HOSPITALITE Home » Ubufaransa busoje Opération Barkhane yo kurwanya intagondwa ziyitirira Islam muri Sahel

Ubufaransa busoje Opération Barkhane yo kurwanya intagondwa ziyitirira Islam muri Sahel

Spread the love

Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron kuri uyu wa gatatu aravugira ijambo mu mujyi wa Toulon, aza kuvugamo ko ashoje ku mugaragaro ubutumwa bwa gisirikare bumaze imyaka umunani mu karere ka Sahel bwo kurwanya intagondwa ziyitirira idini ya Islam.

Ubwo butumwa bwa gisirikare buzwi nka opération Barkhane, ntibukora kuva mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka. Muri uko kwezi ni bwo Ubufaransa bwatangaje ko bugiye gukura abasirikare babwo muri Mali.

Ku itariki ya 15 y’ukwezi kwa munani uyu mwaka, ni bwo abasirikare ba nyuma b’Ubufaransa bavuye mu kigo cya gisirikare cyabo cyo mu mujyi wa Gao muri Mali.

Ibiro bya Perezida w’Ubufaransa – Élysée – byavuze ko Macron ashaka gutangaza ibintu byihutirwa bishya kuva ubu bizajya bigenderwaho mu kohereza abasirikare b’Ubufaransa muri Afurika.

Igihe opération Barkhane yari igizwe n’abasirikare benshi, ni igihe yari irimo abasirikare 5,500 b’Ubufaransa.

Ubu butumwa bwari bwatangijwe mu mwaka wa 2013 bugamije guhagarika intambwe intagondwa zari zirimo gutera muri Mali.

Ibindi bihugu byari muri ubu butumwa icyo gihe butangira byari Niger, Tchad, Burkina Faso na Mauritania.

Ariko abakuru ba gisirikare n’abanyapolitiki bo mu Bufaransa bakomeje kugenda bagira impungenge ku kuntu ubwo butumwa bushobora kugera ku ntego yabwo.

Ni nyuma yuko babonye ukuntu bwugarijwe no gukomeza gukwirakwira kw’imitwe ifitanye isano na al-Qaeda n’umutwe wiyita leta ya kisilamu (IS) muri ako karere.

Hakiyongeraho n’urutonde rwakomezaga kwiyongera rw’abasirikare b’Ubufaransa bapfira muri ubwo butumwa – abasirikare 58 babwo barapfuye.

Abasirikare 5,500 b’Ubufaransa ni bo bari bari muri ubu butumwa ubwo ibikorwa by’intagondwa ziyitirira Islam byari bikaze cyane

Kwanga Ubufaransa gukomeje kwiyongera mu baturage bo muri ako karere – gutejwe umurindi n’imbuga nkoranyambaga hamwe n’amakuru atari ukuri agamije kuyobya ari ahantu henshi – byatumye akazi k’ubwo butumwa kadashimwa ndetse kabamo akaga.

Indi ngorane ubu butumwa bwahuye na yo ni ihirikwa ry’ubutegetsi muri Mali ryo mu mwaka wa 2020, aho abategetsi b’iki gihugu bashinje Ubufaransa kwivanga, ahubwo ku bijyanye n’umutekano bakayoboka abacanshuro bo mu Burusiya bo mu itsinda Wagner.

Macron yitezwe kuvuga ko Ubufaransa budatatiye urugamba rwo kurwanya intagondwa ziyitirira Islam zo muri ako karere, ariko ko ibikorwa byabwo ubu bizajya bishingira ku mabwiriza atandukanye n’ayo ubwo butumwa bwari bufite.

Abasirikare 3,000 b’Ubufaransa bazaguma muri Niger, Tchad na Burkina Faso.

Ariko ntibazajya bakora mu buryo bwigenga, ahubwo bazajya bakora gusa mu bikorwa bahuriyemo n’igisirikare cy’ibyo bihugu.

By’umwihariko, aba basirikare bakomeje kuguma mu butumwa, ubutumwa bwabo nta zina buzagira, bigaragaza ko ubu butakiri “ubutumwa buturutse hanze” nkuko opération Barkhane yari imeze.

Abasesenguzi bamwe bavuga ko Ubufaransa nta mahitamo menshi bwari bufite atari ukwemera ko opération Barkhane yananiwe akazi kayo, nyuma yuko agatsiko ka gisirikare kari ku butegetsi muri Mali gacanye umubano n’Ubufaransa mu buryo butunguranye.

Élie Tenenbaum, impuguke mu bya gisirikare wo mu kigo cy’Ubufaransa cyiga ku mubano w’ibihugu, Institut Français des Relations Internationales (IFRI), agira ati:

“Intego yo mu ntangiriro yari uguhagarika ikwirakwira ry’ubutagondwa bwiyitirira Islam muri Sahel no gushyiraho ubufatanye bukomeye n’igisirikare cya Mali.

“Uyu munsi ubwo bufatanye bw’ingenzi bwarasenyutse… mu gihe ubutagondwa bwiyitirira Islam burushaho kwaguka cyane muri ako karere, ndetse bukarushaho gushinga imizi mu muryango mugari [sosiyete]”.

Ubufaransa bwakomeje kugenda bwangwa n’abaturage bo muri aka karere

Paul Melly, umusesenguzi ku karere k’Afurika y’uburengerazuba, yavuze ko amakuba yo mu rwego rw’umutekano mu karere ka Sahel akomeye cyane kandi ko ashobora kuba arimo gukwirakwira.

Ati: “Uko ibintu bimeze mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Mali ubu bimeze nabi cyane. Ibi bihuhura inkeke ku mutekano ku majyaguru ya Burkina [Faso] no ku burengerazuba bwa Niger”.

Ibindi bintu bibera hanze y’ako karere na byo byatumye abategetsi b’i Paris bongera gutekereza kuri ubu butumwa.

Intambara yo muri Ukraine yerekanye ko hari ibyihutirwa biri mu marembo y’Ubufaransa ubwabwo, kandi ko amikoro macyeya ya gisirikare ashobora kuba yakoreshwa neza ahandi hantu hatari mu ntambara burimo gutsindwa muri Afurika.

Ikindi, mu rugamba rwo kugira ijambo muri Afurika rurimo kurwanirwa ku rubuga rwa internet no ku mbuga nkoranyambaga, Ubufaransa bubangamiwe no kuba bubona ko burimo kurushwa n’abadashyize imbere amahame yo gukora igishingiye ku gushyira mu gaciro – by’umwihariko Uburusiya.

Ihirikwa ry’ubutegetsi riherutse kubaho muri Burkina Faso – igihe abigaragambya bamagana Ubufaransa bafatwaga amashusho bazunguza amabendera y’Uburusiya – ryabonywe nk’indi gihamya y’ukuntu icengezamatwara ry’urwango ririmo gutuma abantu bo muri ako karere banga Ubufaransa.

Patrick Robert, umunyamakuru umaze igihe yandika kuri Afurika, aherutse kwandika mu kinyamakuru Le Figaro cyo mu Bufaransa ati:

“Iyo Ubufaransa buriyo, bushinjwa kwivanga. Iyo butariyo, bushinjwa gutererana. Icyo bukoze icyo ari cyo cyose, Ubufaransa buba buri mu ikosa”.

Uku guhindurira inshingano abasirikare babwo bari mu butumwa, ntabwo ari umuhate gusa wo kugabanya kuba mu kaga kw’abasirikare b’Ubufaransa bari muri ako karere, ahubwo ni n’umuhate wo kwigarurira kurushaho imitima y’Abanyafurika.

1 thought on “Ubufaransa busoje Opération Barkhane yo kurwanya intagondwa ziyitirira Islam muri Sahel

  1. Nkunda umugabo ntacyo ampaye, ariko nkanga nimbwa ntcyo intwaye.
    Nibitahire n’ubwo batumunze kuva cyera.
    Ariko ni abagabo niyo muhuye utambame baragutambamura.
    Nta bihaha bagira! utabizi azabimenya ni muhura.

    Buyenzi Christian muri Malawi

Comments are closed.

Ignore ce message si tu es déjà membre !


pour poursuivre la lecture et avoir accès à l’ensemble des archives

This will close in 20 seconds

Discover more from RADIO & TV EN LIGNE

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading