HOSPITALITE Home » RIP: Rurangiranwa Pele wafatwaga nk’umwami wa ruhago ku Isi yapfuye

RIP: Rurangiranwa Pele wafatwaga nk’umwami wa ruhago ku Isi yapfuye

Spread the love

Umunya-Brésil Edinson Arantes do Nascimento wamamaye mu mupira w’amaguru nka Pele, yitabye Imana kuri uyu wa Kane tariki ya 29Ukuboza 2022.

Uyu Edinson Arantes do Nascimento, mukambwe wari ufite imyaka 82 y’amavuko yafatwaga nk’umwami w’umupira w’amaguru ku Isi.

Uyu mukambwe usangiye agahigo na Neymar Jr ko gutsindira Brésil ibitego 77, yabaye igihangange ubwo yafashaga igihugu cye cya Brésil gutwara Igikombe cy’Isi cyo mu 1958. Ku myaka 18 y’amavuko, icyo gihe yatsindiye Brésil ibitego bibiri ku mukino wa nyuma yatsinzemo Suède yari yakiriye iryo rushanwa. Ibikombe bitatu by’Isi yatwaranye na Brésil harimo icyo mu 1958, 1962 ndetse n’icyo mu 1970.

Usibye kuba afite agahigo ko kuba umukinnyi ukiri muto kurusha abandi watsinze igitego mu mateka y’Igikombe cy’Isi (ku myaka 17), Pele anafite umuhigo wo kugitsindamo ibitego 12 akanatanga imipira 10 yavuyemo ibitego mu mikino 14 yagikinnyemo.
Kuri ubu bivugwa ko Pele yatsinze ibitego 1,281 mu mikino 1,363 yakinnye kugeza mu 1977 ubwo yasozaga umupira akinira New York Cosmos.
Pele nyuma yo gusoza umupira w’amaguru yagizwe Ambasaderi wa ruhago ku Isi.
Muri 2013 yahawe igihembo cyiswe ’FIFA Ballon d’Or Prix d’Honneur’ mu rwego rwo kumushimira kubera ibyo yagezeho mu mupira w’amaguru. Muri 2020 bwo yashyizwe mu kipe y’ibihe byose y’abakinnyi batwaye Ballon d’Or, n’ubwo atigeze yegukana iki gihembo.
Mu bafashe iya mbere mu kumwunanira harimo Marcus Rashford wa Manchester United cyo kimwe na rutahizamu Kylian Mbappé wa Paris Saint-Germain wavuze ko “umurage yasize uzahoraho”.

Ignore ce message si tu es déjà membre !


pour poursuivre la lecture et avoir accès à l’ensemble des archives

This will close in 20 seconds

Discover more from RADIO & TV EN LIGNE

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading