HOSPITALITE Home » Somalia: Igitero kuri hoteli Villa Rays cyarangiye abasivile umunani bapfuye

Somalia: Igitero kuri hoteli Villa Rays cyarangiye abasivile umunani bapfuye

Spread the love

Abashinzwe umutekano muri Somalia basoje urugamba rw’amasaha arenga 20 byabasabye kugira ngo bisubize hoteli yari yigaruriwe n’intagondwa mu murwa mukuru Mogadishu ku mugoroba wo ku cyumweru.

Polisi ivuga ko abantu nibura 14, barimo abasivile umunani, biciwe muri icyo gitero.

Intagondwa zo mu mutwe wiyitirira Islam wa al-Shabab, wavuze ko ari wo wakoze icyo gitero, zari zihishe muri kimwe mu byumba bya hoteli Villa Rays.

Ababibonye babwiye URTV ko bumvise ibiturika hamwe n’amasasu kuri iyo hoteli.

Polisi ya Somalia yavuze ko abantu 60 batabawe bakurwa muri iyo hoteli, iri hafi y’ibiro bya perezida wa Somalia.

Hamwe n’abo basivile umunani bapfiriye muri icyo gitero, umusirikare umwe na we yishwe ndetse n’abarwanyi batanu ba al-Shabab baricwa, nkuko byemejwe n’umuvugizi wa polisi Sadik Dodishe.

Hoteli Villa Rays, inazwi ku izina rya Villa Rose, ikunze kuba irimo abategetsi bo muri leta ya Somalia, ndetse abaminisitiri benshi bemeje ko batabawe bakurwa muri iyo hoteli.

Nibura Minisitiri umwe, Mohamed Ahmed, yatangajwe ko yakomerekeye muri icyo gitero, mu gihe undi, Minisitiri w’ibidukikije Adam Aw Hirsi, we yabwiye abanyamakuru ko yarokotse igitero.

Aganira n’itangazamakuru mpuzamahanga, Hirsi yavuze uko igiturika cya mbere cyagenze, ati:

“Twasengaga amasengesho ya nimugoroba mu musigiti muto wo muri hoteli nuko habaho igiturika cyane, cyatuzibye amatwi, cyaturitse cyane, kimena ibirahure by’ahantu hose, gitigisa umusingi [fondasiyo] w’inyubako twari twahuriyemo.

“Igiturika kikimara kuba twagize akanya k’agahenge k’amasegonda 120 hagati y’icyo giturika n’uko abasirikare b’abaterabwoba bagenda n’amaguru baza”.

Umubare utamenyekanye w’abateye, bitwaje ibiturika n’imbunda, ni bo bagize uruhare muri icyo gitero, nkuko abapolisi babibwiye ibiro ntaramakuru Reuters.

Umwe mu babibonye yavuze ko yumvise “igiturika cyane, cyakurikiwe no kurasana n’imbunda gukomeye”.

Ahmed Abdullahi, utuye hafi y’aho byabereye, yabwiye Reuters ati: “Twahungabanye. Turi mu nzu, twumva urusaku rw’amasasu”.

Mohammed Abdi, umwe mu bapolisi, yavuze ko bamwe mu bategetsi bo muri leta ya Somalia batabawe aho kuri hoteli Villa Rays, nyuma yo kunyura mu madirishya bahunga.

Mu kwezi kwa munani, amezi atatu nyuma yuko ageze ku butegetsi, Perezida wa Somalia Hassan Sheikh Mohamud yasezeranyije “intambara isesuye” kuri izi ntagondwa ziyitirira Islam, nyuma y’igitero zari zagabye kuri hoteli Hayat, nayo y’i Mogadishu. Icyo gihe abantu barenga 20 barapfuye.

Amezi abiri nyuma yaho, ibitero bibiri by’ibisasu byo mu modoka hafi y’amasangano y’imihanda i Mogadishu byishe abantu nibura 100. Al-Shabab yigambye ko ari yo yagabye n’icyo gitero.

Perezida Mohamud nyuma yaho yakoranyije igisirikare cya Somalia n’imitwe y’abarwanyi ishingiye ku moko ishyigikiwe na leta, mu rwego rwo gufata ibyaro n’imijyi bakabyaka al-Shabab, igenzura igice kinini cy’iki gihugu.

Umunyamakuru ,dukesha iyi nkuru, ukurikiranira hafi inkuru zo kuri Afurika Andrew Harding, aherutse kuba ari kumwe n’umutwe (bridage) wihariye wo mu gisirikare cya Somalia, uzwi ku izina ry'”umurabyo”, ufashwa n’Amerika, ugira uruhare rukomeye muri uko guhashya al-Shabab.

Al-Shabab ifite amateka maremare yo kwibasira hoteli zizwiho kugendererwa (kuganwa) n’abategetsi bo muri leta hamwe n’abanyamahanga.

Intego y’ibanze ya al-Shabab ni uguhirika leta ya Somalia no gushyiraho ubutegetsi bwayo bwite bushingiye ku buryo bukaze isobanuramo amategeko ya kisilamu.

Ignore ce message si tu es déjà membre !


pour poursuivre la lecture et avoir accès à l’ensemble des archives

This will close in 20 seconds

Discover more from RADIO & TV EN LIGNE

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading