HOSPITALITE Home » Mukaboduwe icyatumye atuma Oded Guhangayikisha Gentille!

Mukaboduwe icyatumye atuma Oded Guhangayikisha Gentille!

Spread the love

Muri rwaserera yatangiye mu myaka micye ishize mu rugo rw’abari bashyingiranywe bakunda nye, Emile wiyise Noel na Gentille, uyu Zena yibasiye umubano wabo aho Emile yari agiye gusaba no gushyingiranwa na Gentille mu Rwanda.

Mucyecuru Zena na Odeb umwambari we mu gutesekesha Gentille umubyeyi w’abana batatu.

Burya rero koko akiziritse ku muhoro gashyirwa kawuciye! Nyuma yo guteza imidugararo muri uwo muryango, yaje kuvamo ubutane, Zena yaje gutanga mission igamije kurimbura burundu ibya Emile na Gentille. Mu gikorwa Zena asa nkutarakoze wenyine iyo wumvise uko yahwituraga Obed (Umva audio yuzuye amacakubiri), haje gushakishwa ishyano ryagerekwa kuri Gentille , maze bakamurandurana n’imizi.

Mukaboduwe nkuko audio ibivuga, yahaye ubutumwa Obed, ubutumwa simusiga, ndetse ikinyamakuru cyari gishingiye kuri iyo mission gishyirwa kuri murandasi. Gusa kuri ubu twandika iyi nkuru icyo kinyamakuru cyakuwe ho, iyo ugishatse ntukibona. Igishoboka ni uko ishakisha rya Google rikwereka ko cyahozeho ariko iyo ukurikiranye inzira Google ikwereke z’inkuru ku muryango rukumbi kibasiraga, usanga kitagishobora kuboneka.

URTV, mu kugwiza urugwiro no kwanga guhezwa mu rujijo rw’abasomyi n’abakurikirana URTVfm, twagerageje kubaza uwiyita Umwana w’umutabyi “Odeb” kuri telephone ye igendanwa nayo ntiyatwitaba. Kandi twagerageje kuvugisha Zena, umwe mubari hafiye ukurikirana URTV atwizeza ko aramusaba uburenganzira akaduha nimeroye, ariko nabyo ntibayje gukunda. Ikibazo gikomeye ni iki: ” Mukaboduwe Zena ukuze bigeze aha ni iki cyatumye atuma Oded Guhangayikisha Gentille? Kugeza aho Inzego z’umutekano za Malawi zitaye buhumyi Gentille mu gihome.

Umukunzi w’ijwi ry’urugwiro uri Pretoria (wanze ko amazina ye atangazwa), wakunze gucumbikira Emile akiva mu Rwanda, aho ngo barananaga mu kazu gato yabagamo, yagaragarije URTV ko umutungo Emile yari afite ukomoka kuri Hadji wari umugabo wa Zena. Akaba we abona ko nyuma y’aho Zena na Hadji batagicana uwaka, Zena akigumira muBubiligi, naho Hadji akigarukira muri Afrika byaba ari inzika n’urwango rwazabiranije uyu mucyecuru bikamutera kwijandika muri izi nzangano. Uyu mutangabuhamya avuga ko ngo Zena atashimishijwe n’uko bagabanye na Emile kandi ngo no mugushyingiranwa kwa Emile na Gentille we ntiyabikozwaga.

Mu ishakisha ryihariye iki kinyamakuru cyakuwe kuri murandasi, Google ikwereka ko cyanditse inkuru 50 kuva cyabaho kugeza kivuyeho , kandi zose zibasira umuryango umwe
Kumenya gusaza utanuranije ni ingenzi

None ni iki koko cyaba gituma

Mukaboduwe Zena ukuze bigeze

aha atuma Oded guhangayikisha

uyu mubyeyi atesheje ibibondo

bitatu nyuma y’aho impanuka

idasobanutse yahitanye papa

w’abo bana; raporo ya muganga

ikagaragaza ko mu mubiriwa

nyakwigendera hari kuzuye mo uburozi.

Ikindi kitumvikana ni uko aho nyakwigendera

yari yagorobereje, bishoboka cyane ko ariho

yaririye ako kabi hirengagizwa mu gukora iperereza.

6 thoughts on “Mukaboduwe icyatumye atuma Oded Guhangayikisha Gentille!

  1. ndababaye, ubu nk’uyu ashaje asize nkuru ki! sinciye urubanza, ikingenzi nuko amoko arari akwiye kuzanwa mu miryango; iyi generation nirangira ahari bizagabanuka. mbega audio weee

  2. Sinemera ko iriya audio ari ukuri! niba kandi ari n’ukuri bizabazwe uwayihawe. ikindya ni uko Emile yariwe n’ingengera yikuriye mu rwanda akayikiza, ikamwitura ku mwicisha;

  3. Iyi file tuyiharire ubutabera nkuko bisanzwe. Gusa nibiba ngombwa na embassy yacu iri lilongwe ibikurikirane kuko birimo ingendabitekerezo rwose. Ese ubu ububiligi bwo ntacyo bwa kora koko. URTV ndabashimye kugushyira hanze iriya audio, izafasha.

  4. Mbega audio weee! Nta gitangaza kirimo imvugo isa nanyirayo, akabaye icwende nti koga pe. Ni iki kindi se cyiza cyava kuri zena; ahubwo ndibaza akwiye gukurikiranwa kubw’urwango abiba.

    1. Grace, sha ndumiwe pe! ubu se koko kubera iki Gentille yihereranya iki kibazo kugeza bigeze aha! yagombaga kugeza iyi audio ku nzego zibishinzwe hakiri kare; ndibaza ariko ababishinzwe bizabageraho kuko byasutswe hanze.

  5. Ese Mukaboduwe aracyavugwa! Narinziko ari mugihome. Gusa azafatwa tuu ! Naho iriya audio nicyo gisubizo cy’icyo ahora iyo nzirakarengane.

Comments are closed.

Ignore ce message si tu es déjà membre !


pour poursuivre la lecture et avoir accès à l’ensemble des archives

This will close in 20 seconds

Discover more from RADIO & TV EN LIGNE

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading