y’ingoma y’u Bugande, Abami b’icyo gihugu bari Abanyankole b’Abahima, umurwa mukuru w’icyo gihugu wari Mbarara.
Umwami wamamaye cyane ku mwaduko w’ingoma nyiginya ni NTARE IV RWAMIGEREKA wivuganywe n’igitero cyagabwe na Kigeli Rwabugili.

26. Ingoma y’ u Rweya
Ingoma ngabe yabo yitwaga SERA. Icyo gihugu cyategekagwa n’abami b’Abazigaba baje baturutse mu ntara z’ikiyaga cya vigitoriya, bityo hakaba hari n’ahandi henshi hatuye abazigaba nk’I kalagwe muri Tanzaniya.
Umwami wategekaga Abazigaba mu mwaduko w’ingoma Nyiginya yari KABEJA .Umwami wo mu RWEYA (Mubali: Komini Ngarama). Ubu ni mu karere ka Gatsibo.

27. Ingoma y’i Ndorwa

Igihugu cyo mu Ndorwa cyari icy’Abashambo bakomokaga kuri Mushambo wa Kanyandorwa I Sabugabo. Ingoma-ngabe yabo yitwaga MURORWA.

Babarizwaga muri Komini Giti, Rutare, Muhura na Muvumba ho muri Byumba (ubu ni mu turere twa Gatsibo, Gicumbi na Nyagatare).

Babarizwaga na none muri Komini Kivuye, Cyumba na Cyungo ho muri Byumba, ubu ni mu Karere ka Gicumbi na Burera. Umwami uzwi cyane mu mateka y’ubwami bwa Ndorwa ni MUSHAMBO GAHAYA I MUZORA.

28. Ingoma ya Kibali

Abami b’icyo gihugu ni Abega. Ikirangabwoko cyabo cyari IGIKERI. Nta ngoma-ngabe yabo izwi kugeza ubu. Babarizwaga muri Komini Nyarutovu ho mu Ruhengeri, ubu ni mu Karere ka Gakenke. Umurwa mukuru wabo wari i Gihinga cya Nyarutovu.

Amateka ntagaragaza neza abami bategetse icyo gihugu.

Ignore ce message si tu es déjà membre !


pour poursuivre la lecture et avoir accès à l’ensemble des archives

This will close in 20 seconds

Discover more from RADIO & TV EN LIGNE

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading