HOSPITALITE Home » Missouri: Umukecuru w’imyaka 78 yatawe muri yombi aregwa gutera akiba banki

Missouri: Umukecuru w’imyaka 78 yatawe muri yombi aregwa gutera akiba banki

Spread the love

Umugore w’imyaka 78 wigeze gufungwa inshuro ebyiri kubera kwiba banki yongeye gutabwa muri yombi bwa gatatu nyuma y’ubujura bwa banki muri leta ya Missouri muri Amerika, nk’uko polisi ibivuga.

Bonnie Gooch yinjiye muri Goppert Financial Bank maze ngo ahereza akandiko umukozi wo kuri ‘guichet’ ya bank amusaba ibihumbi by’amadorari muri cash.

Bonnie arashinjwa kwiba cyangwa kugerageza kwiba banki

Agiye kandi yasize akandi kandiko kavuga ngo “Urakoze, umbabarire sinari ngambiriye kugutera ubwoba”, nuko yatsa imodoka yandurukana izo cash.

Bonnie ubu ari muri kasho aho ashobora kurekurwa atanze $25,000 (27,000,000 Frw).

Yambaye agapfukamunwa, amataratara y’umukara n’uturindantoki, uyu mukecuru yinjiye muri banki kuwa gatatu maze ahereza uwo mukozi wa banki akandiko kanditseho ngo “Ndashaka 13,000 mu noti ntoya”, nk’uko inyandiko z’urukiko zabonywe n’ikinyamakuru Kansas City Star zibivuga.

Amashusho y’umutekano yerekana hamwe Bonnie Gooch akubita kuri ‘guichet’ ahatira umukozi wa banki kugira vuba, nk’uko abashinjacyaha babivuga, mbere yo kugenda ari mu modoka ye ya Buick Enclave ifite ibiyiranga by’abamugaye.

Ahagana saa cyenda z’amanywa ku isaha yaho, polisi yo muri iyo leta yaratabaye nyuma yo gutabazwa ko “hari ubujura burimo gukorwa”, iza gufata Bonnie ari mu modoka ye anuka cyane inzoga, n’inoti yazinyanyagije hasi mu modoka, nk’uko abashinjacyaha babivuga.

Uyu mukecuru yahise atabwa muri yombi aregwa icyaha cyo kwiba cyangwa kugerageza kwiba banki.

Police Chief Tommy Wright yabwiye ikinyamakuru Kansas City Star ati: “Ubwo abapolisi bamwegeraga, babanje kwibwira ko bibeshye…ni umukecuru mutoya wasohotse [mu modoka]. Mbere twabanje kugira ngo twibeshye ku muntu.”

Gusa si ubwa mbere uyu mukecuru ashinjwe ubujura kuko yigeze kubuhanirwa kabiri.

Mu 1977 yahaniwe ubujura muri California, arongera ahanirwa kwiba banki mu 2020, ubwo ngo yahaye umukozi wa banki ikarita y’isabukuru yanditseho ngo “ubu ni ubujura”.

Igihano cye ku bujura bwo mu 2020 cyarangiye mu Ugushyingo(11) 2021.

Tommy Wright yavuze ko uyu mukecuru nta burwayi na bumwe bamusanganye, ariko kubera imyaka ye polisi irimo gusuzuma niba nta bibazo yagize mbere byamuteye gukora ibi.

Buick Enclave nto, izwiho kunyaruka kandi ifashe ku butaka neza

Ignore ce message si tu es déjà membre !


pour poursuivre la lecture et avoir accès à l’ensemble des archives

This will close in 20 seconds

Discover more from RADIO & TV EN LIGNE

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading