HOSPITALITE Home » Malawi: Uwahitanye Ishimwe Emile arafatwa aho bucyera

Malawi: Uwahitanye Ishimwe Emile arafatwa aho bucyera

Spread the love

Hari mu rucyerera rwo kuwa 17 Ukwakira uyu mwaka, ni bwo inkuru mbi yumvikanye i Lilongwe ; ko umuherwe ISHIMWE Emile wagaragazaga ko yavutse 1991 ahitanywe n’impanuka y’imodoka ye, Minubus ifite numero KK 3519, yari itwawe na Rafiki ,mubyara w’uwahoze ari umugore we, GIRAMATA

Minubus KK 3519 yakoze ibara

Mu kiganiro kuri telefoni n’umutangabuhamya , ufite n’inshingano kuri iki kibazo, Umupolisikazi watabaje uwahoze ari umugore wa nyakwigedera, ahamya ko yiboneye Emile mbere y’uko ushiramo umwuka mu gihe cy’iminota igera nko kuri15.

EMILE YARI MUNTU KI ?

Uyu ISHIMWE Emile (amazina ari ku ndangamuntu ye yo mu Rwanda) yahoze yitwa UTAZIRUBANDA Emile akivuka 1985, nyuma aza kwiyita HABIMANA Noel ageze muri Malawi kugeza apfuye. Yari Mwene NTAHONDI Aburahamu, akaba na mukuru wa Claude HAKIZIMANA wiyise RUKUNDO, uwo yifashishije mu kuganaba ibye n’uwo batandukanye. Akaba yarabigabanije mo imirwi ine : Uwa se NTAHONDI, uwa Claude, uwa GIRAMATA n’uwe ubwe Emile.

UTAZIRUBANDA Emile (amazina y’ukuri)

Nyuma y’aho HABIMANA Noel (aya amazina ari mu byangombwa byo muri Malawi) wahoze witwa UTAZIRUBANDA Emile nabyo akabihindura akiyita ISHIMWE Emile (ubwo yafataga indangamuntu mu Rwanda) aho yagereye muri Malawi yabengutse GIRAMATA Gentille wabaga mu Rwanda, aramusaba aramukwa. Baje gushyingiranwa mu murenge wa Gatumba mu karere ka NGORORERO ku ya 16/01/2011. Amuzana muri Malawi barongera barasezerana i LILONGWE District, mu buryo bwo kugirango bihure n’uko yahindaguraga amazina n’imyaka y’amavuko.

Umubano we na Gentille, bita cyane GIRAMATA, waranzwe n’amakimbirane n’imanza z’urudaca. Nyuma y’aho bihwihwisirijwe ko HABIMANA Noel bitaga cyane Emile akurikiranyweho guhohotera uwitwa HAWA Hashim w’imyaka 17 akanamutera n’inda (n’ubwo atabihamijwe n’urukiko ngo kubw’ububasha yahabwaga n’umutungo we).

Nyuma yogutwara bunyago uwari umugorewe Giramata akamujyana mu ishyamba rya NATENJE kuwa 15 Kanama 2020 aho yamuhondaguriye akamunoza, byaje kurema uruhurirane rw’ibikorwa byo kwandagazwa kuri Giramata, no gukubitwa no ku mukomeretswa. Ni uko GIRAMATA utari unejejwe n’iyo mibereho arabikomatanya, nyuma yuko gukubitwa bunyamaswa kwahereye muri Mutarama 2020, bimurenze aregera ubutane.

Giramata Gentille

Urwo rubanza rw’ubutane rwabaye itegeko mu mpera z’ukwezi kwa cumi na kumwe mu mwaka w’2021, ku isezerano ryakorewe i Lilongwe, kuko ukurikije urusobe ruri muri uku kubana no gusezerana kabiri n’umuntu umwe uhindagura amazina n’igihe yavukiye: Giramata akaba akiri umugore wa ISHIMWE Emile mu irangamimerere ryo muri Gatumba mu karere ka NGORORERO.

Batagoranye, GIRAMATA waburanye ubutane abana n’uwo ba buburana, Emile, mu rugo rumwe akabutsindira. Emile yageye kimwe cya kane cy’umutungo Giramata ; mu mutungo bashakanye ubarirwa muri Miliyari irenga y’amafaranga y’u Rwanda. Giramata abyakira anezerewe, ndetse bisubikisha urubanza bari bafite rw’imitungo,babyikorera uko Emile abitegeka, na Giramata atabirwanya. Emile anamwemerera ko ibizajya bitunga abana babyaranye azajya abigiramo uruhare rwa mirongo itatu ku ijana. Inama barayinoza , GIRAMATA anyaga amagara , dore ko yari yaravuye mu mu mazu yari aye na Emile mu ntangiro za Mutarama 2022, agacumbika nibura agacika inkoni ya Emile.

Ibyo byose byaratunganye, buri wese ajya mu buzima bwe, ndetse bigaragarira buri wese ubazi ko niba nabyo, ni uko bya byago bitera bidateguje : Impanuka ihitana Emile mu rukerera rw’itariki ya 17 Ukwakira. Iyi mpanuka GIRAMATA yamenyeshejwe na Polisi yari yakoze irondo ryo mu ijoro ryo kuwa 16 rishyira kuwa 17 Ukwakira uyu mwaka, imwiziringaho. Abari basanwze bamuhoza ku nkeke n’uko amagambo mabi y’ibitutsi ya Mukashema wari muramukazi we agaragara kuri aya mafoto yo muri Telefoni ya GIRAMATA, bamutuka urupfu rwa Emile.

UKURI KU MINOTA YA NYUMA Y’UBUZIMA BWA EMILE

Umupolisi witwa Frolent yagerageje guhamagara GIRAMATA mu rukerera rw’impakuka ya minubus KK3519.

Bimwe muri byinshi Giramata atukwa

Giramata ntabashe kumwitaba, dore ko hari mu rucyerera, maze ahagana i saa cyenda za mugitondo akamwoherereza ijwi (URTV ifite) rimubwira ko papa w’abana be amerewe nabi, gusa ntibyaje kubahira n’ubwo GIRAMATA yahageze ababyeyi ba Emile bahageze ngo Emile yabaciye mu myanya y’intoki yitaba Imana. Uwahuruje GIRAMATA yamubwiye ko ngo Emile yageze ku bitaro agihuzagurika asa n’ufite ubwenge , ndetse ngo yabashije kubabwira ati : YEGO… – azamura umutwe (atsindagira ibyo yavugaga azamura akuka bucye) ubwo Frolent (umopolisikazi utashatse gutangaza amazina ye yose n’ipeta rye ku bwakazi ke) yamubazaga ati uyu si Emile «wa muna ? » bivuze ngo uyu si bwana Emile ; kuko Giramata bamwita nawe Emile « wankazi » bivuze madamu Emile.

Ku murongo wa telefoni, Frolent yatangarije URTV ko ibyinshi kuri uru rupfu byasobanuka hamenyekanye uwagejeje Emile Wamuna (nkuko yabivugaga) kwa muganga. Yakomeje avuga ko Emile yakomeje kuba akiri muzima mu gihe kirenga iminota 15 ari kwa muganga.

Gusa ngo Rafiki we ntago Frolent ya mukubise ijisho kwa muganga. Florence MULUWA (amazina ari kuri Whatsapp ye° avuga ko yabonaga Emile yakomeretse cyane mu mutwe, akanagerageza ku mufotora, muganga akamuza.

GIRAMATA avuga ko yari yarananiranywe na Rafiki ndetse ngo Emile yari yaramutwaye abandi n’abandi basore babakoreraga bakibana , bajya gukomeza kuba ariwe bakorera, Rafiki rero akaba yari asigaye aba kwa Emile ndetse ngo iryo joro, Rafiki yari atwaye shebuja bisanzwe avuye gutaramira ku mugore bari bari mu rukundo witwa HAWA, gusa ngo kuko bari bishe akanyonda bose, boss Emile yahisemo ko Rafiki amutwara yiryamiye kuri matera inyuma mu modoka. Kuko hari hagari. Emile yari yarakuye mo intebe kubera kuyikoreshaga mu kazi k’ubucuruzi. Emile ngo yasabye Rafiki kunyaruka, nuko muri uko gutwara cyane hafamo iyo mpanuka yahise imutwara ubuzima.

Uru rupfu rero rwaje gutuma benewabo na Emile barangajwe imbere na mushikiwe umukurikira Mukashema bahiga bukware GIRAMATA bamushinja urupfu rw’uwo bari barashyingiranywe.

Umupolisikazi Florence MULUWA wavuganye na URTV ahamya ko ngo uyu mu ryango utanakozwa raporo ya polisi , mu gihe byanzuwe ko EMILE Wamuna yahitanywe ni mpanuka, kuko ngo imodoka yari imutwaye yarenze umurongo ugabanya umuhanda igakubita inkingi y’umuriro ya beto yari iri hakurya. Ibintu bihamya ko yirukaga cyane.

Ndahayo Obed uri kuri misiyo yo gutoteza GIRAMATA

Giramata aganira na URTV nawe , akaba yavuze ko icyamukuyeho ibyo abamurenganya bamushinja kugeza ubu, ari uko Florence MULUWA (umupolisikazi wari ku irondo) ariwe wamushinjuye cyane ko yavuganye na nyakwigendera mbere y’uko umwuka uhera.

GIRAMATA afitiye ubwoba abo bamugereka ho urupfu rwa Emile, by’akamama, bashobora ku muhitana. Akaba agaragaza ko kwibasirwa kwe kose gutizwa umurindi na Ndahayo Obed, umuhoza ho iterabwoba ku bw’indonke z’uruhande rumukoresha .

Ndetse akanavuga ko aramutse ahohotewe haba uyu munsi cyangwa ejo byabazwa Obed na Mukashema n’abo bafatanije.

Florence MULUWA yashoje ikiganiro yagiranye na URTV kuri telephone cyamaze iminota 25 n’amasegonda 41nawe avuga ko Emile Wankazi ashobora guhohoterwa, ariko ngo ntacyo we yabikoraho.

Icyo kiganiro cyari mu rurimi rw’Icyongereza , aho yanavangaga mo amagambo nka “wamuna” na “wankazi” bivuga “madamu” na “bwana”, yagize ati : « nimba impanuka yahitanye Emile “Wamuna” yaba ari “(provocated)” incurano, byaba byarakozwe n’abafite inyungu ku mutungo yagabanye na Emili “Wankazi” kuruta uko yaba ari Emili “Wankazi ” byakekerwa ho, kuko nkibimumenyesha rwose , iby’iyo mpanuka, amarangamutima ye yari ari ku rwego rukabije ababajwe n’uko ibyo bibaye, kandi we nta n’inyungu zo ku muzungura abifitemo, kuko imitungo bari barayigabanye.

Doreko GIRAMATA Gentille aticuza ubutane ari we wabusabye, ntabe yaranagaye ibyo Emile yamugeneye, kuko iyo abigaya aba ataremeye ko bikorwa uko byakozwe, aba yarakomeje urubanza; rwo kubiburana.

17 thoughts on “Malawi: Uwahitanye Ishimwe Emile arafatwa aho bucyera

  1. Murakoze gushimagiza Giramata, ibye turabizi…. ntacyo akidutwayeeeeeeeee. Kuba musakuza , murasakuriza ubusa.

  2. Ibyaba bantu bikwiye gusobanuka, uyu mugore nawe ashira isoni, arakanyagwa. ubuse bamututse acecetse. Icyo mbona niko izi nkuru bakurikiza Emile ziri gutwara akayabo, mu mugambi munini utamenya.

  3. Mana weeeee, erega ibi byose ni igitsina. Byose ni inoti, indambi. Ariko Giramata nacyurwa n’iyi njangwe Obed azaba yigaragaje. Nzabandora. Iyi nkur ntimuzarekeraho kuyidukurikiranira.

  4. Ibi ni agakino icyo ntashobora ni ukumenya ukayoboye. Emile ari kubora ni mucishe macye! Ahubwo reka ngire icyo mwira uwamwohereje ikuzimu: UZAMUSANGAYO

  5. ndumiwe, ubundi umuntu yaziraga ko ari imbwa, none uyu we yazize ko ari umugabo. Giramata yaramwikijije nyine, mwe muvuga ibyo ni uko mutazi Giramata uwo wriwe. Ariko ihora ihoze

  6. giramata ararengana. kabisa bamvumve:Usanga ibi birimo amamiliyoni anyerera uko souri zinyerera. Bacunge neza Uzasanga Obed ubu we na Giramata bari kubyumva kimwe cg na Mukashema.

  7. Obed arahombye tuuu! nge ibi narinarabisomye fb ariko ndabisobanukiwe neza. Ese uyu niwe Obed!!!! Yebaba weeee , sha ntiwapfundura n’udushumi tw’inkweto z’uyu mukire. Shaka uko wamwinjirira kundi.

  8. yebaba weee, ariko muzi ko mukomeje kutwambika isurambi, ababa malawi! kuba mukize -ntibibemerera kwambika abanyarwanda turi ino rwose isura mbi. yarapfuye kandi uretse impumyi, iriya modoka igaragaza ko ari impanuka rwose. stop

  9. hahhh! nubwo nsetse mu mbabarire. Mwabonye aho abantu batukana nk’abashumba hejuru y’urupfu, ntibanabihishe bakabiha abanyamakuru, uyu SHEMA na Giramata. Simbisubiramo, ariko ni mwirebere uko giramata yabwiye Shema ngo arasatuye we! egoko.

  10. naragenze ndabona, urupfu rwa Emile muracyarucuruza koko! Ubundi twamaze no kubimenya: obed nacyure Giramata, amukize ubundi bihite birangirira aho. uwapfuye yarapfuye sha kandi uwamwishe arazwi n’icyo ashaka akazakibona. Murekere aho ku tujijisha.

  11. kubwanjye ndumva Giramata arengana nkurikije amakuru yatanzwe nuwo porisi wakoze iperereza agaragaza uruhande rwa Giramata kandi koko ukurikije ko Giramata ntaruhare yarasigaranye ku mutungo wa nyakwigendera kandi akaba yaratandukanye na nyakwigendera bimuturutse ho kubwokwirengera; kubera amakimmbirane. njye ndumva Giramata ntaruhare abifitemo kuko iyo ashaka guhitana nyakwigendera yagombaga kwihangana bakagumana akamuhitana yitonze doreko umuntu mubana atabura uko aguhitana yanakuroga ugapfa utuje…. yegonyine kwizera biragoye ariko ntabimenyetso bihamya Giramata

    1. Ariko, ubundi ni iki bimaze gupfusha umuntu ugapfusha n’ururimi koko! mureke mbambwire, icyo mbonye muri iyi nkuru ni uko gusa uyu mugabo wari umukire utya anahinduranya amazina buri kanya, yagize ubucabiranya butari bucye mu buzima bwe bw’amayobera none n’urupfu rwe rubaye amayobera pe! Nta wamenya wasanga afite n’abntu yagiye akorera ubucabiranya mu bucuruzi baba baramwivuganye. Abakire ntiwamenya ibibahitana.

Comments are closed.

Ignore ce message si tu es déjà membre !


pour poursuivre la lecture et avoir accès à l’ensemble des archives

This will close in 20 seconds

Discover more from RADIO & TV EN LIGNE

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading