HOSPITALITE Home » KENYA: Umugabo w’imyaka 60 wagurishije imitungo ye yose, umugore w’ikizungerezi yamuriye miliyoni 6 asigara ari umutindi.

KENYA: Umugabo w’imyaka 60 wagurishije imitungo ye yose, umugore w’ikizungerezi yamuriye miliyoni 6 asigara ari umutindi.

Spread the love

Umunya-Kenya, Tom Ikonya w’imyaka 60 yagiye mu mujyi gushaka inzu yo gukoreramo ubucuruzi afite amashilingi ya Kenya ibihumbi 700 (arenga Miliyoni 6 Fw) ubu nta n’urumiya afite kubera ubwiza bw’umugore.

Bwana Tom Ikonya w’imyaka 60

Uyu mugabo w’imyaka 60 yagurishije umutungo we yiyemeza kujya gushaka inzu azakoreramo ubucuruzi mu Mujyi wa Maragua mu bilometero 78 uvuye mu Murwa Mukuru Nairobi, gusa nyuma y’iminsi irindwi ubu ni umutindi.

Ibyamubayeho ni agahomamunwa, amafaranga yose yamushizeho anajyamo amadeni bitewe n’umugore wamweretse ikimero agatwarwa, ashirira mu maraha, amuta nta n’urwo kwishima amusigiye.

Ati “Nageze mu Mujyi wa Maragua tariki 10 Ugushyingo 2022, mu minsi itarenze irindwi nari maze kuba ntaho nikora, nta n’urumiya nsigaranye yewe nta n’itike insubiza iwanjye mfite.”

Yasobanuye ko gahunda ye kwari ukuruhukira muri uyu mujyi iminsi nk’ibiri ubundi agatangira gushaka inzu yagombaga gucururizamo inyama zitogosheje.

Mu mvugo igaragaza ko yabaye ikigwari, Ikonya avuga ko yinjiye mu kabari, hanyuma mu minota mike aho yari yicaye hahise huzura abagore n’abagabo kugira ngo abagurire.

Ati “Kubera ubugwaneza bwanjye nisanze aho nari nicaye hamaze kuba nk’ibirori. Ndibuka ako kanya nahise ntumiza inzoga umunani ntanga amashilingi 6.320 (arenga ibihumbi 55 Frw). Kwizera umugore byanshuje utwanjye twose nsigara nishyura n’amadeni…”

Muri icyo gihe yari ari kugurira abo bantu, ngo hari umugore wamugumye iruhande gusa ngo ntabwo yari amuzi nubwo yahoraga amubwira ko agomba kwitonda, kuko kuba yasinda kandi afite amafaranga byashoboraga kumukururira ibyago.

Ibi ngo byatumye amwizera kuko yari yahereye kare amugaragariza ko amwitayeho ndetse anamugira inama z’uko yakwitwara mu kwirinda ibyago yahura na byo mu gihe yaba yafashwe n’inzoga.

Kubera ko mu masaha ya saa tanu z’ijoro ako kabari kagombaga gufunga, saa 10:45 ba nyir’akabari batangiye gushaka uburyo bafunga, ari na ko n’abanywi batangira gutaha.

Ati “Nanzuye ko ngomba gufata icyumba aho, cyishyurwaga amashilingi 300 ku ijoro. Wa mugore yarabyanze ahubwo ambwira ko iwe ari heza ndetse ko yananshumbikira.”

Ntako abandi bagabo batari bagize ngo baburire Ikonya kugendera kure uwo mugore ariko yavuniye ibiti mu matwi, bajyana iwe bamarana iminsi itandatu.

Ikonya ati “Koko Imana yaremye Isi mu minsi itandatu, uwa karindwi iraruhuka, nanjye muri iyo minsi nafashwe neza uwa karindwi amafaranga anshiraho nta n’urwara rwo kwishima nsigaranye.”

Avuga ko gahunda ya buri munsi ari kumwe n’uwo mugore, yari ukubyuka bagasenga, bakoga, hanyuma bagafata ifunguro rya mu gitondo, ubundi bakazenguruka umujyi bwakwira ibindi bigakomereza mu buriri.

Uwo mugore wari waryohewe n’amafaranga y’uyu musaza, yumvise umushinga wo gucuruza inyama Ikonya yari afite, ahita amwereka ko hari aho ashobora kuyimubonera, amusaba agera ku mashilingi ibihumbi 350 (arenga miliyoni 3 Frw).

Uyu musaza ku munsi wa kane, amafaranga yari asigaranye ntiyageraga kuri miliyoni 3 Frw. Nyuma uwo mugore yamubwiye ko byose byishyuwe ariko hakenewe abakozi bamenyereye ubwo bucuruzi ndetse n’andi mashilingi ibihumbi 100 (arenga ibihumbi 870 Frw) yo kwishyura uruhushya rwo gucuruza.

Hakurikiyeho kuguriza uwo mugore andi mashilingi ibihumbi 50 (arenga ibihumbi 400 Frw) byo kwikenuza, nyuma aza kumubwira ko hari aho agiye aza kugaruka nyuma y’isaha.

Ikonya ati “Yansubije ikarita yo kuri banki (ATM), sinabyitaho nkomeza gutumiza inzoga, kuko hari n’agakapu yari asize hafi yanjye karimo imyenda yose, nta bindi natekereje.”

Nyuma y’amasaha atandatu uyu musaza yahamagaye ya nimero asanga ntabwo ikiriho. Hari inzoga zanyowe zitishyuwe agiye kureba asanga agomba kuzishyura amashiringi 3100 (arenga ibihumbi 27 Frw).

Nta mafaranga yari asigaranye kuko andi yose yari afitwe n’uwo mugore, ati “koko ubwenge buza ubujiji buhise, inzoga zose zahise zimvamo, ntangira gutekereza ibintu byinshi. Nabaye nk’ukubiswe n’inkuba, ntekereza uko ndi bwikure aho.”

Nyuma yasabye urushushya rwo kujya gushaka amafaranga kuri banki, bamuha umukozi wo kumuherekeza ngo adatoroka. Yagezeyo akigera ku cyuma arumirwa, ati “Kuba ufite za miliyoni, ubu bakaba bakubwira ko kubikuza ibihumbi icumi by’amashilingi ya Kenya bidakunda kuko ntayo uhafite.”

Yarebye amafaranga yari asigaranyeho asanga ni amashilingi 8,78. Kubyumva byabanje kumugora ariko arabyakira asaba kumujyana mu rugo kwa wa mugore, agezeyo asanga harafunze.

Yaramuhamagaye, ku bw’amahirwe amwitaba amubwira ko muri iyo minsi itandatu bamaranye bari mu kabari aho kuba mu rugo rwe kuko umugabo we w’umusirikare yari mu rugo.

Ati “Kubera inkuru numvise z’abo byabayeho, nanjye nahise ntekereza ko ubwo ngiye mu mubare w’abagabo bacuritswe ubwenge n’umwana w’umukobwa, atabikoze ku ngufu ahubwo mu mahoro atuje cyane.”

The Nation yanditse ko nyuma yahamagaye mukuru we ngo amurwaneho abone ayo kwishyura n’amucyura akamugeza iwe.

Ikonya avuga ko nubwo uwo mugore yamusize iheruheru, azakorera andi, yemeza ko yize isomo riruta ayandi yose yabonye ndetse ko agiye kongera kubatizwa, akareka inzoga ndetse n’ibirangaza.

Ignore ce message si tu es déjà membre !


pour poursuivre la lecture et avoir accès à l’ensemble des archives

This will close in 20 seconds

Discover more from RADIO & TV EN LIGNE

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading