HOSPITALITE Home » Umunya-Iran wari umaze imyaka 18 yibera mu kibuga cy’indege yitabye Imana

Umunya-Iran wari umaze imyaka 18 yibera mu kibuga cy’indege yitabye Imana

Spread the love

Umunya-Iran, Merhan Karimi Nasseri wabaye mu Kibuga cy’indege mpuzamahanga cya ’Charles de Gaulle’ i Paris imyaka 18, yakiguyemo azize indwara y’umutima.

Merhan Karimi Nasseri yari amaze imyaka 18 yibera ku kibuga cy’indege

Merhan ni umwe mu bagabo bafite amateka atangaje ku Isi, kuko inkuru ye yaje no kuvamo igitekerezo cya filimi ’The Terminal’ yasohotse mu 2004.

Igaruka ku nkuru y’umugabo waheze ku kibugu cy’indege, akangirwa kwinjira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Uyu mugabo wavutse mu 1945 se yakomokaga muri Iran, nyina ari Umwongereza. Yavuye iwabo mu 1974 agiye kwiga mu Bwongereza. Amaze kwiga yasubiye iwabo, ariko aza gufungwa nyuma yirukanwa mu gihugu nta pasiporo, ashinjwa kwugumura ku butegetsi.

Merhan Karimi Nasseri yasabye icyangombwa cy’ubuhunzi kimwemerera kuba mu bihugu by’u Burayi, aza kugihabwa n’Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) mu Bubiligi.

Yaje kuvuga ko bamwibye igikapu cyarimo icyo cyangombwa muri gariyamoshi i Paris. Polisi y’u Bufaransa yaramufashe iramufunga, ariko iza kumurekura kuko nta cyangombwa kigaragaza inkomoko ye bari bafite.

Kuva ubwo nibwo yatangiye kuba mu Kibuga cy’indege mpuzamahanga cya ‘Charles de Gaulle’ i Paris, guhera mu 1988 kugeza mu 2006.

Iyi myaka yose uyu mugabo yayimaze arara mu ntebe zo ku kibuga, atangira kugenda aba inshuti n’abakozi baho n’abagenzi.

Umwanya munini yabaga ari gusoma ibinyamakuru no kwitegereza abagenzi.

Mu mwaka wa 2006 yaje kurwara ajyanwa kwa muganga, avuyeyo ashyirwa mu nzu zicumbikirwamo abatagira aho baba ariko aza kuhava agaruka ku kibuga.

Bivugwa ko yaje no guhabwa ibyangombwa by’ubuhunzi byashoboraga kumufasha kuva muri ubwo buzima bubi, ariko akanga kubisinya, akomeza kwibera ku kibuga cy’indege.

Merhan ni umwe mu bagabo bafite amateka atangaje ku Isi, kuko inkuru ye yaje no kuvamo igitekerezo cya filimi ’The Terminal’ yasohotse mu 2004.

Hari abaganga bakoze isesengura ku myitwarire ye, bagaragaza ko kubaho wenyine ku kibuga cy’indege byamwangije mu bwonko.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 12 Ugushyingo 2022, ubuyobozi bw’iki kibuga bwatangaje ko yitabye Imana azize umutima.

Abaganga n’abapolisi bo ku kibuga batangaje ko bagerageje gukora ibishoboka byose ngo barengere ubuzima bw’inshuti yabo y’igihe kirekire, gusa bikanga.

Ignore ce message si tu es déjà membre !


pour poursuivre la lecture et avoir accès à l’ensemble des archives

This will close in 20 seconds

Discover more from RADIO & TV EN LIGNE

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading