HOSPITALITE Home » Umusore yahamijwe icyaha cyo kwica umukobwa wari wamusuye mu rugo nyuma yo kugira umujinya kuko igitsina cye kitakoraga

Umusore yahamijwe icyaha cyo kwica umukobwa wari wamusuye mu rugo nyuma yo kugira umujinya kuko igitsina cye kitakoraga

Spread the love

Umuhungu w’umutekinisiye muri Laboratwari witwa Ross McCullam yahamijwe icyaha cyo kwica umukobwa mugenzi we bakoranaga witwa Megan Newborough.

McCullam yanize Megan Newborough w’imyaka 23 y’amavuko mbere yo kumwica amufashe ingoto nyuma yo kumutumira iwe ku ya 6 Kanama 2021.

Ku mugoroba wo ku ya 6 Kanama umwaka ushize, Madamu Newborough yavuye iwe muri Nuneaton, abwira umuryango we ko yahuye na McCullam arimo agenda. Yatwaye imodoka mu rugo ajya gusangira n’ababyeyi be i Coalville. Ababyeyi be bombi bari basohotse. Mu minota 40 akihagera, yari yamaze kumwivugana.

McCullam wemeye ibyabaye ariko agahakana ubwicanyi, mbere yari yavuze ko yishe Megan Newborough, ubwo bari bakundanye bitarenze ukwezi, byaturutse ku gutongana gushingiye ku mubiri, avuga ko iryo hohoterwa rishingiye ku gitsina ryabaye kuva mu bwana bwe ryatewe no gukora imibonano mpuzabitsina na we.

Kuri uyu wa mbere tariki 12 Ukuboza, uyu musore w’imyaka 30 yahamijwe ibyaha mu rukiko rwa Crown i Leicester, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyabanje gasuzumwa mugihe kingana n’isaha n’igice n’Abacamanza.

McCullam yakoreshaga ibinini bya Tadalafil, byakoreshwaga mu kwivura imikorere mibi y’ubugabo bwe, yari yatumije kuri interineti nyuma y’imibonano mpuzabitsina bumvikanyeho icyumweru ikorwa byaje kuviramo urupfu uwahohotewe. Bivugwa ko McCullam yatumiye nyakwigendera ubwo ibinini byahageraga, mbere y’uko amwica amunize ingoto.

Umwe mu bagabo witwa John Cammegh Kc ukurikiranira hafi urubanza avuga ko yabwiwe ko yumvaga bombi batongana bikomeye, kuko yari yasuguwe bikomeye n’umukobwa.

‘Yamuzizaga ko igitsina cye kitakoraga, aho uwo musore yahise agira umujinya w’umurandurazuzi atangira kumwangira ibintu byose muri icyo gihe n’ibintu byose bitagishobotse.’

Gusa McCullam yahakanye yivuye inyuma ibyo yashinjwe byo kwica avuga ko ahubwo uwo mukobwa yishwe n’indwara y’ihungabana yatewe no kujagarara kuko atabishakaga.

Mu rubanza rwabereye mu rukiko rwa Crown i Leicester, abashinjacyaha bavuze ko McCullam ariwe wishe umukobwa Newborough, warusanzwe utuye i Nuneaton, Warwickshire, hagati ya Saa mbili n’iminota umunani z’ijoro (8.08pm) na Saa mbili n’iminota mirongo ine n’icyenda z’ijoro (8.49pm).

Urwo rukiko ruvuga ko ubwo bwicanyi bwabaye nyuma gato y’uko uwo mukobwa w’umukozi muri HR Newborough, ubwo yari yasuye McCullam mu gihe bombi bari basanzwe bakorera hamwe mu kubumba amatafari mu rugo iwe.

Igitangazamakuru cya DailyStar cyavuze ko McCullam yashatse kuzibanganya ibimenyetso, agerageza ku jugunya umurambo we ndetse na telefone ye ngendanwa asiba ubutumwa bwamubazaga nimba yarameze neza.

Yaje gutamazwa mu mashusho ubwo yaje kwiyemerera ko yarebye filime z’urukozasoni nyuma y’amasaha make yo kumwica.

Ni ibintu ubwe nawe yaje kwemerera urukiko wa Crown i Leicester mu Ugushyingo ko yarebye filime z’urukozasoni (Porno), ati: ‘‘Yego n’ibigufasha, bituma umererwa neza mugihe gito.’’ John Cammegh KC, ukurikiranye icyaha, yabajije McCullum ati: ‘‘Nibyo wakoze saa moya za mu gitondo, mu minota 17, nyuma yo kwica Megan?’’

McCullum yahise aseka agira ati: ‘‘Yego. Ndi inyangamugayo rwose. Nzi ukuntu ububi bwabyo bishobora kungaragaza.’’

Ku wa gatanu, tariki ya 16 Ukuboza, McCullam nibwo azakatirwa mu rukiko rwa Crown i Leicester.

Ignore ce message si tu es déjà membre !


pour poursuivre la lecture et avoir accès à l’ensemble des archives

This will close in 20 seconds

Discover more from RADIO & TV EN LIGNE

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading