HOSPITALITE Home » Andi makuru: Hakizimana wishwe n’abarimo umugore we, umutwe wajugunywe mu mugezi

Andi makuru: Hakizimana wishwe n’abarimo umugore we, umutwe wajugunywe mu mugezi

Spread the love

Urukiko Rwisumbuye rwa Ngoma rwakatiye igifungo cya burundu abantu bane barimo abagabo batatu n’umugore umwe nyuma yo kubahamya icyaha cy’ubwicanyi bwakorewe umugabo w’uyu mugore uri mu bakatiwe, ubundi bakamuca umutwe bakajya kuwujugunya mu mugezi.

Uwishwe ni Hakizimana Boaz wivuganywe tariki 08 Ukwakira 2022 akaba yari umugabo wa Uwigiramahoro Mathilde uri muri aba bantu bane bahamijwe kumwica.

Abandi bahamijwe icyaha cyo kwica nyakwigendera ; ni Mbarushimana Jean Bosco, Munyeshara Isaac, Dushimimana Joel na Hagumiryayo Edouard ; bakaba barasomewe umwanzuro w’Urukiko tariki 24 Ugushyingo 2022.

Ubushinjacyaha buburana n’aba bantu, buvuga ko nyuma yuko bishe nyakwigendera, bamuciye umutwe bakoresheje umuhoro, ubundi bakamwambura imyenda yose bakawuzingazingiramo bakajya kuwujugunya mu mugezi uri mu Mudugudu wa Muguruka, Akagari ka Rurenge, Umurenge

wa Murama, Akarere ka Ngoma.

Ubushinjacyaha buvuga ko nyakwigendera yari yaraburanye mu bunzi isambu ye yari yaragurishijwe n’umugore we Uwigiramahoro Mathilde [ari mu bamwishe] ari na bwo bariya bantu batangiye gucura umugambi wo kumwivugana, bakaza no kugabagabana inshingano muri ubu bugizi bwa nabi.

Urukiko Rwisumbuye rwa Ngoma rwahanishije aba bantu igifungo cya burundu, rushingiye ku ngingo ya 107 y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Ni icyemezo cyasomewe ahabere icyaha ari na ho habereye urubanza.

Iyi ngingo igira iti “Umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.”

4 thoughts on “Andi makuru: Hakizimana wishwe n’abarimo umugore we, umutwe wajugunywe mu mugezi

  1. Erega mujye mumenyako twajwemo satani arigukora ndetse cyane kuko ntamuntu wakoribyo

Comments are closed.

Ignore ce message si tu es déjà membre !


pour poursuivre la lecture et avoir accès à l’ensemble des archives

This will close in 20 seconds

Discover more from RADIO & TV EN LIGNE

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading