HOSPITALITE Home » Ukraine: Inshuti zayo zisaba ko haba umutekano kurushaho ku ruganda rwa Zaporizhzhia rw'ingufu kirimbuzi

Ukraine: Inshuti zayo zisaba ko haba umutekano kurushaho ku ruganda rwa Zaporizhzhia rw'ingufu kirimbuzi

Spread the love
Amatsinda y’abakora ubutabazi bwihutirwa y’Abanya-Ukraine hafi y’uruganda rw’ingufu kirimbuzi rwa Zaporizhzhia, amaze igihe yitoza icyo yakora mu gihe haba habayeho amakuba

Ubwongereza, Ubufaransa, Ubudage n’Amerika byashimangiye ko hacyenewe ko habaho umutekano ku bigo by’ingufu kirimbuzi biri ku nkeke kubera intambara yo muri Ukraine.

Mu kiganiro kuri telefone ku cyumweru, abategetsi b’ibi bihugu bine bongeye gusubiramo ko bashyigikiye Ukraine ku kwirwanaho kwayo ku gitero yagabweho n’Uburusiya.
Uburusiya na Ukraine bishinjanya kurasa ku ruganda rw’ingufu kirimbuzi rugenzurwa n’Uburusiya. Ibi byongereye ubwoba bwuko amakuba ashobora kwaduka.

Hagati aho, Perezida Volodymyr Zelensky yashishikarije Abanya-Ukraine kuba maso mbere y’umunsi w’ibirori byo kwizihiza ubwigenge. Mu ijambo yavuze mu mpera y’icyumweru gishize, yagize ati: “Uburusiya bushobora kugerageza kugira ikintu bukora by’umwihariko giteye ishozi, by’umwihariko cy’ubugome”.
Yongeyeho ati: “Imwe mu ntego zikomeye z’umwanzi ni ukudukoza isoni” ariko “tugomba kugira imbaraga zihagije zo kwirwanaho ku bushotoranyi bwose”.
Umunsi w’ubwigenge bwa Ukraine ni ku wa gatatu, ku itariki ya 24 y’uku kwezi kwa munani. Uzahurirana n’amezi atandatu ashize Uburusiya buyigabyeho igitero.

Intambara yo muri Ukraine ni ingingo yaganiriweho mu nama kuri telefone ku cyumweru, yari irimo Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Boris Johnson, Perezida w’Amerika Joe Biden, Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron na ‘Chancellor’ w’Ubudage Olaf Scholz.


Nyuma yuko irangiye, bashishikarije abasirikare kwigengesera mu nkengero z’uruganda rw’ingufu kirimbuzi rugenzurwa n’Uburusiya rwa Zaporizhzhia rwo mu majyepfo ya Ukraine.


Imirwano yongeye kubura muri ako gace, yatumye habaho ubwoba bwuko hashobora kubaho amakuba mabi cyane aruturutseho aruta ayabaye ku ruganda rwa Chernobyl mu mwaka wa 1986.


Abo bategetsi bakiriye neza amasezerano – ku wa gatanu yemejwe na Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin – yo kwemerera abagenzuzi b’umuryango w’abibumbye (ONU/UN) gusura urwo ruganda mu gihe kiri imbere.
Uko ari bane banavuze ko bemeranyijwe ko “ubufasha kuri Ukraine buzakomeza mu kwirwanaho kwayo ku bushotoranyi bw’Uburusiya”.
Ku cyumweru, Ukraine yatangaje ko habayeho ibindi bitero by’ibisasu bya misile, cyane cyane mu mujyi wa Nikopol, uri hafi y’uruganda rwa Zaporizhzhia.


Ku wa gatandatu, ikindi gitero cy’indege ntoya itarimo umupilote (drone) cyibasiye amato y’intambara y’Uburusiya yo mu nyanja y’umukara (Black Sea/Mer Noire) mu mujyi wa Sevastopol uri mu mwigimbakirwa wa Crimea wigaruriwe n’Uburusiya.
Abategetsi b’Uburusiya baho bavuze ko drone ya Ukraine yahanuwe.

Ignore ce message si tu es déjà membre !


pour poursuivre la lecture et avoir accès à l’ensemble des archives

This will close in 20 seconds

Discover more from RADIO & TV EN LIGNE

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading