HOSPITALITE Home » US: Icyizere cyo kuramba cyamanutse kigeze ku myaka kitagezeho kuva mu 1996

US: Icyizere cyo kuramba cyamanutse kigeze ku myaka kitagezeho kuva mu 1996

Spread the love
Icyizere cyo kuramba muri Leta zunze ubumwe za Amerika cyamanutse kigera ku myaka kitagezeho kuva mu 1996, uku kumanuka gukomeje guterwa cyane cyane na Covid-19

Amakuru ya leta yerekana ko icyizere cyo kuramba ku munyamerika ukivuka mu 2021 cyari kigeze ku myaka 76 ugereranyije na 79 cyariho mu 2019. Uku niko kumanuka gukomeye mu myaka ibiri kubayeho mu kinyejana kimwe.
Covid-19 ifatwa nk’impamvu nyamukuru, nk’uko ikigo gishinzwe kurwanya indwara cya leta ya Amerika kibivuga.
Amakuru avuga ko ikizere cyo kuramba cyagabanutseho imyaka 2.7 hagati ya 2019 na 2021 umwaka w’iyi mibare iheruka ya Amerika.   Ibarurishamibare ryerekana ko Covid-19 yihariye 50% by’impamvu zo kumanuka kwabayeho hagati ya 2020 na 2021. Naho hagati ya 2019 na 2020 iki cyorezo cyihariye 74% by’impamvu z’uko kumanuka.
Kwibabaza kutagambiriwe – ibi birimo no kurenza urugero ibiyobyabwenge – kwageze ku gipimo cyo hejuru cyane mu 2021 kugira 15% by’impamvu za kuriya kugabanuka.
Imfu zivuye ku byorezo, indwara karande z’umwijima no kwiyahura nabyo ni zimwe mu mpamvu zindi zikomeye.

Imibare ya kiriya kigo cyo kurwanya indwara cya Amerika yerekana kandi itandukaniro riboneka mu cyizere cyo kuramba hagati y’abagore n’abagabo.

Ku bagabo, icyizere cyo kuramba cyavuyeho umwaka umwe kigera ku myaka 73.2 mu 2021 naho ku bagore cyagabanutseho amezi 10 kigera ku myaka 79.1  
Ikinyuranyo kinini kandi kigaragara kuri za leta zimwe zigize muri iki gihugu, nko mu 2020 muri leta ya Hawaii iyo myaka yari 80.7 naho muri leta ya Mississipi ari 71.9  
Icyizere cyo kuramba muri Amerika ni kimwe mu biri hasi cyane mu bihugu bindi biteye imbere ku isi.

Urugero mu Bwongereza, mu 2020 ikizere cyo kuramba cyari ku myaka 79 ku bagabo na 82 ku bagore nyuma y’uko kigabanutse bwa mbere mu myaka 40.
Imibare iheruka yatanzwe na banki y’isi (2020) yerekana ko, Hong Kong n’Ubuyapani aribyo bifite iki cyizere kiri hejuru cyane, imyaka 85, bagakurikirwa na Singapore ku myaka 84.
Ikizere cyo kuramba mu bihugu birimo Ubusuwisi, Australia cyangwa Norvege kigenda kizunguruka ku myaka 83.
Muri aka karere, iyo mibare ya Banki y’isi igaragaza ko icyizere cyo kurama muri Sudani y’Epfo ari imyaka 58, DR Congo ni 61, mu Burundi 62, Uganda 64, Tanzania 66, Kenya 67, no mu Rwanda 69.

Ignore ce message si tu es déjà membre !


pour poursuivre la lecture et avoir accès à l’ensemble des archives

This will close in 20 seconds

Discover more from RADIO & TV EN LIGNE

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading