HOSPITALITE Home » Amateka y'u Rwanda 15 : Kalinga igwa mu ntege Rwoga

Amateka y'u Rwanda 15 : Kalinga igwa mu ntege Rwoga

Spread the love
Kalinga ni yo yasimbuye rwoga iba indanga-bwami mu Rwanda kuva ku ngoma ya Ruganzu I Ndoli kugeza mu w’1962, ubwo ingoma ya cyami yasezererwaga mu Rwanda rugahinduka Repubulika.

Ruganzu I Ndoli aho aviriye I Kalangwe kwa nyirasenge nyabunyana , aho yari yarahungioshirijwe muri ya midugararo ya se Ndahiro cyamatare, yimitse kalinga ho ingabe isimbura Rwoga .

Na ho inigabekazi Cyimumugizi, yari yarabundishijwe isimburwa na Nangamadubu Yari isanzwe ari indamutsa ya Ruganzu Ndoli.
Mu iyimika rya Kalinga, umurwa wa Ruganzu wari Ruganda ho muri Komini Tare mu Bumbogo, Perefegitura ya Kigali (ubu ni mu karere ka Rulindo).

Imihango yo y’iramvura rya Kalinga yateguriwe kwa Minyaruko wa Nyamikenke mu Busigi.
Ruganzu aho amariye gushing ingoro ye I Mata ya Muhanga ho muri Komini Mushubati I Gitarama mu Marangara ( ubu ni mu karere ka Muhanga) naya Cyimumugizi yari yarabundishijwe na Gitandura iza gutarurwa n’abashumba ahantu h’ubuvumo.

Ruganzu aherako ayisimbuza Nangamadumbu, ayimika ho Ingabekazi isanga Kalinga yongera kuba iyayo.

Kugira ngo Kalinga itazaba inshike nka Rwoga bayiremeye inshungu ebyiri: Bariba na Karihejuru, ziremwaho insimbura-ngabe.

Habaga n’izindi ngoma z’ibyegera by’ingabe:


– Gatsindamiko yari indamutsa ya Yuhi Musinga
– Rucabagome na Ntibushuba Kigeli Rwabugili yanyaze Kabego Umwami w’Ijwi
– Rugiramisango yaremwe na Kigeli Ndabarasa, iza guhira ku Rucunshu.
Ku ngoma ye, Yuhi Musinga yaremye indi ngoma yasimburaga iyakongotse ubwo byacikaga ku Rucunshu. Kalinga yari ingabe ndanga-sumbwe no ku zindi ngoma.
– Yarahekwaga igihe cy’imihango y’umuganura n’igihe cy’ubwihisho,
– Yashyikirizwaga umuganura,
– Yarambikwaga mu mihango, ikambara imyishywa n’imirembe,
– Yavugirizwaga izindi ngoma z’imivugo ikanabikirwa,
– Yabikirwaga umwami yatanze, umwiru w’Umutege akayicaho indasago ashatu,
– Yarasigwaga mu iyimikwa ry’umwami, igasigwa mbere y’izindi igasigwa amaraso y’inka bereje, uruhu rw’iyo nka rukambikwa undi mwami uzima igihe cyo kumwimika,
– Yagiraga umunyakalinga wayo wo kwa Cyenge cya Ndungutse mu Musenyi, n’umugaragu wayo wo mu Benenyamigezi bo mu Busigi.

1.1.1. Indamutsa (iramutsa umwami)

Umwami wabaga wimye yagombaga kugira Indamutsa ye ikamuberaimpuza n’ingabe, ikamubera impuza na rubanda, mbega ikaba impuza-gihugu n’ingabe y’ikirenga.

Indamutsa yabaga ari ingoma iringaniye, ikaba ingoma iramutsa umwami ku gasusuruko, igatanga ibihe by’imibonano n’imirimo.

Indamutsa yavuzwaga n’Umwiru wo mu Banyakalinga, umwiru wo kwa Gitandura wo mu Bashiramujinya. Bari abo kwa Cyenge cya Ndungutse bari batuye mu Musenyi.

Bazanaga ingoma baklayishyira imbere y’Igitabo cy’Intarengwa, bakayikubita umurishyo inshuro eshatu banoshereza.

Igihumurizo Nyampundu kikayihumuriza inshuro eshatu bongeranya.

Umwami yabaga yicaye ku irembo imbere y’Igitabo cy’Intarengwa, bakaba bashyize imbuto z’amasaka n’iz’uburo mu gicuba, bakazihereza umwami bati: “Uri umutangambuto, na we uzazihereze abandi”

Indamutsa yamaraga kuramutsa Umwami na we akajya gukomera mu mashyi ingabe ngo “Ganza, Agiriza, Tsinda amahanga”.

Yabanzaga Kalinga, akayiramutsa muri ayo magambo, akajya kuri Cyimumugizi ndetse na Kigarutse asubira muri ayo magambo.

Ignore ce message si tu es déjà membre !


pour poursuivre la lecture et avoir accès à l’ensemble des archives

This will close in 20 seconds

Discover more from RADIO & TV EN LIGNE

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading