HOSPITALITE Home » Amateka y'u Rwanda 13 :

Amateka y'u Rwanda 13 :

Spread the love

I. Ubutegetsi bw’Ingoma-Ngabe y’ i Gasabo

Iyo bavuze imitegekere y’ingoma iyi n’iyi, biba bishaka kuvuga amatwara n’imikorere y’iyo ngoma.
Ibyo bikagendana n’imirongo migari ngenderwaho ubutegetsi buba bwihariye. Nk’uko amateka karande y’u Rwanda abigaragaza, ingoma Nyiginya yahanzwe na Gihanga I Ngomijana, akaba ari na we amateka y’Abami aheraho nk’Umwami w’umushumi, nyuma y’abami b’ibimanuka b’I Gasabo.
Mu mitegekere y’ingoma-nyiginya y’I Gasabo, ingoma-ngabe yari ifite icyubahiro cy’ikirenga, igitinyiro cya Nyirigihugu.
Ingoma zindi nazo zikagira umwanya ukomeye mu mihango y’imiterekero. Ingabe niyo yari Nyirigihugu, umwami akagaragira ingabe akaba icyegera-ngabe. Hakaba abatware b’intebe basohoreza umwami bakaba n’Abagaba b’ingabo.
Rubanda yagengwaga n’ibisonga byasohorezaga abatware b’intebe. Nyamara ariko ingoma yashyigikirwaga n’Abiru n’Abanyamihango y’ingoma. Ingoma z’imivugo zarazirikaga kandi zikarambagirana n’umwami, iz’imisango zikizihiza ibirori.

1. Imiterere y’ubutegetsi bwa Cyami
Mu bushorishori bw’ubutegetsi habaga haganje Umwami na nyina w’Umugabekazi. Mu ntekerezo za kera: “Umwami si umuhutu, si umututsi, si umutwa, ni umwana w’Imana, agatsinda yavukanye imbuto”.
Umwami ni inkuba ihindira mu bicu igakangaranya isi. Amateka aciye ni amahame agomba gukurikizwa, ni we Rukiko rw’ikirenga.
Umwami arica agakiza, arakiza akica, aragaba akanyaga, akanyaga akagaba. Umwami ni umutima w’igihugu agatanga ihumure, akagena imirwano. Ni itabaza ry’u Rwanda, akaba icyorezo cy’amahanga.
Mu ngoro y’umwami habaga Rucabagome, ikaba ingoma yagenewe gutanga abagome. Yagendanaga n’Indamutsa ikagenda iyikurikiye.
Abanyarwanda iyo bajya guca umugani babanziriza kuri iyi nteruro y’ibanze ngo:
“Harabaye ntihakabe,
Harapfuye ntihagapfe,
Hapfuye imbwa n’imbeba,
Hasigaye inka n’ingoma”

Ingoma-nyiginya ihereye kuri iyo nteruro, yahimbazwaga n’ubuyoboke bw’ibindi bihugu bikururwa n’ubukungu bushingiye ku nka.

1.1. Ingoma-Ngabe

Ingoma-ngabe niyo yari ibendera ry’igihugu, akaba ari nayo yari nkuru mbere y’umwami n’umugabekazi. Umurimo wayo ukaba wari uwo kwimika abami no kumuhuza na rubanda.

Icyo twakibutsa ahangaha, ni uko mu Rwanda rwo ha mbere habagaho ingoma z’amoko atandukanye: Habagaho ingoma z’imivugo, arizo zarimo ingoma z’Imisango n’ingoma z’Imihango n’ingoma-ngabe, ariyo yari ibendera ry’igihugu.

Ingoma z’imisango zari izo kwizihiza ibirori by’ Ibwami, zikanaherekeza umwami mu irambagira ry’igihugu, ni zo zabikiraga zikanabambura umwami.

Ingoma z’imihango zo zari zigenewe kuvuzwa mu mihango y’umuganura, imihango yo gufukura amariba, kugangahura, kuvuma ibyonnyi n’iyindi.

Facebook Notice for EU! You need to login to view and post FB Comments!

Ignore ce message si tu es déjà membre !


pour poursuivre la lecture et avoir accès à l’ensemble des archives

This will close in 20 seconds

Discover more from RADIO & TV EN LIGNE

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading