HOSPITALITE Home » RDC: Imyigaragambyo yo Kwamagana Ingabo za MONUSCO Yageze Muri Beni

RDC: Imyigaragambyo yo Kwamagana Ingabo za MONUSCO Yageze Muri Beni

Spread the love
Abaturage bari mu myigaragambyo yo kwamagana MONUSCO

Muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, abaturage bongeye gukora imyigaragambyo yo kwamagana ingabo za ONU mu mujyi wa Beni, mu ntara ya Kivu ya Ruguru.
Imyigaragambyo yaganaga ku kicaro cya Monusco. Ariko abapolisi ba Kongo barashe ibyuka biryani mu maso, naho abasilikare ba leta ya Kongo barasa amasasu mu kirere, bityo imyigaragambyo iranyanyagira.

Iyi nkuru dukesha ikigo ntaramakuru AFP cyo mu Bufaransa ivuga ko abashinzwe umutekano ba Repubulika ya Demokarasi ya Kongo bashinze amahema imbere y’ikigo cya Monusco kugirango bahakambike kandi baharengere. Abasilikare ba Monusco nabo bafunze irembo ryabo n’ibimodoka binini by’intambara bitamenwa n’amasasu.

Umwe mu bayobozi b’impirimbanyi za demokarasi n’uburenganzira bwa muntu witwa Loswire Shabani yatangaje ko abaturage bazakomeza kwigaragambya kugera igihe Monusco, yise ba mukerarugendo, ibaviriye mu gihugu.

Ignore ce message si tu es déjà membre !


pour poursuivre la lecture et avoir accès à l’ensemble des archives

This will close in 20 seconds

Discover more from RADIO & TV EN LIGNE

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading