HOSPITALITE Home » Belgique: Inkuru ibabaje ku Munyarwanda wari waburiwe irengero!

Belgique: Inkuru ibabaje ku Munyarwanda wari waburiwe irengero!

Spread the love

Umunyarwanda Yves-Marie Umuhire wabaga mu Bubiligi wari waburiwe irengero mu gihe umuryango we wari umutegereje ngo aze basangire Noheli, yabonetse yarapfuye.

Inkuru y’urupfu rw’uyu Munyarwanda Yves-Marie Umuhire w’imyaka 38 y’amavuko, yemejwe n’Ubushinjacyaha bukuru bw’i Bruxelles mu itangazo bwashyize hanze kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Ukuboza 2022.

Yves-Marie Umuhire wari waburiwe irengero kuva ku wa Gatanu w’icyumweru gishize tariki 23 Ukuboza 2022, yasanzwe yapfuye ku wa Kabiri tariki 27 Ukuboza 2022 kuri butiki ya 412 iri muri uyu murwa mukuru w’u Bubiligi, i Bruxelles.

Yves akibura hakoreshejwe ingufu zose ngo aboneke nubwo yaje kuboneka atakiri mu isi y’abazima
Akiboneka umuryango washimiye abawufashije mu ku mushakisha

Nyakwigendera yaherukaga kugaragara ubwo yajyaga mu kabyiniro ahitwa Avenue Louise, aho nyuma yuko abuze, umuryango we wahise wiyambaza Polisi.

Ubushinjacyaha bw’i Bruxelles buvuga ko uyu Munyarwanda yasanzwe yapfiriye ku ngazi (escalier) zo kuri aka kabyiniro, aho iperereza ryagaragaje ko yazize impanuka yo kwikubita hasi kuri izi ngazi.

Nibyiza ko bisobanuka ko ubutumwa bwacicikanye kuri réseaux social buvuga ko harimo ibindi biri mu iburirwa irengero rya Yves kwari ugushyushya imitwe. URTV yihanganishije umuryango we by’umwihariko kandi URTV IJWIRYURUGWIRO ibufurije umwaka mushya muhire wa 2023 uzira ibindi byago nk’ibi wuje urugwiro.

Uru rwego rw’ubutabera mu Bubiligi rwatangaje kandi ko ikirego cyo kuba hari umuntu wagize uruhare mu rupfu rw’uyu Munyarwanda cyahise gishyingurwa kuko yazize impanuka nkuko byagaragajwe n’iperereza.

1 thought on “Belgique: Inkuru ibabaje ku Munyarwanda wari waburiwe irengero!

  1. Uyu yari yayavugishije abatari bacye kandi ubona ko ari nya munsi itarengwa yamwirengeje! Anyway RIP bro. Ugiye ukiri muto.

Comments are closed.

Ignore ce message si tu es déjà membre !


pour poursuivre la lecture et avoir accès à l’ensemble des archives

This will close in 20 seconds

Discover more from RADIO & TV EN LIGNE

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading