HOSPITALITE Home » Boris Johnson: Guhatanira ubuyobozi si cyo kintu cyiza cyo gukora

Boris Johnson: Guhatanira ubuyobozi si cyo kintu cyiza cyo gukora

Spread the love
Boris Johnson yatangaje ko atazahatanira kuyobora ishyaka rya Conservative

Boris Johnson wahoze ari Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza yikuye mu guhatanira ubuyobozi bw’ishyaka rya Conservative riri ku butegetsi, avuga ko yari afite abamushyigikiye bo gutuma yiyamamaza ariko ko bitaba “ikintu cyiza cyo gukora”.

Rishi Sunak wahoze ari Minisitiri w’imari hamwe na Minisitiri Penny Mordaunt basigaye muri uku guhatana – Sunak akaba ari we uri imbere cyane mu kubona abadepite bamaze gutangaza ko bamushyigikiye.

Johnson yavuze ko hari hari “amahirwe menshi cyane” ko yashoboraga gutsinda, “ngasubira muri Downing Street [ibiro bya minisitiri w’intebe] ku wa gatanu”.

Ariko yavuze ko hacyenewe “ishyaka rishyize hamwe mu nteko ishingamategeko”.

Sunak yashimiye ku mugaragaro Johnson ku bikorwa yagezeho ubwo yari Minisitiri w’intebe.

Mu butumwa bwo kuri Twitter ku cyumweru, Sunak yanditse ati: “Boris Johnson yageze kuri Brexit [kuva mu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi] no ku gikorwa gikomeye cyo gutanga inkingo.

“Yayoboye igihugu cyacu akinyuza muri zimwe mu ngorane zikomeye cyane twigeze duhura nazo, nuko ahangara Putin n’intambara ya kinyamaswa ye yo muri Ukraine. Tuzahora buri gihe tubimushimira.

Rishi Sunak yari yatsinzwe na Liz Truss mu kwezi kwa cyenda mu guhatanira kuba Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza

Sunak – ubu ubonwa nk’ufite amahirwe menshi yo kuba Minisitiri w’intebe mushya w’Ubwongereza – yongeyeho ati:

“Nubwo yahisemo kutongera guhatanira kuba Minisitiri w’intebe, mu by’ukuri nizeye ko akomeza kugira uruhare mu buzima bw’igihugu haba mu gihugu no mu mahanga”.

Guhatanira kuba Minisitiri w’intebe byatangiye ku wa kane, nyuma yuko Liz Truss yeguye kuri uwo mwanya yari amazeho iminsi 45.

Kuri uyu wa mbere nyuma ya saa sita z’amanywa ni bwo harangira igikorwa cyo gutanga abakandida, kandi abakandida bacyeneye nibura abadepite 100 babashyigikiye kugira ngo bakomeze.

Icyegeranyo cya vuba aha cyane cya BBC kigaragaza ko abadepite bamaze gutangaza ku mugaragaro ko bashyigikiye Sunak ari 155, mu gihe abashyigikiye Mordaunt ari 25.

Muri iki cyegeranyo, Johnson yari afite abadepite 54 bamushyigikiye – nubwo we yavuze ko yari afite 102. Abadepite 357 bo mu ishyaka rya Conservative si ko bose batangaje ku mugaragaro uwo bashyigikiye.

Bishoboka ko kuri uyu wa mbere Sunak aba Minisitiri w’intebe, kandi nta gushidikanya ko bitarenze mu mpera y’iki cyumweru Ubwongereza buzaba bufite Minisitiri w’intebe mushya.

Johnson yavuze ko yari yashatse guhatana kuko “Nayoboye ishyaka ryacu ndigeza ku ntsinzi ikomeye mu myaka itageze kuri itatu ishize – kandi nemera ko kubera iyo mpamvu ari jyewe jyenyine wabuza ko habaho amatora rusange ubu.

“Amatora rusange yaba ikindi kintu cyangiza cyane cyo kuturangaza mu gihe leta igomba kwibanda ku gitutu cyo mu rwego rw’ubukungu cyugarije imiryango mu gihugu”.

Amatora rusange yandi ateganyijwe mu kwezi kwa mbere mu 2025. Ariko Minisitiri w’intebe mushya – wa gatatu muri uyu mwaka – ashobora kuzotswa igitutu n’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi akamusaba gukoresha amatora rusange mbere yuko icyo gihe kigera.

Angela Rayner, umuyobozi wungirije w’ishyaka rya Labour ritavuga rumwe n’ubutegetsi, yasubiyemo ubusabe bw’iri shyaka bwuko hakorwa amatora rusange aka kanya.

Yagize ati: “Aba Tories [irindi zina ry’abo mu ishyaka rya Conservative] bari hafi guha Rishi Sunak imfunguzo z’igihugu mu gihe nta jambo na rimwe yari yavuga ku kuntu azayobora. Nta muntu n’umwe watoreye ibi.

“Wenda ntibitangaje kuba arimo kwirinda gusuzumwa: kandi ni mu gihe, yari umuntu wa nta kigenda cyane kuburyo mu byumweru bicyeya bishize yatsinzwe bikomeye na Liz Truss.”

Johnson yabaye Minisitiri w’intebe atsinze amatora yo mu mwaka wa 2019 ariko yegura mu kwezi kwa karindwi muri uyu mwaka wa 2022, nyuma yuko abaminisitiri bigometse ku buyobozi bwe.

Liz Truss ni we wamusimbuye nka Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza wa 56, nyuma yo gutsinda Sunak mu guhatanira ubuyobozi ku mpeshyi y’uyu mwaka.

Ignore ce message si tu es déjà membre !


pour poursuivre la lecture et avoir accès à l’ensemble des archives

This will close in 20 seconds

Discover more from RADIO & TV EN LIGNE

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading