HOSPITALITE Home » Cameroun: Umunyamakuru uzwi cyane wari warabuze basanze yapfuye

Cameroun: Umunyamakuru uzwi cyane wari warabuze basanze yapfuye

Spread the love

Umunyamakuru wa radio uzwi cyane muri Cameroun basanze umurambo we hanze gato y’umurwa mukuru Yaoundé nyuma y’uko abuze mu gisa no gushimutwa kuwa kabiri ushize.

 

Martinez Zogo yishwe nyuma yo gukorerwa iyicarubozo umurambo ukajugunywa mu mbuga ngari hanze ya Yaoundé

Martinez Zogo yari umukuru wa Radio yigenga yitwa Amplitude FM kandi yakoraga ikiganiro gikunzwe cyane kitwa “Embouteillage”.  

Amplitude FM yatangaje ko “iri mu cyunamo” nyuma y’uko umubiri wa Zogo ubonetse ku cyumweru mu gitondo “nyuma yo gukorerwa iyicarubozo n’abamwishe”.  

Vuba aha, Zogo yavugiye kuri radio igikorwa gikekwa cyo kunyereza imari ya rubanda kirimo abacuruzi bakomeye n’abategetsi bo hejuru, nk’uko bivugwa n’umuryango w’abanyamakuru batagira umupaka, Reporters Sans Frontières, RSF.

RSF ivuga ko Zogo, w’imyaka 51, yashimuswe kuwa kabiri ushize nijoro n’abantu bamutwaye mu modoka ya Land Cruiser y’umukara. 

Umuvigizi wa Amplitude FM, hamwe n’umugore wa Zogo, nibo bemeje ko umurambo wabonetse ari uwe, aho wari wajugunywe mu mbuga ngari hanze gato ya Yaoundé. 

Ishyirahamwe ry’abanyamakuru muri Cameroun ryasohoye itangazo rivuga ko Zongo yazize “urwango n’ubunyamaswa”.

Ryongeraho riti: “Ubwisanzure bw’itangazamakuru buri he, ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo muri Cameroun ku munyamakuru ubu burimo akaga ko gupfa?”

Ignore ce message si tu es déjà membre !


pour poursuivre la lecture et avoir accès à l’ensemble des archives

This will close in 20 seconds

Discover more from RADIO & TV EN LIGNE

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading