HOSPITALITE Home » M23 yemeye gutanga ikigo cya gisirikare cya Rumangabo

M23 yemeye gutanga ikigo cya gisirikare cya Rumangabo

Spread the love

Inyeshyamba za M23 zemeje ko kuwa kane zizarekura ikigo cya gisirikare cya Rumangabo zikagishyikiriza ingabo z’akarere ka Africa y’iburasirazuba zoherejwe muri DR Congo.  

Itangazo ryasohowe n’umuvigizi w’uyu mutwe Lawrence Kanyuka, rivuga ko ibi bizakorwa mu “gushyira mu bikorwa imyanzuro y’inama nto ya Luanda” no gutanga umusanzu wabo “ku muhate w’akarere wo kubona amahoro muri RDC”. 

Mu kwezi gushize, ubwo M23 yarekuraga agace ka Kibumba igisiraikare cya DR Congo cyise iki gikorwa ‘umutego’ no ‘kwiyamamaza’.

Ikigo cya gisirikare cya Rumangabo ni kimwe mu binini biri mu burasirazuba bwa DR Congo, giherereye muri teritwari ya Rutshuru ku ntera ya 45km mu majyaruguru ya Goma. 

Iki kigo cya Rumangabo cyafashwe na M23 mu mirwano ikarishye yabaye mu Ukwakira(10) umwaka ushize.  M23 ivuga kandi ko “bitandukanye n’ibivugwa mu binyamakuru” wavuye mu gace ka Kibumba washyikirije ziriya ngabo mu kwezi gushize. 

BBC yabajije umwe mu bagize ziriya ngabo z’akarere zizwi nka EACRF niba ibivugwa ko M23 itavuye muri Kibumba hari ishingiro bifite, asubiza ko yahavuye. 

Uyu musirikare mukuru utifuje gutangazwa, mu butumwa bwanditse, yagize ati: “Kuva EACRF yafata Kibumba, nta mirwano iravugwa mu gace ka Kibumba. Igikurikiyeho ni ukuva nk’uko [kwa M23] muri Rumangabo”.

Ibinyamakuru muri Congo biravuga ko inyeshyamba za M23 ubu zafashe ‘centre’ ya Nyamilima muri Rutshuru zisatira umujyi wa Ishasha uri ku mupaka wa DRC na Uganda.  

M23 ivuga ko yamagana “ibitero by’ubutitsa” by’ingabo za leta ku birindiro byayo bitandukanye. 

Ingabo za leta nazo zivuga ko M23 – zita umutwe w’iterabwoba ufashwa n’igisirikare cy’u Rwanda – ariyo itera ibirindiro byayo. 

U Rwanda ruhakana ibyo rushinjwa na Kinshasa ko rufasha M23.

1 thought on “M23 yemeye gutanga ikigo cya gisirikare cya Rumangabo

  1. Nibapfe kugerageza, bahabasubize. Gusa nibatemera kumvikana bazongera bahafate. Mbabeshye se…. Ubu batanze inda ya bukuru. Hahhhhh, umwitangirizwa.

Comments are closed.

Ignore ce message si tu es déjà membre !


pour poursuivre la lecture et avoir accès à l’ensemble des archives

This will close in 20 seconds

Discover more from RADIO & TV EN LIGNE

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading