HOSPITALITE Home » Somalia: Abantu barenga 20 bapfiriye mu gitero kuri hoteli cya al-Shabab

Somalia: Abantu barenga 20 bapfiriye mu gitero kuri hoteli cya al-Shabab

Spread the love
Abashinzwe umutekano muri Somalia bavuze ko batabaye abantu 106 bari baheze muri hoteli yari yagabweho igitero n’intagondwa ku wa gatanu nijoro.
Minisiteri y’ubuzima yavuze ko abantu 21 ari bo bemejwe ko bapfiriye muri icyo gitero cyamaze amasaha 30.

Abateye bakoresheje ibiturika kugira ngo bashobore kugera ku muryango wa Hoteli Hayat yo mu murwa mukuru Mogadishu, mbere yuko bayigarurira mu buryo bw’urugomo.

Umutwe w’intagondwa wiyitirira Islam wa al-Shabab wigambye icyo gitero. Mu kiganiro n’abanyamakuru ku cyumweru, cyabereye hafi y’aho icyo gitero cyabereye, umukuru wa polisi Abdi Hassan Mohamed Hijra yagize ati:
“Ndifuza kumenyesha Abanya-Somalia bose ko igikorwa cyo kuri hoteli cyarangiye saa sita z’ijoro”.
“Birababaje cyane ko abantu b’inzirakarengane batakarije ubuzima bwabo hano… Abashinzwe umutekano bari barimo gutabara abantu umwe umwe kandi mu matsinda”.

Minisitiri w’ubuzima Ali Haji Adan yavuze ko umubare w’abapfuye ushobora kwiyongera kuko bishoboka ko abo mu miryango y’abapfuye batwaye imirambo ya benewabo mbere yuko leta ibara imirambo.
Yongeyeho ko abantu 117 bakomeretse, 15 muri bo bakaba bakomeretse mu buryo bukomeye.
Abahatuye bageze kuri iyi hoteli kureba ibyangiritse
Igice kinini cy’iyi hoteli cyashenywe n’imirwano ikaze yakurikiyeho hagati y’intagondwa n’abashinzwe umutekano kuva mu ijoro ryo ku wa gatanu kugeza ku wa gatandatu.
Videwo zimwe zerekanye ibiturika n’umwotsi hejuru y’igisenge cy’iyo nyubako.

Abdisalam Guled, wahoze ari umuyobozi wungirije w’urwego rw’ubutasi rwa Somalia, yabwiye BBC ati: “Ni bibi cyane, biteye ubwoba cyane kuba hafi y’urusaku rw’amasasu, ibiturika. Cyabaye kimwe mu bintu biteye ubwoba bwinshi cyane nigeze nabona muri Mogadishu”.

Umupolisi yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ko imodoka ebyiri zirimo ibisasu zakoreshejwe mu kugera kuri iyo hoteli ku wa gatanu nimugoroba – zibasira bariyeri iri imbere kuri hoteli hamwe n’umuryango wo ku irembo.

Nyuma y’icyo gitero cyo mu ntangiriro, urubuga rw’amakuru rufitanye isano na al-Shabab rwatangaje ko itsinda ry’intagondwa zari “zirimo kurasa ahabonetse hose” nyuma yo “kwinjira ku ngufu” muri iyo hoteli.
Bivugwa ko iyi hoteli ari ahantu hakunze guhurirwa n’abakozi ba leta ya Somalia.

Ignore ce message si tu es déjà membre !


pour poursuivre la lecture et avoir accès à l’ensemble des archives

This will close in 20 seconds

Discover more from RADIO & TV EN LIGNE

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading