HOSPITALITE Home » Ndayishimiye yahuje Ruto, Kagame, Sama, na Samia ku kibazo cya DRC

Ndayishimiye yahuje Ruto, Kagame, Sama, na Samia ku kibazo cya DRC

Spread the love

Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye akaba n’umukuru w’umuryango w’ibihugu bya Africa y’i burasirazuba(EAC) yayoboye inama mu ijoro ryacyeye yahuje abategetsi b’akarere bari mu Misiri, ngo bige ku kibazo cy’umutekano mucye mu burasirazuba bwa DR Congo.  

Uhereye ibumoso: William Ruto, Evariste Ndayishimiye, Sama Lukonde, na Paul Kagame mu nama mu Misiri

Iyi nama yahuriyemo ba Perezida Samia Suluhu wa Tanzania, Paul Kagame w’u Rwanda, William Ruto wa Kenya, na Minisitiri w’intebe wa DR Congo Sama Lukonde hamwe na bamwe mu bashinzwe ububanyi n’amahanga bw’ibi bihugu. 

Aba bategetsi, bari mu Misiri mu nama ya COP27, baganiriye ku kibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa DR Congo, nk’uko ibiro bya perezida w’u Burundi bibivuga. 

EAC ivuga ko Uganda na South Sudan byiseguye ko bitabonetse muri iyi nama.

Umwuka mubi ukomeje gututumba hagati ya DR Congo n’u Rwanda mu gihe Kinshasa ikomeza gushinja Kigali gufasha inyeshyamba za M23 ubu zigenzura igice kinini cya teritwari ya Rutshuru. 

Imyanzuro y’iyi nama ntabwo iratangazwaImyanzuro y’iyi nama ntabwo iratangazwa

Kigali yakomeje guhakana ibyo ishinjwa na Kinshasa,cyane ko nta n’umutangabuhamya wigenga ubihamya, ndetse kuwa mbere habaye icyashoboraga kuba imbarutso muri iki gihe cy’umwuka mubi ubwo indege y’intambara ya DR Congo yageraga mu kirere cy’u Rwanda igasubira mu gihugu cyayo. Kigali igakomeza kugaragaza uko yo idashaka ubushotoranyi ikayireka ikigendera.

Nyuma y’uko Perezida Félix Tshisekedi avuze ko “twashojweho intambara n’abaturanyi” agasaba ko urubyiruko rwinjira mu gisirikare ku bwinshi, ababarirwa mu bihumbi bamaze kwiyandikisha kwinjira mu ngabo mu ntara ya Kivu ya Ruguru. 

Hagati aho, batayo y’ingabo za Kenya yoherejwe muri DRC mu rwego rw’ingabo z’akarere nayo kuwa mbere yageze i Goma, nk’uko ibinyamakuru byaho byabitangaje. 

U Burundi [muri Kivu y’Epfo] na Uganda [muri Ituri] bisanzwe bifite ingabo muri izo ntara za DR Congo, mu gihe Tanzania yakomeje kwifata ku kohereza ingabo muri iki gihugu. 

Ingabo zemejwe n’abakuru b’ibihugu bya EAC ni izo kurwanya imitwe yitwaje intwaro yose, yo muri DR Congo cyangwa mvamahanga, yanze gushyira intwaro hasi mu burasirazuba bwa DRC.

Uhereye ibumoso: William Ruto, Evariste Ndayishimiye na Paul Kagame mu nama mu Misiri

1 thought on “Ndayishimiye yahuje Ruto, Kagame, Sama, na Samia ku kibazo cya DRC

  1. Abagabo nyabagabo ubwo ikibazo bakicaye ko ! Baragitorera inyishu. Hama baze bakumire inyamabi zose.
    Gahungu de Bruxelles

Comments are closed.

Ignore ce message si tu es déjà membre !


pour poursuivre la lecture et avoir accès à l’ensemble des archives

This will close in 20 seconds

Discover more from RADIO & TV EN LIGNE

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading