HOSPITALITE Home » Amakimbirane mu itorero ry’Abangilikani bo mu Rwanda no mu Bwongereza

Amakimbirane mu itorero ry’Abangilikani bo mu Rwanda no mu Bwongereza

Spread the love

Itorero ry’abangilikani mu Rwanda ntiryitabiriye inama nkuru yabangilikani ku Isi ibera mu Bwongereza buri myaka 10 izwi nka  Lambeth Conference yatangiye mu ntangiriro ziki cyumweru cyatangiye ku wa 25 Nyakanga 2022.


Ni inama yari itegerejwe cyane kuko yagombaga kuba mu mwaka wi 2020 ariko igenda isubikwa kubera icyorezo cya Covid-19 cyari kibasiye Isi.
Amakuru agera ku kinyamakuru intego yemeza ko abahagarariye itorero ryAbangilikani mu Rwanda batigeze bitabira iyi nama kuko hari ibyo batumva kimwe n’ubuyobozi bw’iri torero ku Isi cyane nk’ikibazo cyo gushyingira abaryamana bahuje ibitsina (LGBTIQ) ndetse n’ibifitanye isano na politiki yo kohereza abimukira mu Rwanda.
Usibye mu Rwanda no ku isi hari ibindi bihugu byiganjemo ibyo muri Afurika bititabiriye iyi nama kubera iki kibazo birimo nka Uganda na Nigeria.

Iyi nama u Rwanda rwanze kwitabira niyo yambere yari itumijwe na Archbishop wa Canterbury,  Reverend Justin Welby, kuko yimye ingoma mu mwaka wi 2013 indi yararangiye muri 2010.
Aya matorero kandi ntabwo yumva kimwe politiki yo kuzana abimukira baba mu Bwongeerza mu buryo butemewe namategeko nk’uko twabivuze haruguru. Reverend Justin Welby, yavuze ko icyemezo cy’u Bwongereza ku bimukira kidakwiye. Iri jambo ryakurikiwe n’ibaruwa yasinyweho n’abasenyeri bAbangilikani mu Bwongereza, ivuga ko igihugu kidakwiye kunyuranya n’amahame yacyo.
Musenyeri  w’Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda, Mbanda Laurent, yagaragaje ko atemeranya n’ibyatangajwe n’abayobozi b’iri torero mu Bwongereza ku mugambi w’iki gihugu wo kohereza abimukira mu Rwanda.

Ibi byatumye bamwe mu bakirisitu b’iri torero bibaza niba atari inzira yo kwitandukanye burundu n’itorero ryo mu Bwongereza, ariko impungenge zikaba ko itorero ryo mu Rwanda rishobora guhomba inyungu zakuraga mu kwihuza n’andi matorero rikomokaho.

Ku rundi ruhande, iyi nama yitabiriwe n’abayobozi batandukanye b’itorero ryabangilkani ku Isi barenga 650 bari kumwe n’abafasha babo barenga 480.
Usibye ikibazo batumva kimwe cyo gushyingira abaryamana bahuje ibitsina muri iri torero kizigwaho, hari n’ibindi bizigirwamo birimo kurwanya ubukene, ihindagurika ry’ikirere n’amahoro.


Twagerageje kuvugana n’umukuru w’iri torero mu Rwanda Musenyeri Mbanda Laurent Ntibyadukundira kuko ntiyitaba tefefoni kandi ntasubiza ubutumwa bugufi.
Itorero ry’abangilikani mu Rwanda ribarurirwa abakirisitu barenga miliyoni rikaba rifite amadiyoseze 13.

ICYITONDERWA: Iri dini na kera na kare rijya gushingwa byaturutse ku kibazo gifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.
Icyo gihe Umwami w’Ubwongereza yari yashatse undi mugore wa kabiri, i Roma babyanze (batemeye ubuharike) bahera aho biyonkora kuri kiriziya yaho, Idini ry’Ubwongereza riza rityo (Eglise Anglicane) ; ngirango unabona ko uretse kuba abariyobora batunga abagore ubundi ni nk’aho ntacyo batandukaniyeho Na Kiliziya y’i Roma.
Tuzabibagezaho mu nkuru itaha kuri iri dini n’udushya turiranga kuva ryashingwa.

Archbishop wa canterburyReverend Justin Welb, uyoboye itorero ry’abanngilikani ku Isi kuva yakwima ingoma ntiyavuze rumwe n’abahagarariye Abangilikani mu Rwanda
Musenyeri w’Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda, Mbanda Laurent muri iyi minsi yagaragaje kutumvikana na Archbishop wa canterburyReverend Justin Welb,

Ignore ce message si tu es déjà membre !


pour poursuivre la lecture et avoir accès à l’ensemble des archives

This will close in 20 seconds

Discover more from RADIO & TV EN LIGNE

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading